Malawi : Imyitwarire ya Giramata na Emile Icyasha kumuryango Nyarwanda!

Giramata Gentille

Kera mumyaka yo hambere umunyarwanda yagiraga indangagaciro ya kirazira kwiyubaha n’ ibindi ibyo bikamutandukanya n’ abandi bantu aho yabaga ari hose ,kuburyo niyo mwahuriraga mumahanga wabonaga ko uwo muntu ari umunyarwanda ntawe ubajije.

Ibi ikinyamaku Intambwe kirabigarukaho biturutse ku makuru kimaze igihe cyakira aturuka ku banyarwanda batuye mu gihugu cya Malawi aho bamwe bahaba nk’ Impunzi abandi bakaba baragiyeyo gushaka ubuzima. Abanyarwanda bari muri ibyo byiciro byombi bose bahuriza ku kuba babangamiwe n’ imyitwarire ya Giramata Gentille nuwahoze ari umugabo we Emile kuko ngo itera ico mu muco nyarwanda ndetse bakavuga ko abo bantu batesha agaciro ubunyarwanda.

Umwe mubanyarwanda waganiriye n ikinyamaku Intambwe ubarizwa muri Malawi nk Impunzi yabwiye Ikinyamaku Intambwe ko batungurwa n’ imyitwarire ya Giramata na Emile kuko nta munyarwanda bigeze babona umeze nkabo kuburyo avuga ko bibatera isoni gukomoka mugihugu kimwe nabo.

Uyu mubyeyi uri mukigero k,imyaka 50 yabwiye Ikinyamaku Intambwe ko abo bantu birukanwe nabi cyane kubutaka bwa Zimbabwe ndetse ngo uwo Giramata hakaba harasakaye amashuro yafatiwe kukibuga cy indege muri Zimbabwe ubwo yari mubikorwa byo guhungabanya umutekano w’ icyo gihugu bari bafitemo imitungo ,ubwo yari acumbikiye abacyekwaga kunjya kwica Impunzi muri Zimbabwe,

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Ibikorwa nkibyo bumvise Giramata yari arimo ari urukozasoni ku munyarwandakazi

Akomeza avuga ko abo no mugihugu cya Malawi bataboroheye ,yavuze ko Giramata yagiye mubikorwa byo gutera abanyarwanda b’ impunzi ubwoba mugihe cya COVID 19 babaka amafranga babakangisha ko nibatayatanga leta y, Urwanda izabagirira nabi . Ibintu ubwabyo ngo byafashwe hubwo nko kwanduza isura ya leta y, Urwanda mumahanga. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uretse Ibikorwa by’ ubugome n’ urugomo ku mpunzi z’ abanyarwanda byaranze uwo muryango ngo imibereho yabo ubwayo nayo ntabwo yoroheye umuco nyarwanda mugihugu cya Malawi. Avuga ko Giramata adatinya kwambara ubusa akagenda yongeraho ko uretse no kwambara ubusa ngo nibwo bwa 1 babonye umugore wifata akanjya gufungisha sebukwe. Yagize ati : nonese munyamakuru hari ahandi wabonye umugore agira ibyo apfa n’ umugabo nuko agafungisha umuryango wose w’ umugabo ashingiye yuko yari afite amakuru ko bakoresha ibyangombwa bidasobanutse?

Undi mugabo nawe waganiriye n’ ikinyamaku Intambwe uri mugihugu cya Malawi muburyo bwo gushaka ubuzima ndetse ubarizwa muri Diaspora nyarwanda muri Malawi ariko utifuje gutangazwa amazina nawe avuga ko imyitwarire ya Giramata na Emile ari urukozasoni ku banyarwanda baba mumahanga yagize ati: ibaze ko abo nubundi bari munkiko ndetse urukiko Rukaba rwaramaze kubaha gatanya ariko bakaba baherutse kurwana ivumbi rigatumuka bapfa imitungo abanyagihugu bagahurura, avuga ko imyitwarire nkiyo itera ico mu muco nyarwanda .

Uruhande Rwabavugwa bavuga iki kuri iyo nkuru?

Ikinyamaku Intambwe kuva cyakira amakuru kimaze iminsi kigerageza telephone ya Emile ariko ntiboneka kumurongo inshuro zose twayigerageje bamwe mubanyarwanda bakaba bavuga ko Emile yaba yarayikuyeho kugirango yirinde abamubaza uburyo aherutse gukubitwa n’ uwahoze ari umugore we.

Kuruhande rwa Giramata ,ubwo ikinyamaku Intambwe cyamubazaga ku myitwarire imuvugwaho harimo no kuba aherutse gukubita uwahoze ari umugabo we Giramata yasubije ikinyamaku Intambwe muri aya magambo : abababwiye ko twarwanye se kuki bataje kumukiza?
Yabajije niba abahaye amakuru ikinyamaku Intambwe baba baributse kukibwira ko yabatsinze murubanza ( ibyumvikana nkaho yacyekaga ko ikinyamakuru Intambwe cyaba kiri kuruhande rwa Emile wahoze ari umugabo we) ikinyamakuru Intambwe cyamubajije niba urubanza avuga yatsinze rwaba ari urwo baburanaga Gatanya murukiko nyuma yaho bashinjanyaga gucana inyuma kubyara hanze ( kumugabo) no kwanduzanya zimwe mundwara zidakira. Ubwo ikinyamaku Intambwe cyongeraga kuvugisha Giramata ngo kimubaze kumakuru akomeza kubavugwaho , muburyo bwuje uburakari yabajije ikinyamaku Intambwe niba cyaba kirimo gukoreshwa na Emile wahoze ari umugabo we, nuko ikinyamaku Intambwe kimubwira ko kitarabasha no kumuvugisha kuko telephone ye igendannwa idacamo. Giramata yahise amenyesha ikinyamaku Intambwe ko amenyereye kwandikwa ,yagize ati: njyewe ntakibazo mfite ikibazo gifite abo babaha amakuru njyewe ntacyo nicyeka kandi niba mushaka ruswa kugirango mudasohora amakuru njyewe ntayo natanga kwandikwa narabimenyereye si ubwa mbere naba nanditswe. Ubwo ikinyamaku Intambwe cyamubazaga aho cyaba cyamwatse ruswa uretse kumusaba kumenya kwakira neza abanyamakuru bamusaba amakuru akabasubiza neza ubutumwa bwa audio yari akoresheje abivuga yahise abusiba gusa ikinyamaku Intambwe cyabashije kubusigarana .
Turacyagerageza nomero ya Emile ngo twumve ko yacamo mugihe yazacamo tukazabagezaho ibyo azatubwira munkuru zitaha.

ABAYOBOZI BATANDUKANYE BAVUGA IKI KURI IKI KIBAZO

Ikinyamaku Intambwe cyagerageje nomero ya Ndamage Vincent bakunda kwita Mugasa ari we muyobozi wa Diaspora nyarwanda abo bombi babarizwamo ariko ntabwo yacagamo.

Umwe mubayobozi ba Diaspora wemeye kuvugisha ikinyamaku Intambwe ariko agasaba kudatangazwa amazina kuko atari umuvugizi wa Diaspora muri Malawi , yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko imyitwarire ya Giramata na Emile nabo ubwabo Ibatera igisebo, ikinyamaku Intambwe cyamubajije impamvu batabegera nk, Abantu babana muri Diaspora nyarwanda muri Malawi ngo bagirwe inama ,nuko uwo muyobozi asubiza agira ati:
Ntacyo tutakoze ngo tube hafi yabo bantu, ariko byarananiranye ,yavuze ko kuva ibibazo byabo byatangira bagerageje guhura nabo kenshi bikananirana kugeza bagannye inkiko avuga ko bombi buri umwe afite amaraso ashyushye kandi ngo bari bagize umugisha batunga ku mafranga ayo akaba ariyo ashuka buri umwe muribo akumva ko amafranga yamugeza kuri buri kimwe yifuza Birimo no kuba bayatanga bakicisha uwabitambika.
Avuga ko ikibazo cyabo ubuyobozi bwanakigejeje muri ambasade ibashinzwe I Lusaka nayo ikifuza kubunga bikananirana avuga ko ariko ubwo batangiye kurwanira kugasozi byafashe indi ntera kuburyo bagiye gushaka icyakorwa.

Kuruhande rw’ Impunzi z’ abanyarwanda umwe mubazihagarariye utifuje gutangazwa amazina yabwiye Ikinyamaku Intambwe ko Giramata na Emile ibyabo babyumva kuruhande kuko batabarizwa mu mpunzi ariko ko Ibikorwa byabo bigira ingaruka kumpunzi kuko bazihungeta ,uburyo bukoreshwa mubyo we yise kwangisha Leta Impunzi yongeyeho ko niyo mico yo kurwana kukarubanda isebya abanyarwanda kuko abanyagihugu batazi gutandukanya umunyarwanda w’ impunzi nutariyo avuga ko igisebo cya mbere kiri kuri reta bavuga ko bakorera ari nayo abona ikwiye kugira icyo ikora.

Yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w’ umutambyi )

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *