UNITY COUNCIL IGISUBIZO K,UBUMWE BW,ABANYARWANDA

INKURU NZIZA KUMPUNZI ZINYOTEWE NIBIKORWA BY’UBUMWE

UNITY COUNCIL/ IJWI RY’UBUMWE ni umuryango wavutse taliki 01/07/2022 utangijwe nimpunzi ziri hirya no hino ku isi murwego rwoguharanira ubumwe bw’impunzi ndetse nogukora ibikorwa bizana ubumwe mu mpunzi twibutsako UNITY COUNCIL ifite ubuzima gatozi muri south africa ubu ikaba yaratangije bimwe mubikorwa bishimangira ubumwe bw’impunzi harimo gukangurira impunzi gukorera hamwe kugirango zumvikanishe ibibazo byazo zihura nabyo

Aha twavuga ko muri africa ibihugu hafi yabyose bibarizwamo impunzi z’abanyarwanda kobyabashije kwishyira hamwe bikitoramo ubuyobozi ubu izo mpunzi zikaba zikorera hamwe kandi twizera nezako nabasigaye imbongamizi baribagize zimaze gukemuka banjira vuba murwego rwashyizweho arirwo ARRA (association de refugies rwandaise en africa kandi tunakomeza kuzamura ijwi dukangurira abo kuyindi migabane kwishyira hamwe ubundi ijwi ryacu rikagira imbaraga nkuko muri africa bimaze kugerwaho

Ikindi gikorwa UC yatangije ni ukwigisha urubyiruko rwacu rutabashije kumenya amateka y’igihugu cyacu kugirango rusobanukirwe amateka ndetse nandi masomo atangwa kandi nabo bakangurirwa gukorera hamwe kugirango abadafite amikoro bashyireho uburyo bwimishinga bwabafasha nibutsako icyiciro cyambere cyarangiye ubu twatangiye icyiciro cya kabiri kandi twigisha mundimi eshatu icyongereza,igifaransa n’ikinyarwanda ndetse kubatazi ikinyarwanda turakibigisha niyompamvu duhamagarira ababyeyi kuzana abana kuko kwiga nubuntu

UC ikomeje kwibutsako ibibazo impunzi dufite aritwe ubwacu dukwiye kushyira hamwe mugufatanya kubikemura kuko akimuhana kaza imvura ihise
Kuwaba yifuza kutugezaho ibitekerezo cyangwa ubundi bwunganizi ubwaribwo bwose yatwandikira kuri email yacu ubumwe council@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *