Ese koko mu Rwanda barohaga abakobwa batwaye inda zitateganyijwe?

Inyarwanda.com

Nkuko tubikesha igihe.com amateka aba menshi n’abayatekereza bakayabara ukwabo! Kuva u Rwanda rwahangwa, hagiye hacicikana amakuru avuga ko mu mateka y’u Rwanda rwo hambere, umukobwa watwaraga inda y’indaro yacibwaga mu muryango, akoherwa mu birwa by’ikiyaga cya Kivu cyangwa ahandi kugira ngo hakurweho amahano n’igisebo yabaga ateje mu muryango we. Kuko byabarwaga ko akururiye igihugu umuze, umuvumo n’ubuvukasi. Bigatumya kirumbya umwero w’ubutaka n’imvura igahera ubwo ihagama, muryamo n’izindi ndwara z’amatungo zigatongora.

Amateka adutekerereza ko babarohaga ku Karwa k’Abakobwa, kuri ubu gaherereye mu Karere ka Karongi hafi y’akarwa k’Amahoro n’ahandi. Ariko se mu by’ukuri koko, umukobwa watarwaga inda y’indaro baramurohaga?

Kuva ha mbere, havuzwe byinshi ku bakobwa batwaraga inda z’indaro bakajya kujugunywa mu kitumva ingoma. Ababyeyi babo cyangwa abavandimwe, nta wongeraga kugira icyo abavugaho, kuko batigeraga bagaruka ngo bababarire iryo babonye. Ariko se, aba bakobwa koko barajugunywaga bakaribwa n’impyisi koko?

Nk’uko amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda abidutekerereza, mu Rwanda rwo ha mbere na n’ubu rukigeretse, habagaho za kirazira. Kamere y’izo kirazira akaba ari iyo gutuma buri Munyarwanda wese agira ibyo atinya n’ibyo yubaha. Zikaba n’umurinzi w’ibyiza bagezeho biyushye akuya, kugira ngo hatagira ibigwari bigwabiza uwo mushinga ugeze kure.

Ni aho bahereye bashyiraho umuziro ukakaye cyane ko kubyara ikinyendaro mu muryango Nyarwanda ari ikizira rwose, ndetse byari umuvumo, kuko byatumaga igihugu gihura n’ubuvukasi n’urusogobwo rutagereranywa ndetse na barumuna b’uwakibyaye bigatuma batarongorwa, kubera igisebo yabaga yambitse umuryango we.

Mu mateka y’imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, byaravugwaga koko ko umukobwa utwaye inda y’indaro bajya kumuroha mu Kiyaga cya Kivu, mu rwobo rwa Bayanga n’ahandi habi byahebuje. Aho akaba ari ho benshi mu basesengura amateka y’u Rwanda bayambika icyasha, nta nyurabwenge bashyiramo, bagahera ko bemeza uburyo mu Rwanda rwa mbere nta yubahirizwa ry’ikiremwa muntu ryabagaho, ngo umuntu agire ubwishyire bwizana.

N’ubwo amateka adutekerereza ko babarohaga koko, ariko imishyirirwe mu bikorwa ry’uyu mugenzo, benshi ntibarisobanukiwe ngo bagere no ku ndiba yaryo aho basobanurira benshi icyari kigamijwe icyo ari cyo. Kuko kenshi na kenshi iby’i Rwanda, byakoranwga ihangabuhanga rihanitse n’ibanga ritamenwa,

Ukuri kw’isesengura ry’amateka y’u Rwanda, ni uko nta yicarubozo nk’iryo rwakorerwaga abagore n’abakobwa ryabagaho kugeza ubwo bajya kubaroha mu biyaga, mu birwa, mu mashyamba kimeza aho baribwa n’impyisi no mu byobo birebire. Icyo bashyiriyero uwo muziro bakanawukaza cyane, ni ukugira ngo umwari w’i Rwanda wese atinye gukora imibonano mpuzabitsina bitateguwe kugeza n’aho atwara inda itanyuze mu mucyo. Aha ni ho buri wese wasoma iki gika, yakwibaza ati : None se ko tuzi ko babarohaga koko, na we ukaba utubwiye ko atari byo, ukuri kwa byo ni ukuhe? Dore uko byagendaga.

Umukobwa watwaraga inda y’indaro, bamushakiraga ingobyi bagasasamo ibisura, barangiza bakamunaguriramo, ubundi abasore b’inkorokoro bakinaga mu mujishi, ubundi bagashyira nzira, bakamujyana kure y’iwabo ahaboneka: Ibiyaga, amashyamba y’inzitane, ibyobo birebire, ibirwa biri hagati y’amazi n’ahandi hameze hatyo.

Benshi babajyanaga ahameze hatyo, hari kure y’aho batuye, ku buryo atazabasha kumenya amakuru y’iwabo n’abiwabo ntibamenye iherezo rye. Icyo bamenyaga mu buryo budasubirwaho, ni uko yarohwaga kandi uwarohwaga yarapfaga nyine!. Nk’abatuye mu burengerazuba bw’u Rwanda, bakundaga kubaroha mu mshyamba y’Akagera no mu Birunga, naho abo mu Rwanda rw’iburasirazuba urwo hagati n’urw’amajyepfo, bakajya kubaroha mu biyaga nka Kivu no mu Birwa n’ahandi. Buri mukobwa wese, bajyaga kuroha, yagombaga kuba afite inda y’imvutsi igeze mu gihembwe cya gatatu, ni ukuvuga ko yabaga iri hagati y’amezi arindwi n’icyenda. Nta we bajyaga kuroha agifite inda iri mu mezi y’igihembwe bya mbere cyangwa icya kabiri.

Kubera ko ibintu byose byo mu Rwanda byabaga byarahawe umurongo ngenderwaho w’ishyirwa mu bikorwa rya byo, na buri muziro wabaga ufite uko ushyirwa mu bikorwa, akaba ari yo mpamvu, gushyira mu bikorwa umugenzo wo kuroha abakobwa batwaye inda z’indaro, na byo byategurwaga n’ubuyobozi bw’umusozi umuryango w’umukobwa atuyemo bafatanyije n’uwo muryango we.

Bishaka kuvuga ko nta muryango wahirahiraga ngo ubikore ubuyobozi butabizi. Ku buryo habaga n’ubwo birenga umutware w’umusozi, bikagera ibwami akaba ari we utanga umwanzuro wo kubishyira mu bikorwa.

Iyo bafataga gahunda yo kuroha uwo mukobwa koko, babimenyeshaga umutware wegereye akarere bashaka kumurohamo, bitewe n’aho aturutse. Bagatumiza inama ihuza umusozi batuyeho n’indi iwegereye, bagatumiza urubyiruko rw’abakobwa, bakabanza kubabwiriza iby’uwo muziro n’ingaruka zo kuwurengaho. Ni uko bakamujyana bamuhetse, bakamurengena imisozi bakaminuka indi, abandi b’urungano rwe n’ababakurikira, bagasigara barira ayo kwarika, ngo mugenzi wabo, bagiye kumuroha.

Iyo uwo mukobwa bamugezaga ahantu hagenwe ko bazamuroha, bahitaga bamukura mu ngobyi baje bamuhetsemo, bakabimenyesha umutware w’umusozi bagenye ko bazamuroheraho, ubundi ingobyi n’imijishi, bakabita ku bitugu, bakisubirira iyo baturutse.

Iyo ijoro ryatangiraga kujigija umutware w’uwo musozi baje kuroheraho umukobwa, yazaga kumutwara, cyangwa akohereza undi mugabo yagennye akamera nk’umugiraneza umukijije akaga n’ibyago yatewe no kurenga ku muziro wo gutwara inda y’indaro. Mu bo umutware yitabazaga ngo bajye kuzana uwo mukobwa, babaga ari abagabo bashobora guhita batunga umugore wa kabiri cyangwa se bafite mu muryango w’abo abasore bageze igihe cyo gushaka. Ni uko akamujyana iwe, yamara kubyara no gucutsa, akaba yamushyingira umwe mu bagaragu be, umuhungu we cyangwa se undi muntu wabaga yamubengutse.

Uwo mugenzo, wakorwaga mu bwiru cyane, ku buryo ibyawo byamenywaga n’ibwami n’umutware watwaraga umusozi baje kuroheraho uwo mukobwa ndetse n’umutware utwara umusozi iwabo w’uwaroshywe batuyeho.

Iwabo babaga bazi neza ko ari ihame ko uwo mukobwa wakoze amahano agombwa kurohwa, bakabimenyesha ubuyobozi akaba ari bwo bubishyira mu bikorwa. Abakobwa bo kuri uwo musozi na barumuna w’uwo bagiye kuroha, babaga babizi gutyo, ko nta kabuza impyisi zamutanyaguje rugikubita.

Nyamukobwa na we bamugezaga kuri icyo Kirwa cyangwa muri iryo shyamba ry’inyamaswa z’inkazi, akumva ko birangiye agahebera urwaje. Ku buryo n’umugabo wabaga uje kumukiza, yumvaga ko ari ubugiraneza amukoreye. Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, ndetse no mu ndunduro y’uyu muziro, hari benshi batari bagasobanukiwe n’ubwiru bwihishe muri uyu muziro wo kuroha abakobwa batwaye inda z’indaro.

Kenshi na kenshi, ntibyoroheraga uwo mukobwa kumenya inzira yamusubiza iwabo, kuko bamujyanaga kure y’iwabo ishoboka, ku buryo kumenya ikirere cy’iwabo bitamworoheraga. Ni uko akibera aho, akabana n’abo yasanze, akabana n’umugabo wamuhisemo, akamukunda by’agahano, akabyara agaheka, agasubiza ingobyi imugongo, akibagirwa iyo yaboneye iryo mu museso. Ariko ubuyobozi bukaba bwarakurikiraniraga hafi uko abayeho, bakanabimenyesha ibwami, kugeza abaye umuturage umaze kwicaza yombi, akabarwa kimwe n’abandi bahavukiye bakahakurira.

Uwo muziro, watumaga abakobwa bose b’i Rwanda, batinya cyane, bakigegengesera uko bishoboka kose, ngo batazangwa muri uwo muziro, kuko babaga barahawe icyitegererezo cy’ababanjirije gituma batahirahira ngo barenge kuri uwo muziro, maze bagatinya kugira imishyikirano n’abasore, hato batazakurikira akaryoshye, bakahakura inda y’urubati!

Yego, byateraga inkumi gutinya abasore ndetse bamwe bakabazinukwa, inda z’indaro ntizicike, ariko zaragabanyukaga. Ariko bageze aho babyigira ubucakura, ku buryo umukobwa watwaraga inda y’indaro iwabo bakabimenya hakiri kare, ntibigeraga babimenyesha ubuyobozi, ahubwo bahitaga bamwohereza muri bene wabo ba kure, ubabajije bakamubwira ko yagiye kurererwa ka nyirasenge, kwa nyirakuru, kwa se wabo n’ahandi. Akagenda akabyarirayo, akazagaruka umwana yaracutse, akamusigayo ubundi akagaruka iwabo, ari inkumi mu zindi, ku buryo nta warabukwa. Ariko ubwo bucakura, bwakorwaga na bake, na bo bari mu baturage bakomeye bavuga rikijyana mu gihugu, cyangwa se bafite ababakingira ikibaba, batabavamo igihe cyose havutse ayo mahano mu muryango wabo.

Koherwa ku Karwa k’Abakobwa byabaga ari nk’ikimenyetso cy’ibihano bigenerwa abantu bitwara nabi mu muryango nyarwanda, aho umubyeyi wonkeje yemera ko umwana we ajya gutabwa mu Kivu, akaruca akarumira. Igitangaje ni uko kuva kera, nta wigeze avuga ko yaba yarigeze abona aho abajugunywe baririwe n’izo mpyisi.

Abakobwa batabwaga aho hantu ntibaribwaga n’impyisi nk’uko bamwe babyibwira. Habaga hari abantu biganjemo abashi bakomoka ku Kirwa cya Idjwi cyangwa i Bushi h’i Bunyabungo (ubu ni mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo) bahoraga barekereje ngo barebe ko hari umukobwa wajugunywa hafi aho mu kirwa ngo baze bamwitwarire.

Kuva na kera, Abashi b’i Bunyabungo n’Abahavu bagengaga ingoma y’Idjwi, bari bazi ko u Rwanda rugira abakobwa bafite uburanga, ibyo gutabwa kuko batwite inda z’indaro byari byiza kuri abo Bashi, kuko byatumaga batunga Abanyarwandakazi b’uburanga kandi batakoye.

Ni yo mpamvu usanga hari Abanyarwanda bafitanye amasano n’abaturage bo hakurya y’amazi (Kivu), kubera urwo ruhererekane runyuze mu nda zatewe abakobwa b’Abanyarwanda zikabyarirwa iyo i Bushi n’i Bunyabungo. Bakaboneraho kubagira abagore bazabyarana abana, abuzukuru, abuzukuruza ubuvivi n’ubuvivagiza

Ndetse, usanga n’ururimi rw’Igihavu rukoreshwayo rufitanye isano n’Ikinyarwanda, ku buryo iyo baruvuga ugira ngo ni Ikinyarwanda cy’igishyomo.

Ubundi mu myumvire y’Abanyarwanda b’icyo gihe, gutabwa ku karwa k’Abakobwa byari ugutanga igihano cy’intangarugero ku bakobwa batwara inda z’indaro, bikaba n’umwitangirizwa ku bana bakiri bato kugira ngo batazazitwara, igihugu kikazira ibyangamibyizi, kikazira icyaha n’icyasha. Ariko, mu by’ukuri nta Munyarwandakazi wigeze aribwa n’impyisi ngo ni uko atawe ku Karwa k’Abakobwa mu kiyaga cya Kivu cyangwa se ahandi hose babaga bamuroshye, kuko nta bihano by’iyicarubozo byatangwaga mu muco n’amateka y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *