Rwanda: Aba-Islam Ntibemerewe Gusakuza

Bamaze amezi atatu batari bemererwa gutanga inyigisho mu misigiti |  Umuyoboro

Amakuru dukesha igihe ni uko Polisi yatangaje ko umuhamagaro wa mu gitondo, uzwi nko gukora Adhan, ugamije gushishikariza Aba-Islam kwitabira amasengesho wahagaritswe kubera ko uteza urusaku, kandi bikaba bibujijwe n’amategeko.

Uyu muhamagaro ukoreshwa n’indangururamajwi mu rwego rwo kwibutsa n’Aba-Islam badaturiye imisigiti.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko hari Aba-Islam bazindukiye ku misigiti nk’uko bisanzwe bakahasanga Polisi n’abayobozi babo, ari nabwo babuzwaga gukoresha indangururamajwi.

Ku mbuga nkoranyambaga nabwo ibi bibazo byakomeje kuzamurwa, aho bamwe babajije Polisi impamvu y’iki cyemezo, dore ko atari n’ubwa mbere gifatwa kuko byigeze gukorwa mu Murenge wa Nyarugenge mu 2018.

Polisi yatangaje ko uyu muhamagaro uteza urusaku, bityo irawuhagarika, gusa ntibikuraho amasengesho ya mu gitondo.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwayo rwa Twitter, riragira riti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.”

Isengesho rya mu gitondo rigize amasengesho atanu aba agomba gukorwa n’Aba-Islam ku munsi, ibi bikaba biri mu bigize inkingi z’ukwemera kwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *