RWANDA: RETA IRASABWA GUKURAMO UMUGOGO URI MUJISHO RYAYO MBERE YO GUTOKORA AGATOTSI KARI MURYA MUGENZI WAYO

Reta y,urwanda yagiye igaragara ndetse inashinjwa ibikorwa bivogera ubusugire bw,ibihugu by,amahanga aho yakunze kubera umuturanyi mubi cyane ibihugu by,ibituranyi ,aho twavuga nka ; CONGO aho URWANDA kuva mu 1996 URWANDA rusa naho rutuyeyo ,urwitwazo rukaba rwari gukurikira abasize bakoze genocide nyamara URWANDA rwaragiye rufata CONGO rwihishe mumitwe itandukanye rugenda rushinga ; ibi bikaba byaremejwe n impuguke za UN ndetse na raporo z,ibihugu by,ibihangange kw,isi ; aha twafata urugero k,umutwe wa M23 kuva wavuka isi yose yashinje reta y,urwanda ko ariyo ifasha uwo mutwe ,

ibi byatumye reta y,urwanda ifatirwa ibihano byaje gusenya M23 yo hambere ,ubu ariko umutwe wa M23 wongeye kuvuka mw,isura nshya ndetse uzana imbaraga nyinshi bya tumye mugihe gito uwo mutwe wigarurira umugi wa BUNAGANA uhana imbibi na UGANDA , ubu kandi intambara irakomeje aho bamaze kw,igarurira utundi ducye two muri RUTSURO ibi byatumye munama y,umutekano y a reta ya congo hafatwa icyemezo cyo kwirukana ambasaderi w,URWANDA muri CONGO ,ubu KAREGA VICENT akaba yarerekeje mu RWANDA ndetse bikaba bivugwa ko n,imipaka ihuza ibihugu byombi ishobora gufungwa .

ibi kandi bibaye mugihe ntagihe gishize imipaka ihuza URWANDA n,UBURUNDI ifunguwe ndetse na UGANDA bikaba byari bimeze bityo

nyma yaho intambara yongeye kubura hagati y,inyeshyamba za m23 n,ingabo za reta ,reta y,urwanda yasohoye itangazo ry,amagana iyo mirwano ndetse isaba reta ya congo kunjya mumishyikirano n,umutwe wa m23 nyuma yaho reta y,urwanda isabiye re ta ya CONGO gushyikirana na m23 benshi baratangaye bavuga ko reta y,urwanda ishyaka gutokora agatotsi kari mujisho rya mugenzi wayo yirengagije umugogo uri muryayo, ibi bikaba bishingirwa ku kuba hashize igihe kinini abarwanya reta y,urwanda bayandikiye bayisaba gushyikirana nayo nyamara yo ikaba yaragiye ibyamagana ivuga ko itashyikirana n,ibyihebe …..

ntagihe kinini cyari gishyize depite m,unteko y,urwanda bwana Frank HABINEZA Nishyaka ayoboye basabye reta y,urwanda gushyikirana nabo batavuga rumwe nyuma yo gusaba ibi kuneza y,abanyarwanda depite FRANK bamushumurije intore ziramwandagaza bucya yahinduye invugo .

usibye P5 GREEN PART ….. yagiye asaba reta gushyikirana nabo batavuga rumwe ubu noneho ,ishyaka ps imberakuri igice cya maitre BERNARD NTAGANDA cyasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ikinyamakuru intambwe cyageneweho copi iryo tandazo rikaba risaba reta y,urwanda kwicarana nabo batavuga rumwe bakaganira PS IMBERAKURI ikaba isanga re y,urwanda itari ikwiye kuba ariyo isaba reta ra CONGO kuganira na M23 mugihe amashyaka atavuga rumwe na reta y,urwanda yabisabye inshuro nyinshi bakangirwa .

itangazo rya PS imberakuri tukaba turibagezaho uko riri kumugereka w,inkuru .

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°020/PS.IMB/NT.B/2022: ‘’ KUGIRA NGO UMUTEKANO
UBONEKE MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI NO MURI REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA KONGO
LETA Y’U RWANDA IGOMBA KUBAHIRIZA AMATEGEKO MPUZAMAHANGA NO KWEMERA IBIGANIRO
N’ABATAVUGARUMWE NAYO NK’UKO IHATIRA LETA YA KONGO KUGANIRA N’UMUTWE WA M23’’
Kuva mu 1994 u Rwanda ruri mu maboko y’ishyaka FPR INKOTANYI, u Rwanda rwabaye intangarugero
nk’igihugu kitubahiriza amahame ya demokorasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amategeko
y’igihugu na Mpuzamahanga. Ibi bigashingirwa ku bikorwa by’urugomo bihungabanya uburenganzira
bw’Abanyarwanda cyane cyane abo Leta y’u Rwanda yita abanzi b’igihugu barimo abatavugarumwe nayo.
Muri za raporo zitandukanye hagarutse ku bikorwa by’ubwicanyi, gufungwa, kurigisa,guhungisha,
iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa. Izi raporo kandi zigaruka ku bikorwa bya Leta y’u Rwanda
bihungabanya amategeko Mpuzamahanga harimo gushyigikira imitwe ya gisikare irwanya Leta z’ibihugu
by’abaturanyi no gusahura umutungo w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nyamara, ni ubwo Leta ya FPR INKOTANYI yagiye itungwa agatoki nka Leta y’igitugu irangwa no guhonyora
indangagaciro za demokarazi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi ntibyayibijije kuba umutoni
w’akadasohoka wa bimwe mu bihugu bivugwa ko byubahiriza izo ndangagaciro birimo Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza, Canada,Ububiligi,Ubudage n’ibindi kugeza n’aho
abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda na Mpuzamahanga bahamya batabiciye ku ruhande ko bishyikiye
u Rwanda muri ibyo bikorwa byarwo by’urugomo bikorerwa mu Rwanda no mu mahanga.
Kuba Leta ya FPR IKOTANYI yarashyize imbere imiyoborere ishingiye ku gitugu n’iterabwoba mu Rwanda
ikaba yaranze kumvikana n’abatavugarumwe nayo kandi ibi bigahabwa umugisha n’ibihugu by’amahanga,
ibi byatumye Abanyarwanda benshi bahunga u Rwanda maze bamwe berekeza mu bihugu by’abaturanyi.
Ingaruka z’uko u Rwanda ari gihugu kirangwa n’ubutegetsi bw’igitugu ndetse butubahiriza amategeko y’u
Rwanda na mpuzamahanga zigaragarira kandi mu makimbirane rwagiye rugirana n’ibihugu byose
by’abaturanyi kubera ko abayobozi b’u Rwanda bashaka kwitwara imbere y’abayobozi b’ibyo bihugu
nk’uko bitwara imbere y’Abanyarwanda bahinduye ibikange,bagashaka kwigira ibihangange mu Karere
ari nako baba baterwa ipfunwe n’imiyoborera y’ibyo bihugu iha umwanya abatuvugarumwe nabo.
Nyuma rero yo guhangana n’igihugu cya Uganda, Tanzaniya Uburundi, n’Afrika Yepfo, ubu u Rwanda
ruhanganye n’igihugu cya Kongo kirurega kuba rugambiriye gusahura umutungo wacyo maze rugatera
intambara muri iki gihugu rwihishe inyuma y’umutwe wa M23 rwitwaje ko Abavuga Ikinyarwanda
batotezwa kandi ko igiserikare cya Kongo gitera inkunga umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda.
Ishyaka PS Imberakuri, rishingiye kuri raporo zakozwe na ONU n’indi Miryango Mpuzamahanga, kuba u
Rwanda arirwo rugirana imishyikirano na Leta ya Kongo, ku matangazo atandukanye yagiye akorwa muri
iyi minsi na Leta y’u Rwanda, nubwo asa na ‘’tracts’’ kuko ataba yashyizweho umukono n’abayobozi
bayiyitirira, ndetse no ku mategeko mpuzamahanga, rirasanga imyitwarire ya Leta ya FPR INKOTANYI
igomba kwamaganwa kandi igihe cyose idahagaritse iyo myitwarire ya gashozantambara mu Karere, ikaba
yafatirwa ibihano nk’uko byafatiwe Uburusiya bwateye igihugu cya Ukraine.
Kuba u Rwanda ruhatira Leta ya Kongo kuganira na M23 hanyuma rugahindukira rukayamagana nk’uko
bigaragara mu matangazo y’Ubuvugizi bwayo rwitwaje ko igiserikare gifasha umutwe wa FDLR kandi ko
Abavuga Ikinyarwanda batotezwa ndetse rukamagana Leta ya Kongo ko yakwivuna M23, bisobanuye neza
ko Leta y’u Rwanda ishyikiye umutwe wa M23. Uretse kuba iyi myitwarire iciye ukuburi n’amategeko
mpuzamahanga, ibi biragaragaza guhuzagurika n’ubuswa biranga ubutegetsi bwose bw’abanyagitugu.
Kwitwaza FDLR no kuba Abavuga Ikinyarwanda bahohoterwa byafatwa n’urwitwazo kuko kuva cyera uyu
mutwe wa FDLR wabaye muri Kongo nyamara Prezida w’u Rwanda Paul KAGAME yagiye agaragara kenshi
na Prezida Felix TCHISEKEDI bafatanye urunana kandi babanye neza nk’impanga. Ikindi, abategetsi b’u
Rwanda bagiye bigamba kenshi ko FDLR bayiciye umutwe, dore ko ari na byo, kuko abarwanyi n’abayobozi
bayo, abatarishwe, bacyuwe mu Rwanda bamwe bagahabwa imyanya. Bikaba bivugwa ko aba barwanyi
bagaruka gutera Kongo bafatanyije n’igisirikare cy’u Rwanda. Ku kibazo cy’Abavuga Ikinyarwanda baba
bahohoterwa, nabyo biteye amakenga kuko aba babaye muri Kongo kuva cyera nta nkomyi ahubwo
bikaba bigaragara ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari bwo kibazo kuko rubagira urwitwazo nk’uko
byatangajwe na Leta ya Kongo yemeje ko nta kibazo ifitanye n’Abavuga Ikinyarwanda ndetse
n’Abanyarwanda muri rusange ahubwo ikibazo igifitanye na Leta y’u Rwanda n’ishyaka FPR INKOTANYI.N’
ibiri amambu, mbere y’uko Leta y’u Rwanda isaba Leta ya Kongo kuganira na M23 no kuyitunga agatoki
iyirega guhotera Abavuga Ikinyarwanda, yagombye kubanza kuganira n’abatavugarumwe nayo no
guhagarika gubahohotera ibita abanzi bigihugu nk’uko ibyita umutwe wa FDLR.
Ishyaka PS Imberakuri rirasanga imyitwarire ya Leta y’u Rwanda ishobora kuba intandaro y’intambara
ishobora gukongeza Akarere kose k’Ibiyaga bigari ndetse n’ Abanyarwanda bakagirirwa urwango mu
Karere kose no ku isi nk’abagashozantambara. Ni ngomba ko haboneka umuti mu magaru mashya.
Muri urwo rwego,kugira ngo Akarere k’Ibiyaga bigari karangwe n’umutekano urambye, ishyaka PS
Imberakuri rirasanga mbere ya byose mu Rwanda hagomba kuba ubutegetsi budatoteza
abatavugarumwe nabwo kandi bukemera kugirana ibiganiro nabo nk’uko ubutegetsi bw’u Rwanda
buhatira Leta ya Kongo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.Ibi biganiro biri mu mujyo w’ingamba za
ONU zafashwe mu rwego rwo gukumira intambara n’amakimbirane mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Ishyaka PS Imberakuri rirashima abategetsi banyuranye ba Leta Zunze Ubumwe z’Amarika bamaganye ku
mugaragaro Leta y’u Rwanda ariko kandi riranenga ibindi bihugu by’ibihangage bikomeje kwinumira mu
gihe bidasiba kwamagana Uburusiya babushinja gutera Ukraine.Rirasanga hagomba guterwa indi
ntambwe maze Leta y’u Rwanda igafatirwa ibihano nk’uko byagenze mu 2013 ubwo M23 yafataga Umugi
wa Goma. Bitabaye ibyo, ibihugu by’ibihangange by’inshuti z’u Rwanda bizakomeza gutungwa agatoki ko
ari byo byoshya u Rwanda bigambiriye kurukoresha mu gusahura umutungo wa Kongo.
Bikorerwe i Kigali, kuwa 31 Ukwakira 2022
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri/ Kandida Prezida mu Matora ya Prezida ya 2024

yanditswe na ; Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *