RWANDA : FPR INKOTANYI MUBUCURUZI BWABANTU

RWANDA : FPR INKOTANYI MUBUCURUZI BW,ABANTU

This image has an empty alt attribute; its file name is KAGA.jpg

KUVA MU MWAKA W,1994 UBWO FPR INKOTANYI   bafata ubutegetsi nyuma ya genocide  urwanda rwatangiye kuyoborwa muburyo budasanze aho  usanga ubuyobozi buyoboye urwanda bwaragiye  buyobozi igitugu n,imbunda  ,abanyabwenge bari mugihugu baricwa abandi barameneshwa ,ibyo bikurikirwa no kwigarurira imitungo yabari abaherwe mbere ya genocide  ,kwigarurira imitungo yabo  ntabwo byapfaga kubaho gusa kuko byabanzirizwaga no kuvutsa ubuzima banyirayo  aha twatanga urugero rwa ASINAPOLO RWIGARA  

FPR inkotanyi yagagarage ubushake bukabije bwo gushaka gukira vuba no kwigwiZaho buri kintu cyose kuburyo byageze aho ubutaka bwose bw,igihugu  ibwambura ba nyirabwo aribwo umunyarwanda  yatangiye   gusoreshwa ubutaka bwe.

Ibi ntabwo byahagije FPR kuko yashakaga gukiura bikabije itangira kwinjira mubihugu by,abaturanyi irabivogera itangira gusahura umutungo kamere wibyo bihugu ari nako  iteranya abanyarwanda n,abaturanyi  ibi byatumye mubaturanyi umunyarwanda atakarizwa ikizere , umutungo kamere wa congo wazamuye  cyane ubukungu bwa FPR byatunya ubu ibarwa mumashyaka yambere akize kw,isi ibi bikava  mumitungo yabandi ubu butegetsi bwihesha ukongeraho  ,ukongeraho ko mu Rwanda  ntabuyobozi buhari usibye perezida  KAGAME  ugena uko ubuzima bwose bw,igihugu bugomba kugenfda  . nyuma yahoo isi ivumburiye ibikorawa by,ubusahuzi  bwa FPR  ndetse hagafatwa ingamba zitandukanye FPR yatangiye kwinjira mubucuruzi bw,abantu,  benshi mubanyarwanda  baganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE bemezako  FPR icuruza abantu kandi bikaba ibyashara byayiryoheye  kuko ntangaru biyiteza , umwe mubanyarwanda bari imbere mugihugu waganiriye n,ikinyamakuru intambwe ariko  utifuje gutangazwa amazina  avuga ko  reta yabo icuruza abana babakobwa k,ubanyamahanga  basura urwanda ,yagize ati birababaje cyane  reta icuruza ,abana b,abanyarwanda handi inyungu zabyo zikanjya  mumifuka yabantu bamwe ,uno muturage yatanze urugero rw,abana babakobwa bahabwa abashyiytsi baba basuye urwana ibintu abona ko ari ukubacuruza .

Uno muturage kandi waganiriye n,ikinyamakuru intambwe utifuje gutanazwa amazina   yavuzeko kuba reta  reta y,urwanda    yohereza abana babo muntambara zihoraho banjyamo mumahanga  aho banjya gupfira bikaba  ntagikurikirana n,Imiryango yabo ntibone indishyi ngo ni ukubacuruza kuko KAGAME we ngo aba yinjije agatubutse  .

AMASEZERANO Y,URWANDA N,UBWONGEREZA NTAVUGWAHO RUMWE

 Hashize iminsi micye reta y,urwanda igiranye n,ubwongereza  amasezerano  yo kwohereza mu Rwanda abimukira n,impunzi   basaba uburenganzira bwo gutura mubwongereza  ,ibi bigitangazwa  byahagurukije  imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ,abanyapolitike  …


UNHCR ;ishyami ry,umuryango wabibumbye   ryita k,umpunzi ryamagaye ryivuye inyuma  ibyayo masezerano .

Ayo masezearano kandi yamaganye n,umuyobozi w,itorero ry,abangikikani kw,isi wavuzeko ahabanye n,ubushake  bw,IMANA

Mu rwanda kandi ayo masezerano y,amaganiwe kure nishyaka  GREEN PART aho umuyobozi waryo dr FRANK HABINEZA yatangaje ko ari amasezerano adasobanutse kuko  urwanda ari ruto cyane ndetse runacyenye cyane ugeraranyije n,ubwongereza kuburyo bidakwiye ko urwanda rwakwikorera umutwaro w,ubwongeraza.

 ABAYOBOZI BATANDUKANYE BAVUGA IKI KURI AYO MASEZERANO

Umwe mubagize inteko ishingamategeko umutwe w,abadepite  ukomoka mw,ishyaka rya FPR waganiriye n,ikinyamakuru intambwe ariko utifuje gutaneazwa  amazina yabwiye ikinyamakuru intambwe ko bababajew no kuba urwanda  rwaremeye kwakira   abimukira bava mu bwongereza  mugihe  rufite impunzi nyinshi cyane hanze

Uno mu depite munteko ishingamategeko y,urwanda abajijwe n,ikinyamakuru intabwe niba  baba bagishwa inama  nk,abagize inteko ishingamategeko kandi bahagarariye rubanda  uno mu depite yagize ati; umva nkubwire munyamakuru ibintu nka biriya natwe tubibona bubinyamakuru nkuko muba namwe muba  mwabibonye  uno mu depite ahamwako uretse kwitwa abadepite ngo ariko hari ibyemezo bireba ubuzima bw,igihugu batamenya uho bikorerwa.

Kuruhande rw,amashyaka atavuga rumwe na FPR ikinyamakuru INTAMBWE cyaganiriye na maître  BERNARD NTAGANDA  watangije akanayobora ishyaka ps IMBERAKURU akaba impirimbanyi ya  demukarasi, ikinyamakuru intambwe cyamuramukije maze nawe arakikiriza  kandi igishimira ko kimuvugishije maître NTAGANDA YABWIYE IKINYAMAKURU INTAMBWE ko  ibirebana n,amasezerano urwanda rwasinye ngo yabisobanuye murindi tangazamakuru  ariko natwe yadusubiza,

Ikinyamakuru intambwe cyabajije maître NTAGANDA  uko bakiriye ariya masezerano    maître NTAGANDA  yagize ati ; ariya masezerano ni agahomamunwa n,igisebo kuri reta y,ubwongreza ubundi izwi nka reta y,ubahiriza uburenganzira bwa muntu . kuri reta y,urwanda ho ntabwo twatunguwe  kuko basanzwe ibikorwa byose nkibyo byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu babikora .

Ikinyamakuru intambwe cyabajije maître NTAGANDA niba ibikubiye mui ariya masezerano  byafatwa nk,ubucuruzi bw,abantu  nuko maître NTAGANDA  asubiza agira ati:  ntabwo ari uku bica kuruhande biriya ni ugucuruza abantu .NTAGANDA AVUGA  ko biteye agahinda kuba urwanda kubera gukunda amafranga kwabo byatumye urwanda rugiye guhinduka icyambu cyo kugurishirizwamo abirabura  yagize ati: birababaje cyane umuntu kuba yava iwabo ahunze ibibazo by,imibereho mibi atezwa n,abategetsi bo mugihugu cye nuko akaisanga  agiye mugihugu kibi  kurenza  icyo yari ahunze ,nabibutsa ko urwanda buri mwaka muri rapolo zisohoka ruza mubihugu bine bya mbwere kw,isi bifite abaturage batishimye

Maître NTAGANDA handi avuga ko kuba abagiye koherezwa  mu Rwanda bivugira ko aho kunjya mu Rwanda  baziyambura ubuzima . ibi akabibonamo impungenge  ko hubwo bamwe  mubashobora kuzanwa mu Rwanda  bashobora no guhinduka ibyihebe   NTAGANDA  avuga ko urwanda rumeze nk,ikirunga kigiye kuruka  kuburyo urwanda  rutatanga amahoro arambye .

Maître   NTAGANDA   abajijwe icyo basaba reta y,urwanda n,ubwongereza

 Yagize ati : reta y,ubwongereza turayisaba ko yadufasha guhindura ubutegitsi bugendera kuri demokarasi  ubutegetsi bukorera abaturage akavuga ko ubuyobozi bwiza  bubayeho  bwacyemura ibibazo bituma abantu bata ibihugu byabo

Maître NTAGANDA  avuga ko bibabaje kuba urwanda  arirwo rutangiriyemo amateka yisubiramo yo gucuruza abantu

 NTAGANDA  kandi avuga ko urwanda ruzanagirna ibibazo n,ibihugu bano bantu bakomokamo  kuko hari impamvu ubwongereza butabohereza mubihugu bavuyemo kandi NTAGANDA asobanura ko kuba abaturage  babo bari mu bwangoreza biba ari ubukungu kubihugu byabo kuko babantu bashobora gukora bakohereeza  mumiryango yabo   ,avuga ko gukunda amafranga kwa FPR kugiye guteza ibibazo imiryango yafashwaga n,abariya bantu,

Maître NTAGANDA  asoza asaba  FPR gufungura urubuga rwa politike ikumva  ibitekerezo by,abayinenga aho kubita abanzi bigihugu .

Kurundi ruhande IKINYAMAKURU INTAMBWE cyavugishije bwana JOSEPH  MATATA impirimbanyi  k,uburenganzira  y,uburenganzira bwa muntu  ikinyamakuru INTAMBWE cya mubajije uko bakiriye ariya masezerano urwanda rwagiranye na reta y,ubwongereza  bwana JOSEPH  MATATA YABWIYE IKINYAMAKURU  INTABBBWE ko biteye agahinda ari amahano ndetse ari ibyo kwamaganwa kuko ari ubucuruzi bw,abantu yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko byinshi kubirebana na kino kibazo  yabikozeho ibiganiro ndetse arangira ikinyamakuru INTAMBWE   aho cyakura ibyo biganiro  yakoze .

Kurundi ruhande kandi ikinyamakuru INTAMBWE cyavuganye numwe mubanyapolitike binararibonye  umwe mubayobozi bishyaka  FDU inking bwana JUSTIN BAHUNGA akaba anatuye mugihugu cy,ubwongereza  nawe ayamaganye  ibinjyanye nayo masezerano avuga ko ahonyanga uburenganzira bw,amuntu  avuga ko bibabaje kuba igihugu nk,ubwongereza  cyakwemera kohereza mu Rwanda abantu bagihungiyeho mugihe gihozwa muma rapolo atndukanye ko kitubahiiriza uburenganzira bwa muntu .

Avuga ko bo nkabaturage bubwongereza bakomeza   gushyira igitutu kuri reta yabo ikaba yahindura icyemezo yafashe ,   bwana JUSTIN BAHUNGA yijejee ikinyamakuru INTAMBWE ko mugihe yaza guhuguka yaza gusangiza ikinyamakuru INTAMBWE amakuru arambuye kumurongo wabo kuri kino kibazo.

Turacyakomeza gukusanya amakuru kuri ubu bucuruzi bw,abantu buvugwa kuri reta y,urwanda tukazabagezaho amakuru acukumbuye munkuru itaha .

Yanditswe na :Obed Ndahayo { umwana w,umutambyi}

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *