MALAWI : vis PEREZIDA CYIRIMA YAPFUYE

kuva kumunsi wejo ahagana saayine zamanywa mugiihugu cya MALAWI hatangiye kumvikana amakuru yavugaga ko indege ya gisirikare yari itwaye abantu icyenda barimo na vis president wicyo gihugu dr, SAULOS CYIRIMA ngo yaba yaburiwe irengero .amakuru avuga ko vis perezida CHIRIMA yakoresheje indege kuko yari aje kuba asigariyeho perezida CYAKWERA wagombaga kujya murugendo rw,akazi BAHAMAS ndetse na  Switzerland,

amakuru aheruka avuga ko ubwo yari agihaguruka kukibuga kindege cyahitwa MUZUZU ikirere cyari cyimeze nabi harimo ibihu ibyatumye bavuga koindege isubiye kugwa kukibuga kindege i muzuzu kuko itari gukomeza urugendo rwerekeza LILONGWE mumurwa mukuru wicyo gihugu .kuva kumunsi wejo hashize amakuru yatangwaga ninzego z,ubutegetsi yavugagaa ko indege yaburiwe irengero .

umwe mubayobozi bakuru wa police ya MALAWI waganiriye n,ikinyamakuru intambwe ubwo yarabajijwe uko byaba byifashe kubireba indege yarimo vis perezida uwo muyobozi yavuze ko amakuru ari officiele ari uko indege yaburiwe irengero gusa ikiri gushakishwa kandi amakuru arenze bashobora kumenya bazayadutangariza.

byanashimangiwe kandi mw,ijoro ryo kuwa 10/6/2024 na perezida wa MALAWI CYAKWERA mwijambo yagejeje kubanyagihugu aho yababwiye ko ababajwe no kubwira abaturage ba MALAWI ko indege yarimo abantu icyenda yaburiwe irengero pewrezi yavuzeko ibikorwa byo kuyishaka byari bigikomeje ndetse ko banitabaje abahanga bo mubihugu by,inshuti na MALAWI birimo ISIRAYERI ,UBWONGEREZA ….

UKO BYIFASHE UBU

kuva byatangira kuvugwa ko indege yaburiwe irengero abaturage bahise bajya murujijo batangira kwibaza uburyo indege iburirwa irengero irimo vis perezida

abaturage ba MALAWI basanganywe demukarasi no kudatinya kugaragaza ibyo batekereza batangiye gushinja ubuyobozi buriho by,umwihariko perezida wicyo gihugu ko yaba yikijije uwo bari kuzahangana mumatora … ibyo ariko byari amagambo y,abaturage ba MALAWI byumwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

perezida yemeje urupfu rwa vis perezida nabo bari kumwe

ubwo impuha zari nyinshi mugihugu cya MALAWI buri muntu atanga amakuru yishakiye kumasaha ya saa sita z,amanwya kuri tereviziyo yigihugu perezida CYAKWERA yemeje amakuru ko indege yabonetse kandi abari bayirimo bose harimo na vis perezida bapfuye yaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse n,abaturage ba MALAWI muri rusange,ubu rero abaturage bakaba batuje ariko bafite no kujujura berekana kudashira amakenga iyo mpanuka

tuzakomeza kubakurikiranira ayo makuru.

yanditswe na Obed Ndahayo( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *