Kigali : Abakobwa mu Bujura bwisunga Telephone
Akarere ka Kicukiro umurenge wa Gatenga umudugudu wa Ramiro hari umugabo uvugako yatuburiwe numukobwa amutiye telefone ngo yandikirane n inshuti ye. Uwo mugabo utashatse gutangariza ikinyamakuru intambwe amazina ye, avuga ko ubwo uwo mukobwa yarangije kwandikirana na mugenzi we hari nka saa 10:42. Avuga ko yakomeje ahubwo akiyoherereza amafaranga ku isaha ya 10:45. Nyiri telephone akimara gucyek aiki gikorwa cy uburiganya yahise abaza MTN asanga yabuze amafaranga. Yabashije kubona ko ayo mafaranga yakuweho igihe yari yatije telephone uwo mukobwa. Bitabaje umuyobozi w umudugudu ariko umukobwa atsemba ko nta mafaranga yakuyeho. Nyuma yo kugerageza inzira zo kwumvikana bikanga uyu mukobwa nawe agakomeza kubihakana, yashyikirijwe urwego rw ubugenzacyaha RIB.
Ntirenganya Jean D’Amour