MALAWI: URUKIKO RWONGEYE KUMVA URUBANZA RWA GIRAMATA UKURIKIRANYWEHO KWIVUGANA UWAHOZE ARI UMUGABO WE

none kuwa 21 kukwa 11/2024 urukiko rukuru murubanza ruyobowe n,umucamanza BRUNO KALEMBA rwakomeje urubanza rukaba rwatangiye isaa yine n,igice aho abaregwa aribo GIRAMATA GWNTIYE ndetse na MUNYEGAJU RAFIKI bari murukiko .urubanza rwatangiye humvwa umutangabuhamya w,umushinjacyaha ariwe inspecter ,ABEL MKUNDAINE akaba yari umukozi wa ( CID) kuri police ya kanengo uyu akaba yahamirije urukiko ko HABIMANA EMILE atishwe n,impanuka hubwo ko ari impanuka yahimbwe EMILE yamaze kwicwa yasobanuye ko yari kubitaro bya KAMUZU CENTRE HOSPITAL ubwo hakorwaga isuzumwa ry,umuurambo wa nyakwigendera ndetse ko ntahantu na hamwe higeze hagaragara igikomere icyo aricyo cyose k,umurambo wa nyakwigendera ,umutangabuhamya yagiye yerekwa amafoto atandukanye yafashwe y,umurambo wa nyakwigendera ubwo hakorwaga isuzuma yose akaba yavuzeko izo ngingo zose ntabikomere zagize ,ubwo yabazwaga icyo yashingiyeho afunga GIRAMATA ,MKUNDAINE yabeiye urukiko ko umuntu wa mbere ucyekwa yari giramata akabihera kukuba GIRAMATA ariwe waje gusiga umurambo kubitaro kandi ko yari ahari muri icyo gicuku kugra saacyenda z,ijoro ,avugako mukwandikisha umurambo GIRAMATA atatanze nomero ze hubwo yatanze nomero z,uwitwa MARIKO yavuze ko kandi kuba GIRAMATA yarahise yihutisha imihango yo kumushyingura akagura isanduka nibindi ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko GIRAMATA yari afite amakuru arimo guhisha.

uyu mu police kandi yabwiye urukiko ko indi mpamvu ituma hacyekwa GIRAMATA ari uko HABIMANA EMILE akimara gupfa GIRAMATA yarahise yigabiza imitungo yari iya EMILE aho yavuze ikibanza cyari ahitwa NJEWU ngo GIRAMATA yahise asaba urukiko ko yagihabwa kikamufasha kurera abana aho yahise akigurisha ibi bikaba impamvu GIRAMATA yagombaga kwica EMILE kugirango asigarane imitungo yose

mugihe cya saatanu n,igice bisabwe na senior state advocat DZIKONDAITHU MALUNDA , urukiko rwagiye gusura kanengo police station ahari imodoka bivwuga ko ariyo yakoze impanuka nyuma umucamanza yategetso ko habaho ikiruhuko urubanza rugasubukurwa saa munani kurukiko. guhera saa munani n,igice urubanza rwasububukuwe aho rwatangiye umutangabuhamya ,inspecter mkondaine ahatwa ibibazo n,umwunganizi wa GIRAMATA ARIWE MAITRE KLUUMBO SOKO ,yasabye umutangabuhamye kwerekana impamvu nyazo zatumye avunga uwo yunganira yifashishije itegeko rigenga police ya MALAWI yibukije umutangabuhamya ko mbere yo gufunga umuntu police igomba kuba ifite impamvu zifatika zituma ifunga umuntu ,uwunganira GIRAMATA yakomeje kuvuga ko mubyagaragajwe n,umutangabuhamya ntakimenyetso na kimwe kigaragaza ko uwo y,unganira yagize uruhare murupfu rwa nyakwigendera guhata umutangabuhamya w,ubushinjacyaha ibibazo bikozwe n,uruhande rwabaregwa bikaba byafashe umwanya muremure byaje kugera mumasaakumi nimwe z,umugoroba byaje gutuma umucamanza afata umwanzuro ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki 18 /12/2024 saatatuza mugitondo.

mukiganiro n,abanyamakuru senior state advocat (umushinjacyaha) yabwiye abanyamakuru ko uwo mutangabuhamya ariwe wanyuma kuruhande rwabo ,abajijwe uko abona urubanza ruri kugenda kuruhande rwabo yabwiye abanyamakuru ko kubwabo urubanza ruri kugenda neza atanga urugero k,umodoka bari bavuye gusura avuga ko bigaraga rwose ko ari impanuka yahimbwe nyakwigendera yamaze kwicwa avuga ko ari ukuzategereza icyemezo cy,ukiko ariko abaregwa kubwe ibyaha bibahama.

umwunganizi wa GIRAMATA aganira n,itangazamakuru yavuzeko kubwe ababaye cyane yagize ati mumyaka irenga 16 maze nunganira abantu nibwo nabonye aho ubushinjacyha buzana abantu murukiko rubashinja icyaha gikomeye ariko ntabimenyetso kubwe avuga ko uwo y,unganira batigeze bagaragaza uruhare rwe murpfu rwa EMILE avuga ko ari ugutegereza urubanza rukagera kumusozo ubundi akazahita asaba umucamanza kurekura uwo y,unganira kuko ntabimenyetso bimushinja icyaha.

ikinyamakuru intambwe kizakomeza kubakurkiranira ibya runo rubanza.

yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *