ESE GENERAL KAYUMBA YABA AGIYE GUTAHA MU RWANDA?

General Kayumba Nyamwasa: Why I fell out with President Kagame - PML Daily

Mucyumweru gishize ku mbugankoranyambaga ndetse no mubitangazamakuru bitandukanye hamaze igihe havugwa amakuru avuga ko General Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba w’ ingabo z’ uRwanda Ndetse wakoze imirimo itandukanye irimo guhagararira urwanda mu Buhinde … Mbere yuko afata iy’ ubuhungiro agahungira muri Africa yepfo. Hari amakuru avugako yaba ari mubiganiro na leta yahunze bimwerekeza I Kigali.

KURUHANDE RWA RETA YURWANDA BABIVUGAHO IKI?

Mukiganiro aherutse kugirana n’ itangazamakuru umunyamabanga wa reta muri minisitere y’ ububanyi n’ amahanga bwana Nshuti Manase abajijwe n’ umunyamakuru niba reta y’ Urwanda yaba irimo kuganira na General Kayumba Nyamwasa ,bwana Nshuti Manase yasubije ko bo nka reta y’ Urwanda ntabiganiro bari kugirana na Kayumba Nyamwasa ngo kuko bo bamufata nk’ umuntu uhungabanya umutekano w’ Urwanda .

Yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko kuruhande rwa Uganda bo babirimo ndetse ngo bohereje intumwa zagiye kubonana na Kayumba Nyamwasa ariko ngo kuruhande rw, Urwanda ntazo bohereje.( Intumwa za Uganda Ntabwo zakwibwiriza kunjya guhuza Gen Kayumba na reta y’ Urwanda ntacyo urwanda rubiziho)

Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba  Nyamwasa? - RUSHYASHYA

URUHANDE RWA GENERAL KAYUMBA BAVUGA IKI?

Ikinyamakuru intambwe cyagerageje gushaka General Kayumba Nyamwasa uba mubuhungiro mu gihugu cya Africa yepfo ngo agire icyo agitangariza kubivugwa ariko ntabwo byakunze.

Ikinyamakuru intambwe cyavuganye numwe mubantu bari hafi cyane ya General Kayumba Nyamwasa ndetse uri mubuyobozi bukuru bw, ihuriro NYARWANDA RNC ariko utifuje gutangazwa amazina kuko adafite inshingano zo kuvugira ihuriro.

Ikinyamakuru intambwe cyabajije uyu muyobozi mu ihuriro NYARWANDA niba Amakuru akomeje kuvugwa ko General Kayumba Nyamwasa yaba ari mumishyikirano na Kagame barayumvise nuko asubiza agira ati : Yego nibyo twarabyumvise kandi ikinyamakuru intambwe turabashima uburyo mukora kinyamwuga.

Abajijwe niba ibivuga ari ukuri uyu muyobozi yagize ati: Ntabwo uko bivugwa ari ukuri uretse ko abari kubivuga bavuga Kayumba Nyamwasa kunyungu zo kumuteranya n’ abandi banyarwanda batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kigali

Sinzi impamvu icyo kintu gikwiye gushyushya Abantu umutwe ,kandi twabonye benshi mubo byashyuhije umutwe ari abirirwa barwanya Kayumba aho kurwanya Kagame. Kayumba ni umunyarwanda kandi twese twahunze ku mpamvu zitandukanye duhuzwa nuko twese uwo twahunze ari umwe ariko impamvu ziratandukanye bivuzeko Kayumba aramutse abonye ibyo yahunze byacyemutse ashobora guhunguka gusa siko bimeze munyumve neza .

Abajijwe niba ibiganiro na Kigali ntabyabayeho, uyu muyobozi muri RNC yagize ati: “ntabiraba nubwo twebwe dutekereza ko ari inzira nziza cyane yo gucyemura ibibazo by’ abanyarwanda. RNC turi mucyahoze ari P5 yari igizwe n’ amashyaka atanu ariko ubu turi amashyaka 4 bisobanura ko turi P4 twandikiye Reta y, Urwanda inshuro zirenga ebyiri tubasaba ko twicara ku meza tukaganira uburyo Igihugu cyacu cyayoborwa. Iyo P4 RNC tubamo kuburyo niyo twahitamo ko General Kayumba Nyamwasa yaduhagararira mugihe reta y, URwanda yakwemera ibiganiro ntacyo byaba bitwaye .

Avuga ko basabye imishyikirano na reta y, URwanda nka P4 kandi ko mugihe yakwemerwa baba baganira nayo mashyaka aho kuganira na Kayumba Nyamwasa.

ESE KUGANIRA NA P4 CYANGWA KAYUMBA BYABA UMUTI W’ IKIBAZO ?

kayumba Nyamwasa – theinsider.ug

Benshi mubasesenguzi baganiriye n’ ikinyamakuru Intambwe bemeza ko kugirana ibiganiro na P4 cangwa General Kayumba Nyamwasa bitaba ari ugucyemura ikibazo cy’ abanyarwanda, gusa bongeraho ko bibaye byaba ari intambwe nziza Urwanda rwaba ruteye yo kuganira n’ abatavugarumwe n ubutegetsi, ingeso ubundi itarangwa kuri FPR bavuga ko byaba bibimburiye andi mashyaka n’ imiryango kwinjira munzira y, ibiganiro noneho nyuma hakaba hazaba inama rukokoma yazahuza reta y, Urwanda nayo mashyaka yose n’ imitwe iyirwanya bakigira hamwe uko hacyemurwa burundu ibibazo by, abanyarwanda.

Yanditswe na: Obed Ndahayo ( umwana w’ umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *