MALAWI: GIRAMATA YAGIZE ICYO AVUGA KUBYAMUVUZWEHO

Nyuma y, inkuru yasohotse mukinyamakuru Intambwe kw,itariki 7/02/2022 ,yari ifite umutwe uvuga ngo Malawi : imyitwarire ya Giramata na Emile icyasha kumuryango nyarwanda aho iyo nkuru yavugaga ku myitwarire ya bamwe mubatuye mugihugu cya Malawi baterwa icyasha umuryango nyarwanda. Muri iyo nkuru Ikinyamakuru Intambwe kikaba cyaragarutse kuwitwa Giramata na Emile,
Nyuma yo gusohora iyo nkuru mukinyamakuru Intambwe Giramata hari ibyo atishimiye bituma agira ibyo avuguruza mubyamuvuzweho.

Ibi biri mumahame y’ umwuga ni ihame ryo gusubiza no gukosora inkuru yanenzwe

Giramata mu ijwi ryuje uburakari bwinshi ku murongo wa Telephone yikomye bikomeye Ikinyamakuru Intambwe agishinja kumusebya no kumwandikaho amakuru adafitiwe ibimenyetso muri iryo jwi ryuje uburakari kandi Giramata yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko bitagomba kugarukira aho ahubwo agiye kwitabaza inzego zishinzwe abari n’ abategarugori zikamufasha gukurikirana ikibazo. Muri iryo jwi n,uburakari bwinshi ku murongo wa Telephone Giramata mugushinja Ikinyamakuru Intambwe ko cyamutangajeho amakuru y’ ibinyoma yumvikana ahubwo ashinja Ikinyamakuru Intambwe amakuru y’ ibinyoma aho avuga ko iki kinyamakuru cyariye amafranga ( ruswa) aturuka kuwahoze ari Umugabo we ngo cyimusebye , Ibintu ubwabyo ahubwo byafatwa nko gusebanya kuburyo Ikinyamakuru Intambwe nacyo bibaye ngombwa gishobora kwiyambaza inzego zishinzwe Itangazamakuru zikagifasha kurenganurwa.

Mubyo Giramata yavuze anenga inkuru yabanje harimo kuba cyaranditse ko we nuwahoze ari Umugabo we bashinjanye kwanduzanya Indwara zidakira ubwo baburanaga murukiko basaba Gatanya , Giramata yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko niyo yakigezaho imyanzuro y’ urukiko ntaho baburanye kwanduzanya Indwara zidakira avuga ko icyo baburanye ari uko uwahoze ari Umugabo we yashatse kumwica ngo bamunjyanye mu ishyamba ikindi baburanye bikaba ari ukuba Umugabo we yaramuciye inyuma akabyara hanze.

Ibyo kuba barashatse kwica Giramata byari amakuru mashya Ikinyamakuru Intambwe cyamubajije niba atayagiha muburyo burambuye agisubiza ko cyagombaga kuba cyaranamushatse na mbere yo gusohora Inkuru akagiha amakuru yose ( iyo nkuru yo gushaka kwicwa kuko ari Inkuru ikomeye iracyakurikirannwa)

Giramata kandi yongeye kwikoma bikomeye abahaye Ikinyamakuru Intambwe amakuru bavuga ko yafungishije sebukwe avuga ko bakagombye kumenya aho byaturutse , avuga ko aribo byaturutseho kuko bashakaga kumwica kandi atari gutega umutwe ngo bamwice.

Kukinjyanye n,abamushinja kwambara ubusa Giramata yabajije Ikinyamakuru Intambwe niba hari ubusa bwe cyaba kibona abaza niba aribwo bwa mbere abo baba babonye umuntu wambaye ibintu bigufi , yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko niyo yakwambara ubusa ari ubwe ntamuntu umushinzwe ndetse kubwibyo azanjya abwambarira icyo.

Muri byinshi Giramata yavugiye kumurongo wa Telephone icyumvikanye mo ni uko atishimiye abavuze ko bashinjanye kwanduzanya Indwara zidakira Ibintu ahakana yivuye inyuma ndetse yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko igihe cyose hazashakwa abaganga bakamupima .

Mugihe Ikinyamakuru Intambwe kigikurikirana amakuru yo kuba uwahoze ari Umugabo wa Giramata Emile yarashatse kumwica yamunjyanye mu, ishyamba Ikinyamakuru Intambwe kiracyanagerageza nomero ya Emile kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo irabasha gucamo.

Turacyakurikirana

Yanditswe na : Obed Ndahayo (umwana w umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *