Yvonne Idamange Iryamugwiza Yakatiwe Imyaka 15!

Rwanda: Urukiko rwategetse ko urubanza rwa Yvonne Idamange rubera mu muhezo  - BBC News Gahuza

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka mu Rwanda rwahamije Yvonne Idamange Iryamugwiza ibyaha yarezwe rumukatira gufungwa imyaka 15.

Idamange yaburanye ahakana ibyaha byose yarezwe avuga ko ari ibitekerezo bwite yemererwa n’itegekonshinga gutanga, mbere y’uko yivana mu rubanza.

Yafunzwe mu kwezi kwa kabiri aregwa; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabunga n’icyaha cyo gutanga sheki (cheque) itazigamiwe.

Nkuko tubicyesha BBC, Ku cyicaro cy’uru rukiko i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, umucamanza mukuru yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ibi byaha byose Idamange bimuhama.Ubushinjacayaha bwamureze bushingiye ku byo yavugiye kuri YouTube birimo gusaba abantu kujya ku biro by’umukuru w’igihugu kwigaragambya, kuvuga ko Perezida Paul Kagame yapfuye, cyangwa ko leta icuruza jenoside.

Idamange we, mbere y’urubanza mu mizi, yavuze ko ibyo yatangaje ari ibitekerezo bye bwite bishingiye ku buryo abona ibintu kandi ibyo atagomba kubiryozwa kuko byemerwa n’itegekonshinga.

Uyu munsi umucamanza yavuze ko mu byo Idamange yatangaje harimo imvugo zirengera ku ihame ryo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

Mu kumuhamya ibyaha, umucamanza yavuze ko kuba yaravuze ko “leta yica abantu, ko igihugu kitagira perezida ahubwo kiyobowe n’umuzimu” ari inkuru zidafite isoko izwi kandi “zishobora gutera ubwoba n’intugunda muri rubanda”.

Ku gutanga sheki itazigamiye ya 400,000Frw y’ubukode bw’inzu, urukiko rwavuze ko nubwo Idamange yavuze ko iyo sheki yaje kuyishyura kandi icyaha cyashaje, ariko ngo nta kimenyetso yabitangiye kandi icyo cyaha gisaza mu myaka itatu ikaba ngo itarashira.

Umucamanza yamuhamije ibyaha byose aregwa, amukatira gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Umushinjacyaha we yari yamusabiye gufungwa imyaka 30 n’ihazabu ya miliyoni esheshatu.

Analyse of the charges for which Idamange is being prosecuted | Therwandan

Yivanye mu rubanza aburanishwa adahari

Ubwo urubanza mu mizi rwari rugiye gutangira, urukiko rwategetse ko ruburanishwa mu muhezo kubera “bimwe mu byagombaga kuvugirwa mu rubanza” bavuga ko bitari bikwiye kumvwa na rubanda.

Ibi Yvonne Idamange yarabyanze avuga ko aregwa ibyo yavugiye ku karubanda, bityo akwiye kuburanishwa rubanda ireba.

Madamu Idamange yihannye (yanze) kandi umucamanza wari ukuriye inteko yari igiye kuburanisha urubanza rwe avuga ko abogamye, bityo adakwiye kumuburanisha.

Urukiko rwanze imbogamizi zose zatanzwe na Idamange rutegeka ko urubanza ruburanishwa mu muhezo kandi rugakomeza kuyoborwa n’umucamanza uregwa yihannye.

Idamange yahise avuga ko atazigera arwitabira, nyuma aburanishwa adahari.

Uyu munsi, yahamijwe ibyaha aregwa anakatirwa nabwo ari we cyangwa abamwunganira nta n’umwe uhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *