Malawi : UBUROZI BUKOMEJE KURIKOROZA MU ITORERO PHILADELPHIA.

Nkuko byasohotse munkuru z’ Ikinyamakuru Intambwe zatambutse mu itorero Philadelphia ryiyita iryabamwuka hakomeje kuvugwa uburozi . Mu nkuru iheruka Ikinyamakuru Intambwe cyari cyagarutse ku muhanuzi Mukashema utavugwaho rumwe muri iryo torero kuko ashinjwa na bamwe guhanura ibinyoma nyuma yiyo nkuru Ikinyamakuru Intambwe cyakiriye benshi mu bakirisito burwo rusengero aho bamwe bemezaga ko ibyo twanditse ari ukuri 100% abandi bakavuga ko hari ibyo abaduhaye amakuru batavugishije ukuri.

Bamwe mu bakirisito basengera ahirwa Brantyre baganiriye n’ Ikinyamakuru Intambwe nyuma yo kudusaba kuganira nabo ariko bakifuza kudatangazwa amazina bahuriza ko ibyo twandika aribyo ndetse mu rusengero rwabo hacumbamo umuriro.

Umubyeyi witwa Nyirahabimana ( izina yahimbwe ) aganira n, Ikinyamakuru Intambwe yavuzeko umuhanuzi Mukashema ahanura amarozi kubasangira kuruhimbi yari mu mwuka kuko ahari kandi adatangiye ubu , yavuze ko amarozi avugwa cyane mu muryamgo wa Niyonizera Jean Baptiste akaba murumuna w umushumba mukuru wa Wa Philadelphia,uwo Baptiste akaba n umudiakoni mu rusengero rwa Brantyre. Uyu mubyeyi uri mukigero cy’ imyaka nka 50 aganira n Ikinyamakuru Intambwe yavuzeko umugore wuriya Baptiste murumuna w’ umushumba wabo nubwo twandika iyi nkuru yahukanye nyuma yaho ku cyumweru Umugabo we Jean Baptiste amukubitiye akamugira intere bakaba barapfaga ko umugore we yanze gusengera muri Philadelphia aho uwo mugore wa Baptiste ashinja umugore w’umushumba wungirije kuroga nyina.

Ubutumire bwo kwita izina

Umugore wa Baptiste akaba yaranze gusengera muri Philadelphia bikamuviramo gukubitwa akagirwa intere , aseka uyu mubyeyi yabajije Ikinyamakuru Intambwe ati nonese aho Mukashema atari umuhanuzi nihe mugihe ku itariki ya 19/ 9 /2021 ubwo twari turi mubirori byo kwita izina umwana wa Baptiste uwo bari bategereje imyaka 10 yose ubwo abantu bariho baterura umwana , umushumba wungirije bwana Pascal nawe wari muri uwo muhango yashatse guterura umwana umugore wa Baptitse aramumwima .

Niyonizera Jean Baptiste

Yagize ati si amakabyankuru rwose byarabaye twari duhari byanateje uruntu runtu mubari bahari gusa abantu barihangana umuhango urakomeza uyu Nyirahabimana (izina yahimbwe) yavuze ko nk’abakirisito batewe agahinda gakomeye no kubona ubuyobozi bwaricaye bukirukana mu rusengero umuryango wakoze Baby shower , mugihe abo baroga ,abakubita abagore babo bagahinduka intere ,abambuzi…. Aribo baba bicaye imbere mu rusengero asaba ko ibi bintu bikwiye guhinduka.

Abajijwe n’ Ikinyamakuru Intambwe kubivugwa ko baba barimo gukoreshwa n’igihugu cy’ Urwanda mu mugambi wo guhungeta impunzi no gusenya ibituma zishyira hamwe nkuko byatangajwe na bamwe mubayobozi b’ Urwanda Nyirahabimana yavuze ko abavuga ibyo ari injiji , yavuze ko uko angana ataranjya mubintu bya politike gusa avuga ko abantu bakwiye kwamagana amafuti yabiyita abanyamwuka.

Nyuma yo kumva ibivugwa na Nyirahabimana ( izina yahimbwe) ndetse bikemezwa naba kirisito benshi aho bemeje ko uburozi muri Philadelphia aribwo bwatumye itorero ricikamo kabiri Brantyre ikinyamakuru Intambwe cyashatse kumva icyo bwana Niyonizera jean Baptiste uvugwa ko yakubise umugore we akamugira intere amuziza ko atasengeye muri Philadelphia, ubu twandika inkuru bikaba bivugwa ko umugore yahukanye n’umwana wuruhinja bari babonye nyuma y’imyaka 10 , ndetse Baptiste uwo akaba avukana n’umushumba mukuru Bosco akaba n’umudiakoni murusengero, twifuje kumva icyo avuga maze ku murongo wa Telephone turamuhamagara ntiyatwitaba, twamwoherereje ubutumwa bugufi kuri Whatsapp arabusoma ariko ntiyagira icyo adusubiza.

Kurundi ruhande Ikinyamakuru Intambwe cyagerageje kuvugisha bwana Pascal umushumba wungirije muri urwo rusengero ngo tumubaze ibivugwa ku mugore we aho abakirisito bamushinja uburozi ntiyatwitaba twamwandikiye n’ubutumwa kuri Whatsapp nawee arabusoma ntiyadusubiza.

Umushumba Wungirije Pascal n Umugore we uvugwa muri iyi nkuru

Ubuyobizi bwa community y’impunzi muri icyo gihugu bubivugaho iki?

Ikinyamakuru Intambwe cyavugishije umwe mubahagarariye impunzi mugihugu cya Malawi ariko utifuje gutangaza amazina ye , atubwira ko Ibyo atubwira abitubwira kugiti cye atari mu zina rya community , yavuzeko kuba ikinyamakuru Intambwe kiri gukurikirana ibibazo bya Ruriya rusengero mugihe hari ibabazo bikomeye impunzi zirimo guhangana nabyo kandi babicyeneyemo ikinyamakuru Intambwe ari ukukirangaza, yagize ati urwo rusengero kuba ruriho ntakintu nakimwe bimariye impunzi kuko natwe ubwacu abarugize batatuvugisha batwita abanyabyaha. Avuga ko urwo rusengero ntagikorwa nakimwe barabona rwakoze cyo gufasha impunzi ahubwo ko bazisahura nutwo zakabaye zibikaho akavuga ko banazigisha inyigisho mbi zituma batitabira ibikorwa byo kwirengera ,yagize ati ubonye iyaba amafranga banjya guha abo bajura bayatangaga nibura kubantu barwana k,umpunzi? Nibura se hari n,umwana w, impunzi 1 mwari mwumva bishyuriye agashuri cangwa ngo wumve bagiye kwambika utwana twimpunzi twambaye ubusa munkambi? Ni ibisambo ntukabatubazeho.

Kuruhande rw’ urusengero bavuga iki?

Ikinyamakuru Intambwe cyagerageje kuvugisha umushumba mukuru w’urusengero Bishop Bosco ntiyitaba telephone ye , ikinyamakuru Intambwe cyavugishije Pasteur Jean de Dieu ku bivugwa murusengero rwabo mumagambo macye yatubwiye ko ntacyo yatubwira mu izina ry, urusengero kuko atariwe ubifite munshingano ,gusa avuga ko Ibyo batubwira ari ibinyoma ngo ni amakuru duhabwa n’abafite imigambi mibisha yo guhindanya isura y, urusengero adusaba kunjya dushungura amakuru duhabwa.

Turacyakurikirana ibivugwa muri urwo rusengero mugihe abavugwa bazagira icyo batangaza tuzakibagezaho.

Yanditswe na:Obed Ndahayo ( umwana w’ umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *