Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bumaze imyaka 50 bukorerwa ku migogo y’Abami b’u Rwanda

Mu Rwanda hashize iminsi hari imigogo y’Abami babiri b’u Rwanda n’Umugabekazi umwe iri gukorerwaho ubushakashatsi hagamijwe kumenya igihe u Rwanda rwaba rwarabereyeho ndetse n’imibereho yabo uko yari yifashe mu myaka ya kera.

Kuri ubu iyo migogo itatu ibitse mu Ngoro Ndangamurage iri mu Karere ka Huye. Ni uw’Umwami Cyilima II Rujugira watanze mu 1709, uw’Umwami Kigeli IV Rwabugiri watanze mu 1895 n’uw’Umugabekazi Kanjogera wapfuye mu 1933.

Umushakashatsi mu kigo Inteko y’Umuco, Maurice Mugabowagahunde, ni umwe mu bari gukora ubushakashatsi kuri iyo migogo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yasobanuye ko umwanzuro wo gutaburura iyo migogo ngo ikorerweho ubushakashatsi utafashwe n’u Rwanda.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo ari umwanzuro wafashwe n’Abanyarwanda. Iyo migogo rero yataburuwe n’abazungu b’abashakashatsi b’Ababiligi bayobwe n’uwitwa Van Noten mu mpera z’imyaka ya 1960 n’intangiriro za 1970.”

Yakomeje avuga ko umugogo wa mbere wabonetse ari uwa Kanjogera mu 1968 naho uwa Rwabugili uboneka mu 1969 mu gihe uwa Cyilima wabonetse mu 1973.
Ati “Ni abashakashatsi b’Ababiligi babikoze babiherwa uruhushya ariko na Leta yari iriho cyane cyane ko icyo gihe leta ya Kayibanda itari ishyigikiye icyitwa Ubwami bw’u Rwanda cyose, ikaba itaranashakaga kugiha agaciro. No muri bimwe mu byatumye babona urwo ruhushya rwo kuba bakora ubwo bushakashatsi harimo no gutesha agaciro ubwami.”

Akomeza avuga ko iyo migogo uko ari itatu yakoreweho ubushakashatsi kandi n’ubu bugikomeje, ariko nibusozwa izatabarizwa kuko kugeza ubu ikibitse mu kigo cy’Inteko y’Umuco i Huye.

Icyo ubwo bushakashatsi bugamije

Mugabowagahunde yabwiye IGIHE ko ubwo bushakashatsi buri gukorerwa kuri iyo migogo bugamije kumenya imibereho y’Abanyarwanda, igihe u Rwanda rwaba rwarabereyeho n’igihe rwaturiwe.

Yatanze urugero ku kibariko cyakozwe na Padiri Alexis Kagame yifashishije uruhererekane nyemvugo aho kigaragaraza ko Umwami Cyilima II Rujugira yaba yaratanze mu mwaka wa 1709 ariko ubushakashatsi ku mugogo we bwerekanye ko ashobora kuba yarabayeho imyaka iri hagati ya 130 na 170 mbere y’iyo myaka yavugwaga.

Ati “Ni ukuvuga ko ahubwo Cyilima Rujugira yaba yarabayeho mu ntangiro z’imyaka ya 1600. Bivuga ko naba Sekuru be baba barabayeho mbere y’imyaka twari tuzi; bitwereka ko u Rwanda nk’igihugu cyaba cyarabayeho mbere y’ibyo twatekerezaga.”

Mugabowagahunde avuga ko usibye kuba ubushakashatsi ku migogo y’Abami bwaramaze kubereka ko u Rwanda rwabayeho mbere y’imyaka batekerezaga, bwanerekanye bimwe mu byari bigize imirire y’Abanyarwanda bo hambere.

Ati “Igihe Cyilima Rujugira yatabururwaga mu musezero we hasanzwemo ibintu by’ubwoko burenze 188. Hari aho wenda basangaga agakoresho kamwe ariko byari ibikoresho by’ubwo 188 bitandukanye.”

Mu byasanzweho harimo utubindi, bakaba batekerezako yaba yaratabarijwe mu musezero urimo utubindi tw’inzoga kuko baje kudupima basanga mu kumutabariza baradushyizemo inzoga y’uburo.

Ibyo bibafasha abashakashatsi kumva imyumvire n’imyemerere y’Abanyarwanda b’icyo gihe y’ukuntu umuntu yakomezaga guhabwa ibyo kurya nyuma yo kumushyingura cyangwa kumutabariza.

