Malawi: Perezida Ahakana Ikimenyane Ashinjwa

Malawi opposition leader sworn in as president after repeat vote | News |  DW | 28.06.2020

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yamaganiye kure abamaze igihe bamushinja icyenewabo, avuga ko atazi inzira byanyuzemo kugira ngo umukobwa we agirwe Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’iki gihugu mu Bwongereza.

Ibi Perezida Chakwera yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na BBC. Abajijwe icyo avuga ku kuba bamwe mu baturage be bamushinja icyenewabo bagendeye ku kuba umukobwa we witwa Violet aherutse guhabwa akazi muri ambasade y’iki gihugu mu Bwongereza, yavuze ko atazi uko uyu mukobwa we yahawe akazi.

Ati “Nta ruhare nagize muri urwo rugendo rwo kumuha akazi”.

Perezida Chakwera yavuze ko nta cyenewabo agira kuko mu bana bane afite uyu mukobwa ariwe wenyine ukorera Leta. Yavuze ko abamushinja icyenewabo babikora kubera impamvu za politike.

Kuva Chakwera yajya ku butegetsi yakunze kunengwa uburyo ahitamo abagizemo Guverinoma ye kuko biganjemo abafitanye amasano. Ibi byagaragaye cyane mu 2020 ubwo yashyiragaho Guverinoma.

Sidik Mia wahoze yiyamamazanya na Chakwera mu matora, yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi, umugore we Abida Mia agirwa Minisitiri Wungirije w’Ubutaka.

Kenny Kandodo yagizwe Minisitiri w’Umurimo mu gihe mushiki we Khumbize Kandodo yagizwe Minisitiri w’Ubuzima.

Umucuruzi Gospel Kazako yagizwe Minisitiri w’Itumanaho, mu gihe muramukazi we Agnes Nkusa Nkhoma yagizwe Minisitiri Wungirije w’Ubuhinzi.

Ubu Guverinoma Chakwera yashyizeho nayo barayinenga ko hejuru ya 70% by’abayigize bava mu gace ko hagati mu gihugu ahiganje cyane abo mu ishyaka rye rya politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *