KUKI BIVUGWA KO ABAGORE BAKUNDA IMVURA

Henshi mubice bitandukanye ( k,umugabane w, Africa) usanga Abantu benshi bakunze kuvuga ko igitsinagore gikunda imvura cyane bakemeza ko igihe imvura iguye ari gacye cyane abagore b,ayugama umwanya muremure.

Benshi mubantu baganiriye n, ikinyamakuru Intambwe bakaba bacyeka ko abagore ngo baba bafite imibiri y,ihanganira ubukonje kuruta abagabo ,ndetse umwe mubaganiriye n, ikinyamakuru Intambwe we akaba yemeza ko ariyo mpamvu kenshi abagabo bapfa cyane ndetse bagasaza vuba ( ibi ariko ntabushakashatsi bubyemeza) , Abantu benshi bavuga ko igihe imvura igitangira kugwa abagore isanze munzira bashobora guhita bugama hafi yaho ibasanzwe kimwe n, abagabo gusa ngo abagore ntabwo bahatinda kuko uko irushaho kuba nyinshi unjya kubona ukabona umugore yitwikiriye igitenge cyangwa akandi kantu agakimiranya akiruka akagenda mumvura .

Bamwe mubacuruza ibikoresho birimo n,imitaka ikinyamakuru Intambwe cyaganirije nabo bemeza ko nka 80 % byababagurira imitaka ari abigitsina gore hakaba hibazwa impamvu abagabo badakunda kugura cangwa kugendana imitaka mugihe ubusanzwe akenshi aribo bakunze kuba hanze yo murugo kuburyo Imvura y,abasanga hanze.

Impamvu ikinyamakuru Intambwe cyamenye mubushakashatsi cyakoze

Mubushakashatsi ikinyamakuru Intambwe cyakoze ( byumwihariko kumugabane w, Africa) bugaragaza ko impamvu nyinshi Abantu bagenda batanga zituma abagore bo muri Africa bakunda kugenda mumvura zinyuranye n,ukuri

Ukuri ikinyamakuru Intambwe cyabonye ni uko

  1. Ukurikije imico yacu abanyafrica umugore niwe uba ari nyiramiruho murugo imirimo yo murugo kenshi iba ireba abagore nuko umugabo akanjya gushaka ibitunga umuryango, usanga umugore ariwe uteka cyangwa akurikirana ibinjyanye no guteka

Umugore niwe unjyana abana kw,ishuri ndetse nigihe batashye akaba aba agomba kubahindurira imyenda kubategura nibindi

Umugore aba afite inshingano yo gutegurira umugabo amafunguro murugo kuburyo umugabo ataha byose byatunganye .

Ibi ndetse na byinshi tutavuze usanga bigomba gukorwa n, umugore nawe ashobora kubisiganya bituma mugihe umugore agitangira kugama ahita abitekerezaho kandi akumva ko bigomba gukorwa ntawundi abibajije cyane ko hari nubwo baba basize banitse imyenda hanze ,amakara ,ubufu …ndetse hari nubwo aba yasize akinze kandi umwana agomba gutaha avuye kwiga akanjya munzu , gutekereza kuri byose twavuze haruguru bishobora kwangirika mugiye yatinda ho gacye kubera imvura bituma abagore bafata icyemezo cyo kwemera kunyagirwa ufite agatenge akitwikira mumutwe , ufite umutaka akawitwikira nuko akagenda mumvura kugirango atunganye ibyo murugo .

  1. Kubireba abagabo ( abatware) umugabo iyo imvura iguye kuko nta byinshi biba bimwirukansa kuko aba aziko byose byo murugo umugore agomba kubitunganya ,aho umugabo imvura imusanze iyo agize amahirwe aho yugamye ahabona agatebe akicara ndetse akahabona abo bashobora kuganira ubwo inkuru ziraryoha ndetse hakabaho no kuzihimba kugirango amasaha yicume

Usanga mubyo baba bavuga kandi harimo no guserereza abagore babona bagenda mubyura bamwe banyerera mubyondo ,abandi imvura yatumye imyenda ibegera nuko imibiri yabo ikagaragara ,ibyo bihinduka ikiganiro kuri b,abagabo babuze ikibafasha kugunika amasaha ngo imvura ize guhita.

Kubandi bagabo bikundira ka manyinya ( inzoga) iyo agize amahirwe imvura ikamusanga hafi y,akabari ubwo biba bibaye pata na Rugi imvura iba inamubereye urwitwazo rwiza rumurinda igitutu cy, umugore we amubaza aho ageze.

Ibi niko biba bimeze no kubakunzi ba Arsenal na Manchester kuko iyo imvura iguye ubwo biba bibaye umwanya mwiza wo gukurikirana amakipe bafana

Umwanzuro

Ntabwo abagore bakunda imvura nkuko bikunze kuvugwa cangwa ngo imibiri yabo ibe ibashya kwihanganira ubukonje kuruta iyabagabo ,ahubwo inshingano nyinshi baba bafite murugo kandi ntawundi ugomba kuzikora zituma bafata icyemezo cyo kwemera kunyagirwa aho kugirango hagire ibyononekera murugo.

Yanditswe na:Obed Ndahayo ( umwana w, umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *