Ibyishimo ni byose ku mugabo wasubijweho igitsina cye cyari cyaracitse

Amakuru dukesha igihe.com Mu mwaka wa 2010 Malcolm MacDonald w’imyaka 47 ukomoka Norfolk mu Bwongereza, yahuye n’ibyago agacika igitsina bitewe no guhura n’uburwayi bwibasiye icyo gice cy’ibanga.

Abaganga bagerageje kumukorera ikindi gitsina bakoresheje uruhu rwo ku kaboko ke k’ibumoso ariko baza kubihagarika kuko byagaragaye ko umwuka utatemberaga neza mu maraso agera muri icyo gitsina.

Byaje gutinda abaganga bagishaka uburyo bwiza bwo kumuteraho igitsina neza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abaganga babashije gufasha MacDonald gusubirana igitsina cye binyuze mu gikorwa cyo kumubaga cyamaze amasaha icyenda.

Ku bufatanye bw’abaganga b’inzobere mu kuvura imyanya yo kwihagarika (Urologists), n’abahindura imitere y’ibice by’umubiri (Plastic Surgeons), bamukoreye igitsina gifite imiyoboro ifasha kwihagarika(Urethra). Iki gitsina kandi kizamwemerera gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro na The Post, MacDonald yatangaje ko yishimiye kongera kuba umugabo.

Dad finally feels like 'real man' as penis moved from arm to correct place  after 6 years - Mirror Online

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *