Malawi: Imyigaragambyo mu Nkambi ya Dzaleka kubera kubura ibiribwa
Kuva ejo kuwa gatatu zimwe mu mpunzi zo mu nkambi y impunzi ya Dzaleka zikomeje kwigaragambya. Ni imyigaragambyo y amahoro aho bananiwe kwihangana bagahitamo gufa bugwate imodoka y ishyirahamye ry umuryango w abaibumbye ryita ku biribwa (WFP). Abigaragambya bavuga ko batishimiye ubusumbane iri shyirahamwe ryakoresheje mu gukora bamwe ku rutonde rw abahabwa ibiribwa. Ni icyemezo cyimaze igihe aho zimwe mu mpunzi zakuwe ku urutonde rwo gufata imfashanyo aho iri shyirahamwe rivuga ko bifashije. Bamwe mu baganiriye n ikinyamakuru intambwe bavuga ko batunguwe kuko benshi mu bakuwemo ari abadafite amikoro mu gihe abishoboye bagumye kuri uru rutonde. Nyuma yo kwaga guhura n aba bigaragambya, bahisemo gufatira imodoka ya WFP bavuga ko bazayirekura babonye igisubizo. Ikinyamakuru Intambwe ubwo cyageraga mu nkambi ya Dzaleka cyasanze iyi modoka ikikijwe n aba bigaragambya ndetse ninaho baraye. Barimo abagore, abagabo ndetse n abana ku maso bigaragara ko bashonje kandi ntako bameze. Turacyagerageza kuvugana n inzego zitandukanye
Obed Ndahayo (Umwana w’ Umutambyi)