Ati “Ni ikigaragaza imyumvire y’Abanyarwanda icyo gihe ko ubuzima butarangirira kuri iyi Si ahubwo bukomeza na nyuma. Nk’amacumu bamutabarizanye ni ikigaragaza ko bateganyaga ko nk’Umwami warwaniye igihugu azakomeza akakirwanira na nyuma yo kuva muri ubu buzima.”

Ikindi bumaze kugaragaza ni ubucuruzi bwakorwaga hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’i Burayi no muri Aziya, kuko hari ibikorwesho bikomokayo babonye.

Ibyo byose byerekana ko ubucuruzi bw’u Rwanda bwari buteye imbere muri ibyo bihe. Hari bimwe mu bicuruzwa byakomokaga mu Nyanja y’Abahinde basanze hamwe n’iyo migogo birimo amasaro n’ibikonoshwa.

Muri rusange ibikoresho basanzemo ni ibikoze mu byuma birimo inyundo n’amacumu; ibikoze mu ibumba nk’inkoko n’ibibindi. Gusa bakeka ko hari nk’ibindi bishobora kubabyaraboze birimo nk’uduseke n’ibikoze mu mbaho.

Ingengabihe y’amateka y’u Rwanda ishobora guhinduka?

Maurice Mugabowagahunde yavuze ko ashingiye ku byo ubushakashatsi buri gukorerwa kuri iyo migogo bumaze kubereka, ingengabihe y’amateka y’u Rwanda ishobora guhinduka.

Abishingira ku kuba ubushakashatsi bw’ibanze bwaraberetse ko Umwami Cyilima Rujugira yaba yaratanze imyaka iri hagati ya 130 na 170 mbere y’iyavugwaga.

Ati “Ikinyuranyo kirimo cy’imyaka irenga 100 ni myinshi cyane. Ubwo rero bishobora gutuma ibyo twatekerezaga ko u Rwanda nk’igihugu twaheraga kuri Gihanga tukamuvuga mu isekuru rya 11 ahubwo ashobora kuba na we yarabayeho mbere mu isekuru wenda rya 10 cyangwa mu rya cyenda.”

“Rujugira twavugaga ngo ni uwo mu 1709 noneho ubu turamushyira mu myaka ya 1600, urumva ko rero abasekuru be nabo babayeho mbere cyane y’imyaka twatekerezaga ubu. Ubu bushakashatsi rwose burahindura byinshi ku mitekerereze y’igihe u Rwanda nk’igihugu cyaba cyaratangiye kuberaho.”

Mugabowagahunde yagize n’icyo avuga ko ku banenze bavuga ko gutaburura imigogo y’Abami ari ukubanika ku gasi, avuga ko na we yifatanyije nabo kuko mu muco nyarwanda kizira kuba wataburura umugogo w’Umwami.

Yavuze ko mbere abasuraga Ingoro y’Amateka iri i Huye babonaga iyo migogo kuko yari yarashyizwe ku karubanda. Gusa nyuma yarimuwe ibikwa neza aho ikorerwaho ubushakashatsi, ku buryo niburangira izahita itabarizwa.

Yasobanuye ko mu bushakashatsi bakora hari ubukorerwa mu bihugu by’amahanga nk’u Bubuligi kuko bafite laboratwari ziteye imbere kurusha izo mu Rwanda. Gusa yemeza ko ibizabuvamo bizaba byizewe kuko hari Abanyarwanda babikurikirana.

Mu bushakashatsi bakora kuri iyo migogo y’Abami bahuye n’imbogamizi zirimo ibikoresho n’ubuke bw’ababukora ndetse n’umuco n’imyumvire y’ababinenga.

Mugabowagahunde yavuze no ku mugogo w’Umwami Musinga waguye mu mahanga kuri ubu bikaba bitazwi aho uri, bagishakisha aho waba uherereye kugira ngo uzanwe mu Rwanda.

Yavuze ko atamenya neza igihe ubwo bushakashatsi ku migogo y’Abami buzarangirira kuko Abanyarwanda babyize ari bake ndetse abari kubukoraho muri iki gihe ari babiri gusa.

Usibye ku Bami, hari ubundi bushakashatsi buri gukorerwa ku bisigaratongo hagamijwe kumenya neza imibereho y’Abanyarwanda bo hambere.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Maurice Mugabowagahunde :https://www.youtube.com/embed/qY2zONnDbio

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *