Urukiko rumaze guhamya Paul Rusesabagina ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Urukiko rumaze guhamya Paul Rusesabagina ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Rwandan court finds 'Hotel Rwanda' film hero guilty in terrorism case |  Reuters

Urukiko ruvuga ko rusanga ubwe yarohererezaga abarwanyi amafaranga, akanashyigikira ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD.

Urukiko rwatangaje ko rusanga Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara baragize uruhare mu byaha byakozwe na FLN n’ibikorwa by’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko rwasanze ibyaha byakozwe n’abarwanyi ba MRCD-FLN, Rusesabagina na Sankara barabigizemo uruhare “kuko ari bo bayihaye uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bushoboka”.

Urukiko rwavuze ko Sankara ahamwa kandi n’icyaha cyo guhakana jenoside, rushingiye ku magambo yavugiye kuri za radio no ku mbuga nkoranyambaga.

Rusesabagina – n’uyu munsi utari mu rukiko – yivanye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko ‘nta butabera yiteze muri uru rukiko’.

Umuryango we nawo wavuze ko utiteze urubanza rw’intabera kuri Rusesabagina.

Gusoma urubanza birakomeje….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *