RWANDA: Ubukwe bw’ umukobwa wa Rwigema buherutse kugaragaramo Paul Kagame bwari Igihuha

Muminsi ishize mu Rwanda haherutse kuba ikiswe ubukwe bw,umukobwa wa Fred Rwigema uwo bamwe bafata nk,intwari yatangije urugamba rwaje gufata igihugu , umukobwa wa nyakwigendera Fred Rwigema ariwe Teta Rwigema bwari bwitabiriwe na nyakubahwa Paul kagame uyoboye urwanda , mubukwe kagame yagaragarijemo ko umuhungu wa Rwigema yamaze guhunga igihugu ndetse kagame akaba yaratumye umugeni ko agomba kubwira musaza we akagaruka murugo ntabe impunzi .

Ubu bukwe bwavugishije abantu amangambure bitewe n, amagambo Paul kagame yavugiyemo ubundi agasanzwe akoreshwa mumisango yubukwe bwatumye abantu babwibazaho byinshi.

Mugushaka kumenya igisobanuro cyubwo bukwe Ikinyamaku Intambwe cyiyambaje umwe mubahoze mugisirikare cy,inkotanyi ufite ipeti rya major ,tumubaza uko yakiriye buriya bukwe nuko uwo musirikare mukuru aseka asubiza ikinyamaku Intambwe ko buriya butari ubukwe kuko ubukwe bwa Teta bwari bumaze igihe kenda kungana nk,umwaka bubaye , uno musirikare mukuru yabihamishije amafoto y,ubukwe bwa Teta bwari bwarabaye cyera ndetse bwari bwitabiriwe n,abantu bacye cyane kandi umuryango wa perezida kagame ukaba utari waritabiriye ubwo bukwe.

Ikinyamaku Intambwe cyabajije uno musirikare mukuru utifuje gutangazwa amazina icyo ubu bukwe buherutse gutabwa na perezida kagame bwaba bwari bugamije mugihe ubukwe nyamukuru bwari bwarabaye cyera nkuko bigaragara mumafoto ,nuko uwo musirikare asubiza ikinyamaku Intambwe ko ubu twabonye bwateguwe na kagame agamije kugira ubutumwa twumvise yageneye umuryango wa nyakwigendera Rwigema Fred uno musirikare yagize ati ngaho musubire mumashusho ,murabona arihe mwigeze mubona ikintu gisanzwe cyangwa hari imisango y,ubukwe bwa kinyarwanda isanzwe mwigeze mwumva muri buriya bukwe ? Uno musirikare mukuru avuga ko mubihe kagame atakundaga kuboneka muruhame bicyekwa ko umubiri we wari ufite intege nkeya ngo nibwo ubukwe bwari bwabaye ibi kandi byabaye nyuma y,igihe gito mushiki wa Rwigema apfuye urupfu rutavuzweho Rumwe ibi byose byagiye bituma abo kagame yita abaturanyi ( abagande) basanzwe biyumvamo Rwigema ndetse bamufata nk,itwari ibi rero byakomeje gutera ubwoba kagame bituma kagame afata umwanya wo gusubirishamo ubukwe kugirango kagame abutangiremo ubutumwa yifuzaga gutanga ,

Uno musirikare mukuru yakomeje avuga ko uriya ari umuhango wateguwe na kagame ubwe agirango agabanye igitutu kubaturanyi kuko abona abaturanyi ( abagande) ndetse n,abasirikare bakuru bahoze m,unkotanyi bavuye Uganda kandi ngo abo biyumvamo Rwigema cyane , kagame nk,umuntu nawe ubona ko agenda atakarizwa ikizere n, abanyarwanda benshi ibi byatumye kagame akoresha izina ry, umuryango wa Rwigema kugirango abo abona ko bakoresha izina rya Rwigema kumushyira hasi uno musirikare asobanura ko kagame yari afite impamvu 2

Iya 1 : kagame yashakaga kwiyerekana ko nubwo bivugwa ko umuryango wa Rwigema bafitanye ikibazo yagirango acecekeshe abaturanyi ( abagande) abereke ko nawe abazirikana

Icya 2: kagame yashakaga kumenyesha abanyarwanda ko umuryango wa Rwigema ntacyo atawukoreye ariko bo bakamunanira ari naho yahereye avuga ko umuhungu wa Rwigema ubu yahunze Urwanda akaba atakibarizwa mu Rwanda ndetse akaba atakihakandagira kubwuno musirikare mukuru ngo kagame niwe wari nyiri ubukwe kandi kubwe intego ye yagezweho

Uno musirikare mukuru kubwe avuga biriya byiswe ubukwe ari igihuha kuko ntamihango y,ubukwe bwa kinyarwanda yigeze ibaho.

Kuruhande rwa rwabari hafi y,umuryango wa Rwigema turacyashaka kuzumva icyo bazavuga kukiswe ubukwe bwabaye tukazabibagezaho munkuru zitaha .

Yanditswe na :Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *