MALAWI: DIASPORA NYARWANDA MUMANEGEKA

nyuma yimyaka igera kuri 30 ishyaka FPR INKOTANYI rifashe ubutegetsi mu rwanda ubuzima bwagiye bugorana mu rwanda nuko benshi mubanyarwanda berekeza mubihugu by,amahanga aho bagiye kumpamvu zo gushaka ubuzima kuko mu rwanda kubona icyo ukora ari ingorabahizi ,ibi biniyongera kumubare munini w,abanyarwanda bari basohotse igihugu bamwe muri abo kuva mumwaka w,1994 bakaba batarasubira mu rwanda abo kandi bakiyongeraho impunzi nuno munsi zigihunga zihunga imitegekere y,igitugu ….. biri mu rwanda ,abo bantu bingeri zitandukanye ubusanzwe nibo bahurizwa kw,ijambo DIASPORA rikaba ijambo mva mahanga risobanuye abenegihugu runaka batuye mumahanga.

reta y,urwanda yo yakoresheje amashyirahamwe atandukanye y,abanyarwanda baba mu mahanga ibacamo ibice batangira gukoreshwa mukuneka no gutesha umutwe bagenzi babo b,impunzi batuye mumahanga ibyo bikorwa byatumye ry,ajambo rya DIASPORA rita umwimerere waryo nuko DIASPORA isigara ari INTORE zikorana na reta y,urwanda nabandi bahabwa ababwiriza na reta ,ibyo byatumye impunzi zitiyumva muri icyo kintu kuko bitashoboka bitanemewe ko impunzi ikorana na reta ivuga ko yahunze .

dusimbukire mugihugu cya ,MALAWI igihugu gihererereye mumanjyepfo ya africa kikaba kimwe mubihugu bicumbikiye ,abanyarwanda bari mubyiciro twavuze haruguru . tugaruke kw,ijambo amanegeka naryo ni ijambo ritangiye gukoreshwa vuba aho ubutegetsi bw,abaga burimo gusenyera abaturage babaga b,atuye ahantu hahanamye ,hejuru y,imisozi cyangwa ahandi hantu haregetse aho igihe cyose haboneka impamvu ntoya izo nyubako zashoboraga guhirima akaba ari izo nubako ubutegetsi bw,ubwanda bwavygaga ko ziri mumanegeka.

DIASPORA MURI MALAWI MUMANEGEKA

muri ino nkuru turagaruka kubibazo byagiye bivugwa kuri DIASPORA nyarwanda muri icyo gihugu aho abayigize bagiye bashinjwa n,impunzi zahungiye muri icyo gihugu kuzibuza umutekano kuzijujubya bakazinjiza muri DIASPORA kungufu babanje kuzitera ubwoba ndetse bambwe bakavuga ko bagiye bicwa n,abanyamuryango ba DIASOPRA aho hatangwa urugero rw,uwitwaga ,MUNDERE jean de ra cloux bivugwa ko yaba yarishwe nuwitwa KAREGEYA sadi akoresheje inzego z,umutekano z,icyo gihugu tukaba tugarutse kuri DIASPORA ya malawi nyuma yaho bamwe mubanyamuryango bayo babwiriye ikinyamakuru intambwe ko iwabo hacumba umuriro , umwe mubanyamuryango ba DIASPORA nyarwanda muri MALAWI waganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE ariko akadusaba kugirirwa ibanga kubera umutekano we yabwiye ikinyamakuru intambwe ko iwabo muri commite nyobozi y,umuryango ibintu byadogereye ngo uwitwa ALEX usanzwe ari umwanditsi wa DIASPORA muri MALAWI ahanganye n,uwitwa SADI karegeya ngo umwuka ubu ukaba atari mwiza ndetse ngo ALEX akaba yarifashishije ubutumwa bwa audio akegura kunshingano ze ,uyu munyamuryango utatangajwe amazina avuga ko intandaro yo gushwana kwabo bombi ari uko mukwezi gushize uwitwa SADI bivugwa ko akorana na bamwe munzego z,iperereza ikigali ndetse agakoreshwa mukwica no guhungeta impunzi ngo ubwo bari munama SADI yikomye ALEX akamushinja kuba umugambanyi ngo kuko avugana nabo yise abanzi b,igihugu ndetse amushinja gukorana n,imitwe irwanya reta ngo bityo agomba kuva kuri uwo mwanya ngo kuko bari bawumuhaye kuko yari yabemereye kunjya abaha amakuru harimo n,ayubuyobozi bw,ikinyamakuru INTAMBWE nyamara ngo bikaba bisa naho atagikenewe kuko ngo ntamakuru afatika yigeze abaha uwo munyamuryango utashatse kwivuga amazina akaba yavuzeko muri iyo nama SADI yari yitwaje uwo yise umugabo w,ikigoryi nka bamwe bagiye gushinja NOBOTI ko yatutse IMANA N,UMWAMI uwo ngo akaba ari uwitwa EGIDE usanzwe ayobora urubyiruko muri DIASPORA wemeje ibyavugwaga na SADI ari ukuri ndetse akemeza ko abihagazeho kuko asanzwe ari inshuti yuwo ALEX .

uwahaye amakuru ikinyamakuru INTAMBWE avuga ko nyuma yaho ALEX yumviye ibyamuvuzweho adahari atabashije kubyihanganira ngo akaba yarahise yohereza ubutumwa bwa audio bwo kwegura kumirimo ye anavuga byinshi kumiterere y,ikibazo cye ,uwahaye amakuru ikinyamakuru INTAMBWE avuga ko muri iyo audio ALEX yohereje kuri group ya DIASPORA avuga ko ntakindi apfa na SADI kuba ubwo uwo ALEX yakorerega munybako za SADI ngo SADI uwo yarashatse kumusambanyiriza umugore ngo akanjya amuteretera umugore akamutereta asebya umugabo we ngo ko ari umucyene utazagira icyo amumarira bikavugwa ko ngo uwo ALEX yaje gufata ibimenyetso akabimenyesha abayoboraga DIASPORA icyo gihe nuko ngo kuva ubwo urwangano hagati yabo bombi rutangira ubwo,

uwahaye amakuru ikinyamakuru INTAMBWE kandi avuga ko muri audio yo kwegura kwa ALEX ngo yavuzeko ibyo akora ari ubwitange ntamushahara akorera anavuga ko bitari bikwiye ko ashinjwa kuvugana n,abanyarwanda bandi batabarizwa muri DIASPORA kuko ngo ntategeko na rimwe ribimubuza hubwo basabwa kuganira n,abafite imyumvire itandukanye niyabo ngo bakabakundisha ibyiza by,igihugu cyabo akavuga ko muri iyo audio ALEX yibutsa ko ntamabanga DIASPORA ifite yo kumena kuko ngo ibyo bakora babikorera abanyarwanda kandi bigakorerwa mumucyo ngo agasaba SADI kuba ariwe ugumana amabanga yabo yirirwa yigamba ko akorana nabo ngo akaba y,irirwa yigamba kwica abantu ngo niwe ukwiye gusobanura abo bakorana kuko ngo bo reta bakorana nabo itarabatuma kugirira nabi umunyarwanda batumva ibintu kimwe hubwo bo ngo bakangurirwa kubigisha bagahinduka.

uwahahaga amakuru IKINYAMAKURU INTAMBWE yabajije niba tudatewe ubwoba no kubaza kubibazo bya SADI ngo mugihe nabo ntamuntu utinyuka kuba yamuvuga ngo ashobora kukwica ,ikinyamakuru INTAMBWE kibukije uwagihaga amakuru ko ishami ryacyo rikorera muri MALAWI rihakorera muburyo bwemeew n,amategeko y,icyo gihugu kandi ko icyo gihugu inzego zacyo zose zigenga yabwiwe ko muri icyo gihugu na perezida wacyo itangazamakuru rimuvugaho kandi ibyangombwa rifite ariryo n,ikinyamakuru INTAMBWE gifite cyeretse uwo SADI abaye ari hejuru y,inzego z,ubuyobozi bw,icyo gihugu.

ABAVUGWA BAVUGA IKI KUBIBAVUGWAHO ?

ikinyamakuru intambwe cyagerageje nomero ya SADI ariko ntabwo yari ari kumurongo tukaba tukigerageza kumuvugisha ,ikinyamakuru INTAMBWE kandi cyavugishije ALEX ngo tumubaze kubyo kwegura kwe asubiza ikinyamakuru INTAMBWE ko cyamwihanganira ntakintu nakimwe yagisubiza kuko ngo adafite inshingano zo kuvugira DIASPORA .

IMPUNZI ZIVUGA IKI KURI KINO KIBAZO

umwe mumpunzi zituye mugihugu cya MALAWI utifuje gutangazwa amazina avuga ko kubwabo kumva ibintu nkibyo ari amakuru meza k,umpunzi kuko kuva iyo DIASPORA ngo yabaho ntakiza yabagejejeho usibye gucurirwamo imigambi yo kubagirira nabi ngo kubwabo byaba byiza ibaye itanariho .

UBUYOBOZI BWA DIASPORA BUBIVUGAHO IKI?

IKINYAMAKURU INTAMBWE cyagerageje guhamagara umuyobozi wa DIASPORA muri MALAWI bwana NDAMAGE VINCEN bakunda kwita MUGASA ariko nomero ye ntabwo yacagamo .

ikinyamakuru INTAMBWE cyavugishije umuyobozi w,ungirije wa DIASPORA bwana JEANVIER kumurongo wa TELEFONE tumubaza kubibazo bivungwa mubanyamuryango babo nicyo babikoraho avuga ko ahantu hose haba ibibazo ariko abantu bicara hasi igihe byavutse bakabicyemura ,avuga ko bo nka DIASPORA ari umuryango ukorera abanyarwanda ndetse ngo ukora muburyo busobanutse ngo kuburyo mugihe abantu bashobora kuba bagira icyo bapfa hanze y,umuryango bitareba ubuyobozi bwa DIASPORA ,yagize ati ,inshingano zacu zirasobanutse ni ukugerageza guhuza abanyarwanda tutarobanuye tukabafasha kugendana na gahunda zigihugu cyacu. abajijwe n,ikinyamakuru INTAMBWE niba yaba yaramenye ko ALEX usanzwe ari umwanditsi yaba yareguye yasubije agira ati ;nibyo ALEX yigeze kwegura abitewe n,uburakari ariko twaragenzuye dusanga nibyo bamushinjaga bidafata ubu ALEX arimo gukora inshingano yatorewe nkuko bisanzwe,

twamubajije kubivugwa ko DIASPORA ikora akazi ko kujujubya impunzi no kuzica ndetse ko hari na bamwe mubanyamuryango babo bavugwa banigamba gukora icyo bikorwa nuko uno muyobozi asubiza ikinyamakuru INTAMBWE ko ntanarimwe barakora inama cangwa ngo batange amabwiriza yo kujujubya impunzi ngo niba hari ubikora abikora kugiti cye ariko atari mw,izina rya DIASPORA avuga ko iyo baba ari abica impunzi batakabaye bafite abanyamuryango benshi bahoze ari impunzi ndetse hari nabafite inshingano z,ubuyobozi akavuga ko abo bantu ari ingirakamaro cyane mubikorwa byabo kandi ko iyo baza kubica ubu baba badakora ibyo bikorwa bakorera igihugu cyabo.

turacyakurikiran ibyayo makuru tukazayabagezaho munkuru zitaha .

yanditswe na Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *