MALAWI:URUBANZA RUREGWAMO GIRAMATA USHINJWA KWICA UMUGABO WE RWASUBITSWE!

none tariki ya 5 zukwezi kwa 6 umwaka wa 2024 urubanza ruregwamo GIRAMATA GENTILLE na RAFIKI bashinjwa kwivugana HABIMANA EMILLE wari umucuruzi ukomeye muri MALAWI akaba yaranahoze ari umugabo wa GIRAMATA mbere yuko batandukana rwakomeje abaregwa bari bagejwejwe kurukiko mugitondo saambiri baherekejwe n,abacungagereza barinda infungwa ,mumyambaro yabo isanzwe RAFIKI ari mumapingu naho GIRAMATA atari mumapingu ariko acunzwe n,abacungagereza b,ababagore niko bongeye kugaragara kurukiko.

saayine za mugitondo kuburanisha byari bitangiye aho byatangiye humva ubuhamya bw,uwitwa BANDA uvuga ko ariwe wakiriye umurambo wa HABIMANA EMILE mugicuku ,uyu BANDA yabwiye urukiko ko ari umukozi w,ibitaro bya KAMUZU CNTER HOSPITAL uri mubashinzwe kwakira abagana ibitaro yavuzeko ubwo yari kw,izamu nijiro haje imodoka atibuka neza uko yasaga gusa atari imodoka zitwara abarwayi ngo yari yicaye kwidirishya abona bazanye umurwayi banyura kubashinzwe umutekano baramwinjiza , avugako bamubwiye ko baturutse kubitaro bya area 18 nuko ababajije urupapuro ruvana umurwayi kuri iryo vuriro rumuzana kubitaro bikuru bamubwirako kuko bihutiraga gutabara batarufashe.

abajijwe niba yibuka abazanye uwo murwayi kubitaro urukiko rwahagurukije GIRAMATA na RAFIKI banda asubiza adategwa ko uwamuzaniye umurwayi akamubasigira ari GIRAMATA .

uwunganira abaregwa yabajije BANDA niba ari umuganga asubiza ko atari muganga ,ariko ubwo yazanirwaga umurwayi na GIRAMATA ubwo muganga yamusuzumaga yasanze yari yamaze gupfa , uyu BANDA kandi nyuma yo guhatwa ibibazo n,urukiko yemereye urukiko ko yakoze amakosa menshi aho yanditse raporo kuri uwo murwayi atabifitiye uruhusa akamwakira atari muganga ndetse abamuzanye bakaba ntarupapuro rumuvana kurindi vuriro bari bamweretse.

urukiko kandi rwakiriye muganga ukuriye ishami ry,abakorera imibiri y,abapfuye isuzuma kubitaro bikuru ( kamuzu center hospital) ubwo uwo mutangababuhamya wa 4 uhereye kuri 2 babanje kumunsi wejo yari amaze gusobanurirara urukiko uwo ariwe ndetse ninshingano ze cyane ko ari mubakoreye umurambo isuzuma bakemeza ko yishwe n,uburozi aho kuba impanuka ,ataratangira kubazwa uwunganira abaregwa yahise atanga inzitizi isaba ko herekanwa uruhusa rutangwa n,urukiko rwatanzwe rwemerera kujya gukorera umurambo isuzuma ,ibi umucamanza uyoboye iburanisha yabajije ubushinjacyaha niba burufite ubushinjacyaha bwavuzeko batateganyaga ko urwo rwacyenerwa ariko atari ikibazo mugihe gito baba barubonye ,ubushinjacyaha bwasabye uwunganira abaregwa gusaba munyandiko ko urwo ruhusa rwazashirwa muri dosssier umucamanza yahise asubika iburanisha ry,uno munsi ategeka ko bitarenze kuwa 1 w,icyumweru gitaha byose bizaba byamaze gushyikirizwa urukiko urubanza rukazakomeza kuwa gatatu

ikinyamakuru INTAMBWE kizakomeza kubakurikiranira ibyuru rubanza kugeza kwiherezo.

yanditswe na :Obed Ndahayo (umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *