RWANDA VS CONGO :INTAMBARA YERUYE IRATUTUMBA
kuva mumwaka wa 2022 umutwe wa m23 wongeye kubura imirwano muburasirazuba bwa congo uyobowe na generale SURTAN MACYENGA , reta ya congo yahise itangira gutabaza isi ivuga ko yatewe na reta y,urwanda urwanda narwo rwatangiye guhakana ibyo birego rukavuga ko ibibazo bya m23 ari ibibazo bireba aba congoman ubwabo bitareba urwanda ,ntabwo byatinze kuko inyesyamba za m 23 zagiye zigaragaza ingufu zidasanzwe zigenda zigarurira ibice bitandukanye byo muburasirazuba bwa congo ,
reta ya congo yashyize ingufu nyinshi muri diporomasi ikomeza kwereka amahanga ko yatewe n,urwanda habayeho abahuza habaho amasezearano atandukanye harimo ayo muri ANGOLA na NAIROBI ariko byose ntacyo byatanze kugeza aho insyeshyamba za m23 ubu ziri kurwanira munkengero z,umugi wa SAKE ,bugufi cyane n,umugi wa GOMA
kwihagararaho kudasanzwe kw,igisirikare cya congo
ubusanzwe benshi mubanyarwanda bumvagaa ko igisirikare cya congo kitabasha kwihagararaho ngo kirwane intambara imyaka irenga 2 uku kwihagararaho byatumye ikinyamakuru intambwe cyitabaza umwe mubasirikare bakuru bahoze mugisirikare cy,urwanda ubu ubarizwa mubuhungiro ariko utifuje gutangazwa amazina ; ikinyamakuru intambwe cyatangiye cyimubaza uko abona intambara iri hagati y,igisikare cya congo numutwe wa m23 nuko adusubiza agira ati : aho mubanze muhakosore nta m23 ibaho hubwo hari kurwana rdf cangwa igisikare cy,urwanda n,ingabo za congo muyandi magambo urwanda rwateye congo, abajijwe uko abona iyo ntambara nuko izarangira uwo musirikare yagize ati: birababaje munyamakuru abana b,urwanda bashiriye mumashyamba ya congo urubyiruko rutazi icyo rurwanira , intambara za mbere twagiye kurwana twari dufite ubufasha bwa america ,umuryango mpuzamahanga nawo wari kuruhande rwqacu rwavugaga ko dukurikiye abasize bakoze genocide ngo bbatongera kugaruka kuyikora kandi icyo gihe isi yose yosssssse yaratwumvaga nubwo mubyukuri icyari kitursje ishinga ari ugusahura umutungo wa cogo .
urwanda rwibeshye ibihe
uyu musirikare akomeza avuga ko ubwo bateraga congo icyo gihe byari nkonkurwana n,umuntu uhambiriye amaboko kuko itari yemerewe kugura intwaro : aragira ati; 96… congo yari yarafatiwe ibihano mpuzamahanga itemerew kugura itwaro ubu siko bimeze kuko ibihano yabikuriweho ikaba yarrubatse igisikikare gikomeye kandi gifite ibikoresho bigezweho ,
urumva rero ko kagame yibeshye kugihe congo yarabanje iracengera injya aho twe twakuraga imbaraga mubazungu ibemerera kumutungo wayo nuko bahinduka urwanda ubu bose bari kuruhande rwa congo .
ikinyamakuru intambwe cyabajije uwo musirikare niba abona intambara hagati by,ibihugu byombi ishoboka nuko asubiza agira ati; intambara irahari kandi ntabwo ari iy,urwanda na congo gusa ahubwo ni intambara igomba gufta akarere kose ngirango mwabonye ko impamvu zose urwanda rwagiye rutanga ziteshwa agaciro murwego mpuzamahanga amahanga arifuza impinduka mu rwanda kandi biranyura muntambara kuko uburyo bw,amahoro bwamaze kunanirana, ngirango mwabonye itangazo rya reta ya amerika ,irasaba urwanda guhita rukura ingabo zarwo kubutaka bwa congo ako kanya iryo tangazo rya reta ya ameeeerika kandi kakuye urujijo kubikunze kuvugwa n,urwanda ko FDRL ari umutwe witerabwoba, congo irashyigikiwe ndetse urwanda rwanduranyije mukarere hose kuburyo ntaho guhungirea hagihari.
icyo reta y,urwanda ivuga
; binyuze mw,itangazo rya minisitere y,ububanyi n,amahanga y,urwanda reta y,urwanda iravuga ko itewe impungenge ningufu igisirikare cya congo cyashyize muburasirazuba bwa congo ,ikomeza ivuga ko ihangayikishijwe no guceceka k,umuryango mpuzamahanga muri iryo tangazo kandi reta y,urwanda yikomye amerika iyishinja kweza FDRL ntiyite umutwe witerabwoba nkuko urwanda ruyibyita urwanda rukaba rwibaza igihe amerika yahinduriye imvugo ,urwanda kandi ruherutse kwandikira akanama gashinzwe umutekano muri UN rusaba ko katagira ubusha gaha ingabo za SADC ziri mubutumwa bw,amahoro muri congo kuko ngo zibogamiye kuri congongo bakaba barwanya m23 gusa ibi bikaba byaratangaje abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza uburyo urwanda rukwiye guhitiramo congo umwanzi bagomba kurwana nawe.
ukurikije uko ibintu byifashe mukarere intambara yeruye iratutumba kandi ishobora gusiga ishize iherezo kubuyobozi bw,urwanda,benshi mubasesenguzi bemeza ko ibihugu bikomeye byaba byaramaze gukura amaboko k,urwanda ,tuzakomeza kubakurikiranira ibyino ntambara
mugusoza twabibutsa ko intambara isenya itubaka bityo ntawakagombye gushoza intambara.
yanditswe na Obed Ndahayo( umwana w,umutambyi)