“MALAWI :GIRAMATA MURUKIKO RUKURU !

“MALAWI : GIRAMATA mu rukiko rukuru!

Benshi mu bakurikirana ibibera muri Malawi bireba Abanyarwanda, ntawe utazi izina Giramata; uyu mugore ukiri muto yabaye ikimenyabose kubera umutungo we n’umugabo we bari bafite kandi bakiri bato. Uyu mutegarugoli yamenyekanye cyane kubera kwigaragaza nkurenze abandi Banyarwanda bose bari muri icyo gihugu, aho yakunze kubatera ubwoba mu bintu bitandukanye, abakangisha ko aziranye n’abategetsi bakomeye, yaba abo mu Rwanda cyangwa muri Malawi.

Byaje kuba agahomamunwa aho uwahoze ari umugabo we witwaga Habimana Emile apfiriye, hakavugwa ko yazize impanuka, nyuma bikaza kugaragara ko bitari ukuri.
Nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru zatambutse mu kinyamakuru Intambwe, umuntu wa mbere wacyetsweho uruhare mu rupfu rw,uwahoze ari umugabo we ni Giramata Gentille; ibi byanahamijwe nabagize umuryango wa Nyakwigendera badaciye kuruhande, bemeza ko umwana n’umuvandimwe wabo yivuganywe na Giramata! Ibi babishingira ku kuba Giramata ariwe wagejeje umurambo wa Emile k’uburuhukiro bw’ibitaro mu gicuku, nyamara ntamwiyandikisheho, ndetse n’agapapuro yahawe kugirango azakagendereho aje gufata umurambo, yaragiye akajugunyira mushiki wa Nyakwigendera, ngo bazajye gufata umurambo.

Ikindi kimenyetso, ni ukuba Giramata ariwe wa mbere wahise wemeza ko Emile yishwe n’impanuka, ndetse agahita ategura byihuse imihango yo kumushyingura, afatanyije n’umwe mu nshuti ze bicyekwa ko banafatanyije muri uwo mugambi mibisha wiyita Masombenya, bivugwa ko yanavuye mu Rwanda atorotse gereza, aho yarafungiye kubera uruhare rwe muri Jenoside. Muri iryo joro, nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru zatambutse mu kinyamakuru Intambwe, Giramata yari yamaze guhita yishyura isanduku yagombaga gushyingurwamo umurambo w’umugabo we, Nyakwigendera Émile Habimana, n’ibindi byose nkenerwa, adategereje umuryango wa Nyakwigendera kugirango bajye inama .

Nkuko twagiye tubibagezaho, umuryango wa Nyakwigendera wahise uhagarikisha imihango yo gushyingura, utegeka ko hakorwa isuzuma ngo harebwe icyahitanye umuvandimwe wabo; nyuma y’igihe, raporo yaje kugaragaza ko Nyakwigendera Émile Habimana atishwe n’impanuka, ahubwo yarozwe! Ibi bikaba byarahise bishimangira amacyenga kuruhare rwa Giramata mu rupfu rw’uwahoze ari umugabo we!

Uwashaka ayo makuru, yazasura ikinyamakuru Intambwe news.com mu nkuru zacyo zatambutse.

Nyuma yo gucyekwa, Giramata yaje gufungwa, ariko mu ntangiriro za 2023 yaje kurekurwa by’agateganyo kugira ngo ajye aburana adafunzwe. Mubyo yari yategetswe n’umucamanza, harimo aho atari yemerewe kurenga, cyane imbibi z’igihugu cya Malawi; ibi mu mpera z’uwo mwaka wa 2023 Giramata yaje kubirengaho, ubwo yafatirwaga ku kibuga cy’indege cya Zambiya, atorotse ubutabera. Yasubijwe muri Malawi, yongera gufungwa.

UKO BYIFASHE UBU

Kuva yakongera gutabwa muri yombi, benshi mu Banyarwanda bari bafite amatsiko yo kumenya uko biteye: nkuko ikinyamakuru cyanyu Intambwe ari mudatenguha, kikaba cyaragiranye ikiganiro n’umukozi wa Minisitiri w’Ubutabera muri Malawi utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwira ikinyamakuru Intambwe ko urubanza Giramata akurikiranyweho kwivugana umugabo we rwagombaga kuburanishwa none ku italiki ya 3 z’uku kwezi kwa 6 /2024 mu rukiko rukuru rwa Lilongwe area 3, ibi kandi byari byamaze kwemezwa n’abagize umuryango wa Emile Habimana, bamaze gutangaza ko urubanza rwimuriwe ejo kuwa kabiri taliki ya 4 z’uku kwezi kwa 6 / 2024.
Nyuma yo kumva izo mpinduka, ikinyamakuru Intambwe cyabajije muri Minisiteri y’Ubutabera, ntibatangaza byinshi, ahubwo bavuga ko uno munsi hari ibikorwa byihutirwa bijyanye no gutegura amatora.
Nkuko bisanzwe, ikinyamakuru Intambwe kizakomeza kubakurikiranira iyo nkuru.

yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *