Ni iki Kihishe inyuma yo Kugabanyiriza ibihano Robert Nyamvumba?

Robert Nyamvumba

Benshi batunguwe n amakuru yo kugabanyiriza ibihano Robert Nyamvumba akaba n umuvandimwe wa Patrick Nyamvumba. Mu rubanza rwe habaye byinshi ndetse na benshi barirukanwe nyuma yo kumusura muri gereza. Benshi bashinjwe kwica amategeko kugirango bamurengere nubwo ifungwa rye ritavugwagaho rumwe! Bitewe n uburemere bw ibyo yashinjwaga ndetse n ibihano yari yarahawe kubabarirwa kwe ntikwatunguranye kuko rubanda rusanzwe rudafite uruvugira nirwo rukunda guhezwa mu munyururu. Robert Nyamvumba wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yagabanyirijwe ibihano nyuma yo kwemera icyaha cyo gusaba indoke akanagisabira imbabazi.

Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo ashinzwe Ishami ry’Ingufu. Yaregwaga icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanbul Electric Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

Nk’uwaritsindiye, uwo Munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

Mu maburanisha ya mbere, Nyamvumba yahakagana ibyaha byose, akavuga ko yahatiwe n’ubugenzacyaha kwemera icyaha. Urukiko rwaje kumuhamya ibyaha, rumukatira gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw.

Mu ntangiriro za Mutarama yarajuriye, ajya mu rukiko yahinduye imvugo ahubwo asaba imbabazi. Yabwiye abacamanza ko yagirirwa impuhwe, ko ihazabu yaciwe adashobora kuyibona.

Rwanda: Ibivugwa ku iyirukanwa rya Gen Nyamvumba wari umaze amezi 6 ku  buminisitiri - BBC News Gahuza
Patrick Nyamvumba

Icyo gihe kandi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’izindi nzego zirimo ubugenzacyaha hamwe n’Abanyarwanda.

Yabwiye urukiko ko hari ibyo yishinja, ko yemera ko yari umuhuza hagati ya rwiyemezamirimo witwa Niyomugabo Damascène wari waramwemereye ko namufasha agakorana na Javier Elizalde azamuha 10% nk’ishimwe [iryo shimwe ryari rifite agaciro ka miliyari 7 Frw].

Aho niho yahereye asaba imbabazi, avuga ko impamvu yatinze kubikora ari uko atizeraga abunganizi be.

Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare, Urukiko rwasomye umwanzuro ku bujurire bwe, rufata umwanzuro wo kumugabanyiriza igihano, ku bwo kwemera icyaha nubwo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko icyo yahawe mbere kigumishwaho.

Yahawe gufungwa imyaka ibiri n’igice, akanatanga ihazabu ya miliyoni 50 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *