MALAWI:GIRAMATA YONGEYE GUTABWA MURI YOMBI

umunyarwanda ugenda cangwa ukurikirana ibyo muri malawi aho ava akagera azi izina GIRAMATA ni umugore wabaye icyamamare cyane cyane bivuye kubikorwa bibi yagiye yishoramo twavuga nk,ibikorwa byo guhungeta impunzi mubihugu nka MALAWI ,MOZAMBIKE ZIMBABWE … ibi byaje kumuviramo kwirukanwa mugihugu cya ZIMBABWE aho GIRAMATA nuwahoze ari umugabo we HABIMANA Emile bari bafite imitungo.

byaje kuba agahomamunwa ubwo GIRAMATA yacyekwagaho kwivugana uwahoze ari umugabo we HABIMANA Emile bari bamazze igihe batandukanye muburyo bw,amategeko intandaro bikavugwa ko byari imitungo uwo mugore yifuzaga kwikubira .

nyuma yo gucyekwaho kwivugana uwahoze ari umugabo we GIRAMATA yaje gutabwa muri yombi ninzego z,umutekano mugihugu cya MALAWI akurikiranyweho kugira uruhare murupfu rwa nyakwigendera EMILE witabye IMANA kw,itariki 17/10/2022 , GIRAMATA yaje kurekurwa numa y,amezi macye afunzwe nyuma yo gutanga ingwate agategekwa ibyo agomba kubahiriza byarimo no kutarenga imbibe z,igihugu nkuko biri mumyanzuro y,ibyemezo bimufungura ikinyamakuru INTAMBWE gifitiye copi

kongera gutabwa muri yombi kwa GIRAMATA

kuva tariki 7/10/2023 ,ikinyamakuru intambwe cyahawe amakuru ko GIRAMATA yaba yafatiwe kukibuga kindege cya ZAMBIA na amakuru atarakomeje kuvugwaho rumwe bisaba ko ikinyamakuru intambwe kitabaza bamwe munshuti za hafi za GIRAMATA batifuje ko amazina yabo yatangazwa mw,itangazamakuru bakaba bemereye ikinyamakuru INTAMBWE ko ayo makuru ari ukuri ko koko GIRAMATA yafatiwe kukibuga k,indege cya ZAMBIA akaba yarimo atoroka kuko yarekuwe n,urukiko by,agateganyo akaba atari yemerewe kurenga igihugu.

uwahaye amakuru ikinyamakuru INTAMBWE akaba yadutangarijeko ubu igihugu cya zambia cyamaze kohereza GIRAMATA muri MALAWI akaba afungiye ahitwa KACHERE PRISON ,DEVIL STREET hafi ya CRYSTAL LODGE , bikaba bivugwa ko akurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimpano no gutoroka ubutabera.

umurya ngo wa EMILE urabivugaho iki

mukiganiro kigufi n,ikinyamakuru intambwe ikinyamakuru intambwe cyabajije umwe muri bashiki ba EMILE niba baba bumvise amakuru yo kongera gutambwa muri yombi kwa GIRAMATA maze asubiza agirati : yego twabyumvise

abajijwe n.ikinyamakuru intambwe niba aribo baba babigizemo uruhare nuko babyacyiriye yasubije agira ati : ntaruhare twabigizemo GIRAMATA yaraduhekuye yambura umuvandimwe wacu ubuzima ndetse akoresha ruswa nizindsiu nzira zififitse ngo azimye amaraso y,umuvandimwe wacu ,icyo twakoze ni ukumwereka IMANA kandi dushyimyeko IMANA irimo kubikora IMANA niyo izaturengera izamuburiza amahoro mubyo azabamo byose azahinduka ikivume .

ikinyamakuru intambwe cyagerageje kuvugisha umuvugizi wa police ,kumurongo wa telephone nomero ye yacagamo nyamara ntayitabe.

turakomeza kubakurikiranira ibyino nkuru.

yanditswe na : Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *