Malawi: Ruracyageretse hagati y’ impunzi na leta
Kuva umwaka ushize uwari minisitire w,umutekano mugihugu cya Malawi yatangaje ko ahaye impunzi iminsi 14 yo kuba zavuye mu migi itandukanye zose zikanjya mu nkambi. Ni icyemezo cyajegeje impunzi zituye mu gihugu cya Malawi Ndetse nyuma yaho ubwumvikane muburyo bwose bunaniranye hitabajwe inkiko. Bamwe mubatanze ikirego cyasabaga gutesha agaciro icyemezo cya minisitire bari barangajwe imbere na Mukunzi Elie. Uyu Mukunzi Elie gutambamira icyo cyemezo kwe bikaba byarahise biteshwa agaciro hagaragaza ko atabifitiye ububasha kuko atari impunzi, indi mpunzi Nahimana Abdul ukomoka i Burundi nawe ubarizwa ahitwa Blantyre nawe yatanze ikirego cyo kwitambika icyemezo cya Minisitire Ndetse ikirego cya Abdul cyaje guhabwa injection Ndetse cyaje guhurizwa murukiko rumwe nikirego cyatanzwe nabahagarariye impunzi. Nubwo Abdul yahawe injection byaje kugaragara ko nawe afite reject ( yimwe ubuhungiro muri icyo gihugu bityo akaba ahatuye binyuranye n, amategeko , Abdul yari yitambitse icyo cyemezo avuga ko bo nkababereyemo imyenda ama Bank bishobora kubateza ibibazo byatuma ama bank ateza imitungo yabo cyamunara…
Abahagarariye impunzi nabo bitambitse icyo cyemezo bagaragarije urukiko ko icyo cyemezo kibangamiye cyane Impunzi,bavuga ko leta ya Malawi ariyo yatanze uburenganzira ko impunzi ziva Munkambi kuko hari izagiye zihabwa token zigakurwa mubahabwa ifunguro na UNHCR bakemererwa kujya kwitunga ,ikindi abahagarariye impunzi bagaragarije ni uko inkambi ya Dzaleka ubwayo yamaze kuzura kuburyo ntaho gutuza abo bantu n, imitungo yabo hari kuboneka. Abahagarariye impunzi kandi bagaragaza ikibazo cya bamwe mu mpunzi bashakanye n,abanyagihugu kuburyo icyo cyemezo gishyizwe mubikorwa cyatandukanya imiryango……
Uko byifashe ubu
Tariki 12 zukwezi kwa 8 nibwo urukiko rukuru ruri Blantyre rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro injection zari zahawe Abdul Nahimana Ndetse n, impunzi,icyo cyemezo cyategekaga impunzi byumwihariko izituye mubice by,icyaro kwihutira kunjya munkambi ,ni amakuru atarabaye meza k, impunzi Ndetse hirya no hino impunzi zituye muri Malawi zikaba zitari kuryama ngo zisinzire. Amakuru Ikinyamakuru Intambwe gikura ku mpunzi akaba avuga ko bamwe mu mpunzi batangiye guhohoterwa n, abanyagihugu bababwira kwitegura bagasubira mu nkambi
Ubuyobozi buvuga iki kuri icyo cyemezo?
Kuruhande rwa Leta ya Malawi , ikinyamakuru Intambwe cyagerageje kuvugisha umuvugizi wa Leta ya Malawi ariko kugeza ubu Ntabwo arafata telephone ye igendanwa.
Kuruhande rw, impunzi kumurongo wa telephone ikinyamakuru Intambwe cyavugishije muzehe Bantubino Leopard umuvugizi wa commite y’ impunzi muri Malawi , ikinyamakuru Intambwe cyabanje kumuramutsa no kumwihanganisha nuko nawe arakikiriza,
Ikinyamakuru Intambwe cyahise kimubaza uko bakiriye icyemezo cy,urukiko ndetse tumubaza icyo bagiye gukora ,asubiza ikinyamakuru Intambwe muzehe Bantubino yavuze ko mu byukuri icyemezo cy,urukiko kitabashimishije kuko kibabangamiye Yagize ati: “birumvikana ntabwo twishimye ariko kandi Ntabwo twicaye icyemezo ntabwo gisobanutse Ntabwo gisobanura abarebwa no gusubura munkambi abo aribo icyo tugiye gukora uyu munsi cyangwa ejo turajurira murundi rukiko”. Mugihe impunzi zaba zijuriye kwirukanwa huti huti Ntabwo byaba bigishoboka kuko ibibazo byabo byaba biri munkiko, Bantubino abajijwe icyo basaba impunzi yagize ati: turasaba impunzi ko zatuza zikirinda impuha izo arizo zose zikirinda amakuru ava kubantu bose badafite inshingano zo kuvugira impunzi kabone niyo yaba ari umwe mubari hafi y’ ubuyobozi kugiti cye”. Avuga ko Impunzi zigomba kwemera gusa amakuru atangajwe n,inzego zibahagarariye,asaba kandi impunzi gukomeza gushyigikira comite ibahagarariye aho bisaba kwitanga bakitanga kugirango bunganirwe ….
Tuzakomeza kubakurikiranira uko urubanza ruzakomeza kugenda.
Yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w’ umutambyi)