MALAWI : Intambara y’ ubutita hagati y’ umuryango wa Bicumbi nuwa Nshinyika

Nyakwigendera Bicumbi

Mumagepho ya Africa ni ibice bituwe n, abanyarwanda Benshi bariyo kumpamvu zitandukanye ,bamwe bariyo nk, impunzi zahunze reta y, urwanda ( abo nabo bari mubyiciro bitandukanye kuko bamwe baheruka mu Rwanda 1994 ,naho abandi bakaba Bahunga vuba) abo kandi biyongera k, ubanyarwanda bandi berekeza muri ibyo bice bagiye gushaka ubuzima kuko ibyashara bigishoboka ( ukongeraho n,intore zinjyanwa muri ibyo bihugu no guhungeta impunzi)

Turagaruka mugihugu cya Malawi aho umwaka wa 2022 wasize utwaye bamwe mubakire bari bazwi mugihugu cya Malawi ndetse ubu amakimbirane mumiryango y,abasigaye akaba akomeza kwiyongera kuburyo hakurikiraho kwicana bidatangiriwe hafi ,

Habanje kwitaba Imana umusaza ukomoka m,uburundi ariko wari ufite imikoranire myiza n, abanyarwanda bari muri icyo gihugu ,uwo akaba yarizwi kw,izina rya Nshinyika ( Ikinyamakuru intambwe kirinze gukoresha andi mazina ya ba nyakwigendera nkuko cyabisabwe n,abagihaye amakuru

Benshi mubanyarwanda batuye mugihugu cya Malawi baganiriye n, Ikinyamakuru intambwe bakibwiye ko bikwiye ko , Ikinyamakuru intambwe kuvuga kukibazo kiri Hagati y,abana ba Nshinyika naba Bicumbi .

Umwe mubavugishije Ikinyamakuru intambwe ariko utifuje gutangazwa amazina yagize ati ; birababaje kandi biteye agahinda hano muri Malawi abakire benshi bagiye bakoresha inguzanyo y,umusaza Nshinyika kandi yagiye ifasha abantu benshi mukubasha gukora ibyashara ,

Uyu munyarwanda utuye kandi ukorera mugihugu cya Malawi avuga ko uwo musaza nyakwigendera Nshinyika wari umuherwe ukomoka iburundi amaze kwitaba Imana benshi mubanyarwanda bari bamufitiye imyenda y,amafaranga menshi bahise baterera agati muryinyo bagenda biguru ntege mukwishyura abasigaye bo mumuryango wa Nshinyika wabagiriraga neza akabaguriza bakabasha gukora.

Uyu munyarwanda yabwiye Ikinyamakuru intambwe ko umwe mubanyarwanda bari bafitiye umwenda umusaza Nshinyika ( izina yari amenyereweho muri Malawi ari naryo twasabwe gukoresha) ngo Uwitwa Bicumbi nawe waje kwitaba Imana mukwezi gushize yari abereyemo nshyinyika umwenda w, amakwaca akoreshwa mugihugu cya Malawi arenga millions 350 akaba arenga millions 400 uyabaze mumanyarwanda , uyu nyakwigendera Bicumbi kandi ngo Siwe gusa yarabereyemo umwenda kuko bivugwa ko yarimo umwenda warenga millions 700 z, amakwaca ,hafi milliard mumafaranga y, URwanda

Nyakwigendera Nshinyika

Umunyarwanda uri muri Malawi wahaye Ikinyamakuru intambwe amakuru yakomeje agira ati: nyakwigendera Bicumbi yari afitiye umusaza Nyakwigendera Nshinyika umwenda w, amafaranga menshi nkuko twese twari tuyamufitiye , nyamara yapfuye urupfu rutunguranye kandi apfa abo mumuryango we batarahuzaga kuko batangiye kurwanira mubyo yasize nyakwigendera ataranashyingurwa .

Ibi kandi bikiyongera kukuba abo mumuryango wa Bicumbi kugeza ubu ngo Bavuga ko batazishyura abo mumuryango wa nyakwigendera Nshinyika millions zirenga 350 babafitiye ibi bikaba byarinjije abasigaye bo mumuryango yombi m,untambara y,ubutita ishobora kuzabageza muguhangana byeruye

Umwe mubanyarwanda batuye mugihugu cya Malawi nk,impunzi nawe utifuje ko umwirondoro we utangazwa yabwiye ikinyamakuru Intambwe ko batunguwe n,umwenda nyakwigendera Bicumbi yasize Mugihe ngo ashobora kuba yari kumwenya wa mbere mubanyarwanda bari mugihugu cya Malawi babagaho ubuzima bwiza kandi ngo akaba yari azi kurya amafaranga ( ibyo bita kuryoshya mumvugo yubu)

Uno munyarwanda akavuga ko mubyukuri kubwabo babona abasigaye bo mumiryango yombi bakagombye kwicarana bagashaka abantu bakuru bakabahuza bakumvikana uburyo ibibazo byabo byacyemuka.

Nyakwigendera Bicumbi

IMIRYANGO YO IBIVUGABO IKI?

ikinyamakuru Intambwe cyagerageje gushaka abo mumuryango wa nyakwigendera Bicumbi ,nuko mumurongo wa Telephone ikinyamakuru Intambwe kiza kuvugishae umwe mubahungu be witwa cangwa bakunda kwita Haji.

Ikinyamakuru Intambwe cyamubajije kumakimbirane ari hagati mumuryango wabo nyuma yaho umubyeyi wabo yitabiye Imana yanabajijwe no kubinjyanye no kuma deni umuryango wabo wari ufitiye abantu ndetse nicyo bateganya gukora ngo Bishure , ikinyamakuru Intambwe cyamuhaye urugero kwideni ryo kwa Nshinyika.

Asubiza ikinyamakuru Intambwe k,umurongo wa Telephone bwana Haji byumvikanaga ko agorwa no gukoresha ikinyarwanda ,kuko bize hanze

Yabwiye ikinyamakuru Intambwe ko nta byinshi avuga kubinjyanye n, umuryango we.

Yagize ati: murakoze kutuvugisha n, uburenganzira bw,abanyamakuru gutara amakuru ariko mugatangaza amakuru ari ngombwa kuko natwe tuzi uburenganzira bwacu kandi kubinjyanye n,amakuru nanjye madame wanjye yize Itangazamakuru , Ntabwo uko turi gucyemura ibibazo by, umuryango wacu mbishyira mw, Itangazamakuru.

Kubireba ama Deni umubyeyi wabo yasize Haji yabwiye ikinyamakuru Intambwe ko abaje bakabasanga bakabasobanurira neza babereka ibimenyetso ngo abo bagiye bacyemura ibibazo byabo ,ndetse ngo nabo bitaratungana barimo kubicyemura.

Abajijwe kumwenda bivugwa ko babereyemo umuryango wa nyakwigendera Nshinyika Haji yavuze ko ibyabo bizagira ahandi bisuzumirwa kuko bidasobanutse ,avuga ko icyambere cyabababaje ari imyitwarire umuryango wa Nshinyika wagize ukaza kubishyuza kumariro ( kukiriyo) na nyakwigendera atarashyingurwa ibyo ngo bakaba barabifashe nk,agasuzuguro gakabije kuburyo ngo hari ibigomba gusobanuka ,uyu Haji kandi avuga ko uretse amafaranga babaraga nk,inyungu ubundi ngo umubyeyi wabo yishyuraga Nshinyika millions 9 buri kwezi kandi ngo bari bamaze imyaka 10 bakorana kuburyo batanavuga ko yari abarimo umwenda ungana gutyo.Haji avugako ntakundi gushyikirana ngo bazakizwa n,inkiko.

Nyakwigendera Nshinyika

Kuruhande rw, umuryango wa nyakwigendera Nshinyika ikinyamakuru Intambwe cyagerageje gushaka umwe mubahungu be bahagarariye umuryango ntiyahita aboneka kuri nomero ye igendannwa , ikinyamakuru Intambwe cyegereye umwe mubyanyamuryango babo nuko ubwo yavugishaga uwo muhungu wa Nshinyika amubwira ko kuruhande rwabo kugeza ubu ibintu barimo kubigendesha neza ,kandi uburyo barimo gukoresha bizara ko buzatanga umusaruro avuga ko mugihe kitarambiranye bazaha ikinyamakuru Intambwe amakuru aboneye.

Kuruhande rw, abanyarwanda bari mugihugu cya Malawi baganiriye n, ikinyamakuru Intambwe bo bavuga ko ibibazo byino muryango yombi bibaraje inshinga cyane kuko ngo mugihe byacyemuka nabi byahindura umuco mwiza ngo bari basanganywe wo Gufashanya no kugurizanya mugihe hari ubonye akazi byihutirwa ngo yafataga amafaranga kuri mugenzi we bikaborohereza ubuzima .

Turacyakurikirana ibyino nkuru.

Yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w’ umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *