MALAWI: raporo yagaragaje ko emile yishwe n,uburozi umuryango wongera gushinja GIRAMATA

kuva umucuruzi wari ukuri muto mugihugu cya MALAWI witwaga HABIMANA EMILE yakwitaba IMANA ntabwo urupfu rwe rwigeze ruvugwaho rumwe benshi mubanyarwanda baba mugihugu cya MALAWI bahise batera utwatsi ibinjyanye n,impanuka byari byatangajwe ko ariyo yamuhitanye bavuga ko bidashoboka bagendeye kubimenyetso byagaragaraga kuri iyo modoka byavugwaga ko yakoze impanuka ,uretse ibyo kandi uburyo EMILE yagejejwe kwa muganga nabyo ntabwo byasobanutse kuko bivugwa ko yanjyanywe nuwahoze ari umugore we uwo bari baramaze gutandukana nyamara ntamwiyandikisheho ,umuryango wa EMILE abari muri zimbabwe bageze malawi nyuma yumunsi umwe nyamara bakihagera batunguwe nuko basanze uwahozeari umugore wa musaza wabo yamaze gukura isanduku yo gushyingura n,imihango yose yayiteguye ibi byatumye umuryango wa nyakwigendera uhagarika gushyinguta ndo hamenyekane icyamuhitanye.

nyuma ya raporo n,amakuru atandukanye byagiye bigaragaza ko EMILE atishwe n,impanuka ubu noneho raporo yanyuma ivuye muri raboratare nayo yemeje ko EMILE yishwe n,uburozi iyi raporo yasohotse tariki 3/1/2023 ikaba ejo ikuraho urujijo burundu kubibazaga ko EMILE yaba atarishwe n,impanuka nkuko byakunze gutangazwa na GIRAMATA wahoze ari umugore we .(iyi raporo ikinyamakuru intambwe cyamaze kuyibonera copie gusa turacyatunganya uburyo twayibagezaho buboneye )

umuryango uvuga iki kuri ino raporo yongeye kwemeza ko EMILE atazize impanuka

mukiganiro n,ikinyamakuru intambwe MUKASHEMA JOSIANE mushiki wa nyakwigendera yabwiye ikinyamakuru intambwe ko bishimye . yagize ati : nibyo turishimye nibura ukuri kuragenda kugaragara kandi dufite icyizere ko tuzabona ubutabera ,abajijwe ikiri muri iyo rapolo nicyo bayitezeho ,MUKASHEMA yagize ati : si yo rapolo yambere isohotse gusa niyo isana naho iri kurwego rwohejuru, icyo isobanuye rero ni uko ubu ihereweho inzego zibishinzwe zigiye gutangira gukurikirana aacyekwa , mukashema yagize ati ; uwo twe tuzi ko ariwe wishe umuvandimwe ni GIRAMATA byari bigoye cyane kuba yakurikiranwa kuko police yagiye itangaza ko itegereje ibizamini bizava muri raboratware ngo ibone gukurikirana abacyekwa ,MUKASHEMA yabwiye ikinyamakuru intabwo ko icyo bacyeneye ari ubutabera .

bite kuruhande rwa GIRAMATA ucyekwa

ikinyamakuru intambwe cy

ikinyamakuru intabwe cyagerageje kuvugisha GIRAMATA ariko ntabwo telephone ye igendanwa iri kumurongo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru

ikinyamakuru intambwe kandi kiracyagerageza nomro y,umuvugizi wa police ya malawi ariko ntabwo irabasha gucamo.

yanditswe na : Obed Ndahayo (umwana w,umutambyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *