USA :ANNE RWIGARA YITABYE IMANA

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wabo yabwiye BBC ko Anne yapfuye nyuma y’igihe kitari kinini ababara mu nda aho yari atuye muri leta ya California.

Umubyeyi we Adeline Rwigara uba i Kigali, mu nyandiko, yabwiye BBC ati: “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Namayobera gusa.”

Anne Uwamahoro Rwigara ubu wari ufite imyaka 41 – dushingiye ku mwirondoro yahaye urukiko mu 2017 – yibukwa muri uwo mwaka ubwo yamaze iminsi afunganye na nyina Adeline hamwe na mukuru we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Hari nyuma y’amatora ya perezida ya 2017 aho mukuru we Diane yangiwe kwiyamamaza kuri uwo mwanya. Ayo matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi hafi 99%.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku cyateye urupfu rwa Anne Rwigara, wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters

HARACYEKWA UBUROZI

benshi mubaganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE batifuje gutangazwa amazina babwiye ikinyamakuru intambbwe ko bacyekako umwari ANNE RWIGARA yaba yarozwe ; umwe mubanyarwandakazi batuye muri amerika utifuje gutangazwa amazina aganira n,ikinyamakuru intambwe yagize ati : ni agahinda ni akababaro kuba tubuze umwari nka ANNE RWIGARA gusa ni ukubiragiza IMANA kuko uwamwishe nawe azapfa . abajijwe impamvu avuga ko yishwe nyamara yazize uburyayi uwo munnyarwandakazi yagize ati : ibi turabimenyereye abayobozi b,igihugu cyacu bakoranye na shitani buri mpera z,umwaka baba bagomba kugira umunyarwanda ukiri muto batambamo igitambo ,reba KIZITO…….

uyu mubyeyi yakomeje kuvuga ko bafite impamvu nyinshi zituma bashinja reta y,urwanda urupfu rwa ANNERWIGARA yagize ati ; kuba bizwi ko umubyeyi wabo yishwe na reta kandi ANNE akaba yarabashinjaga kuko yageze ahavuzwe ko habereye impanuka akabona umubyeyi we agitera akuka ,ikindi ni ukuba ANNE RWIGARA ariwe wari umuyobozi mukuru w,uruganda rwitabi rwasizwe n,umubyeyi we urwo reta y,urwanda yamaze kwihesha …. ibi byose kubwuwo mubyeyi ngo ni impamvu ikomeye yerekana ko ANNE yaba yavukijwe ubuzima na reta y,urwanda.

ikinyamakuru intambwe cyagerageje kuvugisha madamme ADERINE RWIGARA umubyeyi wa ANNE RWIGARA ariko ntarabasha kuboneka kumurongo wa telephone ,ubuyobozi bw,ikinyamakuru intambwe bukaba buboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango inshuti n,abavandimwe b,umuryango wa RWIGARA

tuzakomeza gukurikirana ibyino nkuru.

yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *