MALAWI : ICYOBA NI CYOSE KUMPUNZI NABANYAMAHANGA

MALAWI: ICYOBA NI CYOSE K,UMPUNZI N,ABANYAMAHANGA BABA MURI ICYO GIHUGU

 Kuva kw,itariki 27zukwezi kwa 3 minisitire ushinzwe impunzi mugihugu cya ,MALAWI yasohoye itangazo ryasabaga impunzi n,abandi b,anyamahanga batuye muri icyo gihugu ko tariki ya 15 zukwezi kwa 4 bose bazaba baramaze kunjya kuba m,unkambi    ,ibi nbyateye icyoba mugikabije m,umpunzi zisanzwe zashakira imibereho mubice by,imigi ya  MALAWI , ukurikije igihe izo mpunzi zahawe ubu twandika inkur zisigaje umunsi umwe gusa wo kuba aho mubice by,imigi n,icyaro byicyo gihugu.

Bamwe m,umpunzi zituye mugihugu cya   babwiye ikinyamakuru INTAMBWE  ntamutekano namba bafite ,umwe yagize ati ; ibi ni iyicarubozo bano bantu badukorera  baratwambura ubumuntu rwose ,uwo musasa waganiniye n,ikinyamakuru INTAMBWE akomeza  avuga ko ibyo bakorerwa ari ukubaho nk,umuntu wabwiwe na muganga ko uburwayi  afite buzamuhitana cangwa umuntu wakatiwe n,urukiko igihano cy,urupfu niwe uba abara iminsi asigaje  avuga ko bikwiye ko  UNHCR isesa amasezerano areba impunzi yagiranye na MALAWI mugihe impunzi zamburwa ubumuntu mugihugu cya MALAWI bikaba byasaba ko havugururwa itegeko rireba impunzi muri MALAWI kuko rihutaza uburenganzira bw,amuntu bakavuga  ko mugihe bitakorwa UNHCR yabashakira ikindi gihugu aho batura batekanye

Ubuyobozi bw,impunzi buvuga iki

Mukiganiro kigufi n,ikinyamakuru intabwe umuvugizi wa commmite iyobora impunzi muri MALAWI bwana BANTUBINO REOPARD  ikinyamakuru intambwe cyamubajije niba bazi ko hasigaye umunsi umwe kuminsi yatangajwe na minisitire ngo impunzi zibe zagiye m,unkambi? Bantubino yagize ati : nibyo harabura umunsi ubwe ukurikije ibyatangajwe  kugirango impunzizose zibe ziri munkambi

,abajijwe icyo bari gukora  nk,ubuyobozi bw,imunzi BANTUBINO yagize ati : ibyo tugomba gukora byose twarabikoze twagiranye ibiganiro n,inzego zitandunye   twaberetse ingorane ziri muri ibi byemezo babyuka bagafata ariko ntabwo batwumva  aba bantu bifitemo urwango utamenya aho barukomora  urabereka ingaruka mbi ziri mucyemezo yafashe agasubiza ngo bagende tuzabisuzumira munkambi.

Abajijwe ubutumwa yaha impunzi muri kino gihe BANTUBINO  yagize ati : ubwose uragirango mbabwire nguki koko ?

Ikinyamakuru intambwe cyamubajije  niba ubu impunzi zaziinga  uturago zikanjya m,unkambi cangwa hategerezwa ibizava mubusabe bakoze maze asubiza muri aya magambo: ntabwo nkumwe mubagize commite mbwira abantu ngo mwinjya munkambi cangwa ngo mbabwire ngo murare munkambi ,buri muntu afite uko yahunze afite n,uburyo yageze aho atuye  ubwo umuntu wse yakoresha umutimanama.

UNHCR IVUGA IKI

Ikinyamakuru intambwe cyavuganye n,umwe mubayobozi ba UNHCR  ikinyamakuru intambwe cyabajije uwo muyobozi uko nka  UNHCR bakiriye injyanwa m,unkambi ry,impunzi hutihuti  nuko asubiza agira ati:  nka UNHCR twamaze kumenyesha aho duhagaze ntabwo dushyigikiye uburyo ibyo bintu biri gukorwamo kandi ntabufatanye na bucye turi kubikoranamo na reta  ni ibikorwa bya reta tewe twamaze kubereka ko bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ikinyamakuru INTAMBWE cyandikiye minisitire ushinzwe impunzi muri MALAWI kuri nomero ye ya watsap ,twaamubajije impamvu barimo guhungabanya uburenganzira bwa muntu ,tumubaza niba biteguye guhangana n,ingaruka zo gutandukanya imiryango cyane cyane k,umpunzi zashakanye n,abanyagihugu….. ubutumwa twamwandikiye yabusomye ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yaratarasubiza

Benshi mubantu batuye MALAWI baganiriye n,ikinyamakuru intambwe bavuze ko NINA UNHCR itari muri icyo gikorwa reta ya MALAWI  ubwayo itabona ubushobozi bwo kubikora bityo bakavuga ko bidashoboka.

Turakomeza kubakurikiranira ibyino nkuru

Yanditswe na : Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *