MALAWI:GIRAMATA USHINJWA KWIVUGANA UMUGABO WE YATANGIYE KUBURANISHWA MUMIZI !

uno munsi tariki 4 zukwa 6 umwaka wa 2024 murukiko rukuru LILONGWE urukiko rukuru rwatangiye kuburanisha mumizi urubanza ruregwamo GIRAMATA GENTILLE ushinjwa kuba yarivuganye umugabo we EMILLE HABIMANA .ni urubanza rwatangiye saa tatu za mugitondo aho rwari ruyowowe n,umucamanza witwa BRINO M KAREMBA ubushinjacyaha bukaba bwari buhagarariwe na na CHAMBERS DZIKANDIRATHA ni urubanza kunshuro ya 1 uregwa nuwo bareganywa aribo GIRAMATA na RAFIKI wahoze ari umushoferi wa nyakwigendera bombi bagaragaye kurukiko nk,infungwa bacunzwe n,abacungagereza.

murubanza rwa none humviswe abatangabuhamya bo kuruhande rw,ubushinjacyaha ,umwanya munini ukaba wafashwe na madame ,MUKANGORI BERANSIRA akaba umubyeyi wa nyakwigendera EMILE .MUKANDORI yabajijwe uko azi umubano wa GIRAMATA na EMILE nuko asubiza agira ati EMILE yari umuhungu wanjye naho GIRAMATA ari umugore we avuga aburyo bamenyanye GIRAMATA yigana na bashiki ba EMILE kugeza ubwo EMILE yaje kujya MALAWI akomeza kujya yoheza ibisabwa byose birimo kwishurira GIRAMATA amashuri kugeza ubwo yagiye mu rwanda akamuzana bakabana muburyo bwemewe n,amategeko.

abajijwe uko bari babanye MUKANDORI yavuzeko ubwa 1 bari babanye neza gusa haje gutangira amakimbirane yaturutse ko GIRAMATA yagendaga akajya hanze y,igihugu akamara amezi menshi ataragaruka kandi umugabo atabizi.

MUKANDORI yabwiye urukiko ko amakimbirane yagiye aba menshi ndetse yabakiza nk,umubyeyi GIRAMATA ntamwumve kugeza ubwo yamufungishije inshuro eshatu

mukandori yabwiye urukiko ko ubwo umuhungu we yapfaga bari bavuye gusiga abana kwanyina ,nuko EMILE akamubwirako agiye kureba n,umwana wo munkambi kuko yari arwaye yabwiye urukiko ko icyo gihe EMILE yagombaga kuva munkambi akerecyeza kumupaka kuko hari amafaranga yari agiye kwishyurira imodoka zagombaga kwinziza ibicuruzwa bye , mukandori yabwiye urukiko ko amafaranda yayabaranye na Rafiki wari umutwaye yabwiye urukiko ko mugicuku aribwo yakomangiye nuwitwa MARIKO akamubwira ko umuhungu we yakoze impanuka kandi yapfuye.avugako yahise ajya kureba umurambo kuburuhukiro akavuga ko umurambo wari ukonje cyane kandi ntagikomere ufite ,yavuzeko yamaze umwanya aryamye k,umurambo w,umuhungu we nyuma aribwo yaje kubona GIRAMATA ari kumwe n,abantu atamenye hamwe n,abaganga

yakomeje abwira urukiko ko bakigera murugi basanze uwitwa MASOMPENYA ,uyu masopenya akaba ariwe ubwira MUKANDORI ko byose GIRAMATA yamaze kubyishura bashyingura mugitondo ,MUKANDORI yamubwiye ko bidashoboka bagomba gutegereza abavandimwe bakava zimbambe,MASOMPENYA yababwiye ko umuntu wabo bazamwishyingurira. yavuzeko imyitwarire y,inshuti za GIRAMATA nawe ubwe arizo zabateye gushidikanya bituma basaba gusuzuma umurambo, abajijwe niba azi icyavuye mubizamini byapimwe, yavuzeko abana aribo babitse ibyavuyemo gusa yumvise bavuga jko yishwe n,uburozi.

urukiko rw,umvise umutangabuhamye wundi witwa HAWA HASHIM ,urukiko rw,amubajije uko yari aziranye na EMILE nuko asubiza agira ati : emile yari umukunzi wanjye kandi papa w,umwana wanjye .abajijwe n,urukiko niba EMILE yaramugezeho yavuzeko yahageze ariko atahatinze kuko bwari bwije. urubanza rukaba rwapfundikiwe humviswe abatangabuhamya 2 gusa mugihe urubanza kuruhande rw,ubushinjacyaha bafite abatangabuhamya bagera kw,icumi nkuko byemejwe n,uhagarariye ubushinjacyaha (DPP)CHAMBERERS DZIKANDIRATHU mukiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y,urubanza .urubanza rukaba ruzakomeza ejo tariki 5 kukwezi kwa 6 2024 hakomezwa kumvwa abatangabuhamya bubushinjacyaha.

tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

yanditswe na :Obed Ndahayo ( UMWANA W,UMUTAMBYI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *