Uzaca umuryango awushyingirwamo: amata yabyaye amaraso
Muri iyi minsi, muri Malawi haravugwa cyane urupfu rutunguranye
kandi ruteye urujijo rwa Nyakwigendera Emile Habimana Noël wari
umucuruzi ukomeye, uzwi, wari ukiri muto, wakundwaga
n’Abanyarwanda baba muri Malawi, kimwe ndetse n’abanyagihugu,
cyane ab’i Lilongwe.
Biravugwa ko yazize impanuka y’imodoka, ariko iyo urebye uko
imodoka yagonze, wakumva n’amagambo yavuzwe n’uwitwa ko
ariwe wari utwaye imodoka, kimwe n’ayatangajwe n’uwahoze ari
umufasha we, ariko bakaba baherutse gutana kubera imyitwarire
idahwitse y’uwo mudamu witwa Giramata (uretse ko ubu abenshi
bamwita Giramaraso), urupfu rwe rutera urujijo!
Giramata ni muntu ki?
GIRAMATA
Giramata akomoka ahitwa mu i Dome, Umurenge wa Gatumba, muri
Komine ya Kibirira (ubu ni Akarere ka Ngororero).
Yavukiye i Kigali, aho umubyeyi we yari yaraje gushaka ubuzima,
biranga, aratwita, atewe inda n’umusore w’Umuhutu wakomokaga i
Karago (ubu ni mu karere ka Nyabihu). Nyamara Giramata yiyita
Umututsikazi w’i Butare !
Umuryango Giramata avukamo uraciriritse cyane kuko no kubona
amafaranga yo kumurihira mu mashuri byarabagoraga. Niyo
mpamvu yayahagaritse ageze mu mwaka wa Gatatu w’ay’isumbuye,
agiye gushyingiranwa na Emile Habimana Noheli, dore ko ari nawe
wari waratangiye kumurihira amashuri.
Nyamara ejobundi bagiye gutandukana, Giramata yarihanukiriye ati
naje muri Malawi mfite miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda,
mfatanya n’umugabo wanjye imilimo y’ubucuruzi! Ikinyoma cya
Semuhanuka!
Giramata arangwa n’urwango, umujinya n’umushiha agararagariza
cyane umuryango yashatsemo; arangwa n’agasuzuguro n’ubwirasi,
dore ko ngo azi ko ari igishongore cy’umugore; arangwa no gukunda
ibintu n’amafaranga kuburyo iwe byasimbuye ubumuntu; agira
ubugugu burenze urugero!
Giramata abeshya ko ari umurokore, nyamara nta mpuhwe
n’urukundo arangwaho! Arangwa n’ikinyoma nka Shitani yigize
umuntu; ni ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama!
Ngo umugabo arubaka, ishyano rikarutahamo!
Abazi Emile bavuga ko yari umukozi uzi gushaka amafaranga kandi
akabana neza n’abandi. Yafashije abantu benshi muri uwo mulimo
w’ubucuruzi: abavandimwe be, abandi bo mu muryango we, ndetse
n’abo batagira icyo bapfana kimwe n’abaturage bo muri Malawi!
Yabanaga n’Abanyarwanda bose, baba abo muri Diaspora cyangwa
impunzi.
Giramata we yayobotse Diaspora, akorera Kigali, agambanira
abatavugarumwe na Leta ya FPR, cyane abafite amafaranga!
Giramata yakundwakaza abakomoka mu muryango we,
agasuzugura abo mu muryango wa Emile, kuburyo yanabambuye
amafaranga yabo menshi yari ababikiye!
Giramata yacaga inyuma umugabo we, akibanira n’abayobozi bo
muri za Ambassade z’u Rwanda muri Zimbambwe no muri Malawi;
akaba kandi yarakundaga kwigira i Kigali aho yahuriraga n’inshoreke
ze, dore ko mbere yo gutandukana na Emile, yari yaracudikanye
n’umugabo ukora muri RwandAir, amutegeka gutandukana
n’umugore we kugirango azibanire na Giramata wateganyaga
gutandukana na Emile. Mu rubanza rwa Emile na Giramata, uwo
mudamu yaturutse mu Rwanda aza gushinja Giramata wamutwariye
umugabo.
Kugirango Giramata abone impamvu yo gutandukana na Emile,
yahimbye ko ngo ashaka kumwica kandi ko amukubita!
Emile yaramutsinze muri urwo rubanza rwo gutandukana, ariko
Giramata atwara igice kinini cy’umutungo, avuga ko agomba kwita
ku bana!
Imodoka ya Ranger Rover yari ifite icyapa cyanditseho GIRAMATA
yahawe Emile, noneho Giramata arahira ko Emile atazayigendamo!
Niko byabaye rero kuko yishwe ategereje ibyuma byo gutunganya
iyo modoka!
IMODOKA BIVUGWA KO YAKOZE IMPANUKA
Utazize inarabyaye, azira inarashatse
Urupfu rwa Emile ruravugwaho byinshi, dore ko bigaragara
ko atazize agisida y’imodoka kuko na muganga yagaragaje
ko yishwe anizwe kandi ahawe uburozi nkuko bigaragara mu
bihaha no mu mutima!
Abantu bacyekwaho cyane kugira uruhare mu rupfu rwa
Emile, ni Giramata basigaye bita Giramaraso, na mubyara
we bivugwa ko yari atwaye Emile kandi atagira Permis yo
gutwara imodoka. Giramata yari aherutse kumwirukana iwe,
amwohereza kwa Emile; ibi nabyo ni ibyo gucyemangwa!
Kubijyanye n’uruhare rwa Giramata, umuntu yakwibaza
impamvu ariwe wabaye uwa mbere mu kubika urupfu rwa
Émile; kuki Giramata yihutiye gutanguranwa kwa muganga, atajyanye
n’abayeyi ba Emile? Kuki yihutiye kujya kugura isanduka no gushaka
kumushyingura hutihuti, atabiganiriye n’umuryango cyangwa ngo
asabe ko muganga asuzuma umurambo kugirango hamenyekane
ikishe Emile? Kuki atagaragaye mu ishyingurwa rwa se w’abana
cyangwa ngo areke abana bajye gushyingura umubyeyi wabo? Kuki
yirirwa atangaza mu binyamakuru ngo Muganga wakoze Autopsy
yahawe amafaranga kugirango abeshye? Kuki atangaza ko ngo hari
umugambi wo kumwica mbere yo gushyingura umurambo, ariko
ntagaragaze ibimenyetso? Kuki adashaka kumenya icyahitanye uwo
yita ise w’abana? n’ibindi…
Ku ruhande rwa mubyara wa Giramata wemeza ko ariwe wari utwaye
Emile, arivuguruza cyane mu gusobanura agisida, ntabwo asobanura
uko umurambo wageze ku bitaro, niba Emile yarahise apfa cyangwa
niba yari muzima ,ntavuga uko yatashye n’abo yamenyesheje, n’ibindi
byinshi biteye urujijo mu kwisobanura kwe!
Turizera ko hazakorwa ankete izagaragaza ukuri k’urupfu rwa Emile
Habimana Noheli! Naruhukire mu mahoro kwa Jambo!
Umukunzi wa Emile.