Imihango, Imigenzo bumwe mu Buryo bwo Kurwanya ibyorezo mu Rwanda Rwo Hambere

Menya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacu

Mu bihe byo ha mbere mu Rwanda iyo hadukaga ibiza by’umwuzure n’amapfa n’ibyorezo by’indwara z’abantu n’amatungo bikayogoza igihugu, habagaho imihango n’imigenzo yakorwaga kugira ngo ibyo byorezo bigende.

Imihango yakorwaga ahanini yabaga ishingiye ku biteganywa n’Ubwiru, umwuga w’Ubupfumu, Ubuvubyi Ubuhennyi, Ubuhoryo n’Ubuhaditsi.

Igitabo “Imizi y’u Rwanda” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’Ubuvanganzo, havugwamo ko buri cyorezo cyateraga u Rwanda, habaga hari uburyo bwateguwe bwo kucyohera cyangwa kukirukana bakoreshejwe imwe muri iyo migenzo n’imihango yashyizwe u Rwanda rwahangwaga.

Inzira ya Kivu: Ni inzira yabagamo urwunge rw’imihango yakorwaga mu gihe mu gihugu habaga hateye umwuzure ukangiza byinshi mu gihugu. Bakoraga imihango yo kwirunka uwo mwuzure.

Inzira ya Muhekenyi: Ni inzira yabagamo urwunge rw’imihango yakorwaga mu gihe habaga hateye ibyonnyi n’indwara z’amatungo, bityo hagakorwa imihango n’imigenzo yo kuyohera.

Nyuma y’imihango y’ibwami ijyanye n’ubwiru bwo kohera ibiza n’ibyorezo, hakurikiragaho abahanga gakondo mu kuvura icyateye icyo cyorezo no kucyohera ntikizagaruke. Bamwe muri bo bakoraga iyo mihango, ni aba bakurikira:

Abavubyi: Mu Rwanda rwo ha mbere, abavubyi bari bafite umumaro uhanitse mu mibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu buhinzi . Umwuga wabo gakondo wari uwo kuvuba imvura ikagwa iyo yabaga yahagamye, no kuyohera ikagenda iyo yabaga yaciye ibintu.

Iyo habaga hateye amapfa cyangwa se umwuzure, icyo gihe nibwo abavubyi nk’inzobere mu kumanura imvura bahagurukaga bagakora imihango yo kuyimanura ikagwa, amapfa akagenda. Iyo yabaga yaciye ibintu hakaba umwuzure, nabwo bakoraga imihango yo kuyohera.

Abahoryo: Abahoryo nabo ni bamwe mu banyamihango b’ibwami bagiraga uruhare runini ku gukurikirana ibihingwa mu murima no kuvura ibyonnyi by’indwara zabaga zadutse mu myaka. Barahagurukaga bagakora imihango yo kuvuma ibyo byonnyi no kuvuguta imiti yo kubyamurura ku butaka bw’u Rwanda.

Abahaditsi: Ni bamwe mu banyamihango b’ibwami bari bagiraga uruhare runini ku gukurikirana indwara z’amatungo zabaga zadutse mu bworozi bw’I Rwanda. Icyo gihe nibwo Abahaditsi barahagurukaga bagakora imihango yo kuvuguta imiti yo kubyamurura mu Rwanda.

Abahennyi: Abahennyi nabo bari bamwe mu banyamihango b’ibwami bifashishwaga mu kuvura indwara z’ibyorezo zibasiye abantu no kuvuma ababisha banga u Rwanda. Iyo habaga hateye ibyorezo by’indwara, icya mbere bakoraga ni ukumenya inkomoko yabyo, basanga ari ibirogano bagahenera uwabikoze akaba ikivume, basanga ari icyorezo cy’inzaduka bakagishakira amasubyo yo kucyohera. Nibo batangaga amasubyo yo kuvura amahumane, ibinyoro, ubushita n’izindi.

Mu kwamurura no kohera ibyozezo by’indwara z’abantu n’amatungo, Abanyarwanda bifashishaga kandi amazi y’ubuhoro, yeza igihugu agakiza ubwandure akamurura ibiza by’indwara n’umuze byazengereje igihugu.

Bigaragaza ko kuva kera Abanyarwanda bari bafite ubuhanga n’ubushobozi bifashishaga mu guhashya umwanzi w’ubuzima bwabo n’ibyabo. Ni abantu bakoresheje ubwenge bw’umwimerere mu kwirwanaho bahagarara ku buzima bwabo ngo butaganzwa n’ibyorezo by’indwara n’ibiza by’amapfa n’imyuzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *