MALAWI: RAPORO YAGARAGAJE KO EMILE YISHWE ANIZWE

inkuru yurupfu rwa EMILE HABIMANA wari umucuruzi mugihugu cya MALAWI ikomeje kuvugwa cyane ni inkuru yavuzweho byinshi kuko hahise hatangazwa ko EMILE yazize impanuka y,imodoka uwabanje gutangaza iyo mpanuka akaba ari GIRAMATA wahoze ari umugore wa nyakwigendera , uyu GIRAMATA akaba ariwe wacyetswe cyane kugira uruhare murupfu rwuwahoze ari umugabo we .umuryango wa EMILE wahise ushinja GIRAMATA kwivugana uwahoze ari umugabo we

gusa Giramata yaje kubihakane avuga ko ari ukumuhimbira agashinja umuryango wuwahoze ari umugabo we ko umwanga ngo bikaba byaborohera kumugerakeho urusyo GIRAMATA yifashishije imbuga nkoranyambanga ndetse n,itangazamakuru GIRAMATA , yavuzeko azi neza ko uwahoze ari umugabo we yishwe n,impanuka icyo gihe GIRAMATA yasobanuye uburyo impanuka yakozwemo ndetse ashima IMANA ngo ko bamurenganuye.

ibi ariko ntiyabivugagaho rumwe n,umuryango wa nyakwigendera ndetse n,abanyarwanda benshi bakomeje kwemeza ko GIRAMATA ariwe wivuganye EMILE .

GIRAMATA ashobora kuba yarabyinnye mbere y,umuzi

ukurikije ibyavuye mw,iperereza byasohotse muri raporo ikinyamakuru intambwe cyabashije kubonera copi biremeza bidasubirwaho ko EMILE atishwe n,impanuka hubwo bamwishe bamunize bamukandagiye mugatuza bakamuheza umwuka raporo ikaba igaragaza ko ari igikorwa cyakozwe n,abicanyi babanyamwuga iyi raporo y,isuzuma rya muganga ifatanyije n,iperereZa ryinzego z,umutekano muri MALAWI ikaba ariyo yari itegerejwe kugirango ikureho urujijo ubu urujijo kukishe EMILE rukaba rwamaze kuvaho hakaba hasigaye kugaragaza uwamwishe

umuryango wa EMILE uvuga iki

ikinyamakuru INTAMBWE cyavuganye na bwana NGOGA akaba nyirarume wa EMILE , abajijwe uko nk,umuryango bakiriye iyo raporo bwana NGOGA yagize ati; intambwe nziza imaze guterwa biratanga ikizere ko ubutabeara bushoborea kuboneka ntabwo tubikora kubwa EMILE gusa turagirango hatazagira nundi munyarwanda uzicwa kuriya .

abajijwe ikigiye gukorwa yagize ati ; hari ibyo tutavugira mw,itanagzamakuru ariko birumvikana niba ibizamini bya muganga na raporo ya police bigaragaza ko ntampanuka yabayeho birumvika hagomba guhita hakurikiranwa abatangaje impanuka abo nibo bazi neza uwishe EMILE bazi n,impamvu batangaje iyompanuka , bwana NGOGA avuga ko nyiri igikorwa ari GIRAMATA ngo ariko hanakurikiranywe mubyara wa GIRAMATA uvuga ko ariwe wari utwaye ubwo habaga impanuka ,hakurikiranywe MASOMPENYA Nabandi bafatanyacyaha

GIRAMATA ARABIVUGAHO IKI

ikinyamakuru intambwe cyavugishije GIRAMATA kuri telephone mubutumwa bwa watsap IKINYAMAKURU INTAMBWE cyabajije GIRAMATA niba yaba yamenye ibya raporo ivuguruza ibyo aherutse kwemeza mw,itangazamakuru ko uwahoze ari umugabo we yishwe nimpanuka nuko asubiza agira ati : ntacyo mbiziho nibwo mbyumvuse

yabajijwe n,ikinyamakuru intambwe uko abyakiriye nyuma yo kubyumva ,nuko asubiza agira ati: ndumva uko biri kose raporo itavuga ko ari GIRAMATA wishe nihakorwe iperereza hamenyekane uwamwishe nanjye nkurweho urwo rubwa

abajijwe n,ikinyamakuru intambwe niba mugihe ucyekwa wambere ariwe niba igihe yahamagazwa yanjya yitaba GIRAMATA yagize ati : yego nzanjya nitaba ntacyo nicyeka nanjye nanjye nshaka ko ukuri kumenyekana .

mukinyarwanda baravuga ngo : umuntu ntayoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe . tuzakomeza kubakurikiranira ibyino nkuru.

yanditwse na Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *