Azahangana n Umugi wa Kigali Wamusenyeye
Kabera Berchaire wo mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa remera mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu gace ka Bannyahe ahaherutse kwimurwa abaturage, avuga ko ingurane y’imitungo ye yaje ihabanye n’agaciro kayo ku buryo yiyemeje guhatana n’Umujyi wa Kigali wamusenyeye.
Uyu muturage twasanze yikinze mu nzu iri muri nke zisigaye zihagaze muri kariya gace, yavuze ko yari afite imiryango 27 akodesha ku buryo we n’umuryango we bari babayeho neza.
Twamusanze yicaye ku muryango w’inzu arimo ubu yahoze ibamo abapangayi kuko iyo yabagamo yasenywe. Avuga ko bamukoreye igenagaciro bagasanga agomba kwishyurwa miliyoni 21 Frw aza gusubirishamo ngo baza kubona ko ari miliyoni 38Frw mu gihe igenagaciro rya banki ryari ryerekanye miliyoni 48.
Gusa ngo baje kumenya amakuru ko abagenagaciro bahawe amabwiriza ko bariya baturage batari bwishyurwe mu gihe ziriya nyubako yari yazubatse mu nguzanyo ya banki.
Ati “Yewe kugeza na n’uyu munota bahasenye nkihafite ideni rya banki ku buryo kugeza na n’uyu munsi banki itigeze ihwema kumbarira.”
Kabera agaruka ku byo guhabwa ingurane y’inzu, ariko ko hari igihe we yigeze kujyayo aho kugira ngo bazerekwe barakubitwa kuko bari banenze izo nzu.
Mu kiganiro n’amashusho, uyu muturage yagiye agaruka ku byo yita akarengane bagiye bakorerwa, akavuga ko adateze gutuza mu gihe atararenganurwa.
Ati “Nzi ko ubutabera bw’u Rwanda bugira aho bugera bukagira n’aho bugarukira kandi ibyacu bikaba byubakiye ku mategeko, niba byubakiye ku mategeko hakaba hari itegeko riri kunyimura na none ndongera ngane rya tegeko rimpa uburenganzira ku mutungo wanjye…
Niba ari irinyimura sinishimire uko rinyimuye ndongera ngane rya rindi rimpa uburenganzira ku mutungo wanjye.”
Nyuma y’uko abandi bari batuye hariya bimuwe, uyu we yahise agana inkiko arega Umujyi wa Kigali ngo kuko wamurenganyije ngo ukaba waramukoreye ibyo yita urugomo.