Uwahoze ari Umuyobozi muri ADEPR Akurikiranweho Ibyaha Birimo Kuba Mu Mitwe Y’Iterabwoba
Umuyobozi ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga mu Itorero rya ADEPR, Umuhoza Aurelie akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo kuba mu mitwe y’Iterabwoba no gukoresha ibikangisho akaba ari mu maboko y’Ubushinjacyaha.
Umuhoza Aurelie w’imyaka 39, yabaye Umuyobozi ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga mu Itorero rya ADEPR kuva muri 2017, akaba ari we wasigaye mu bo bari kumwe muri biro nyobozi ya ADEPR kuko abandi bakuwe mu nshingano zabo na RGB kuwa 02/10/2020 kubera ibibazo by’imiyoborere mibi.
Icyo gihe yahawe inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirirwaho.
Kuwa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y’inzibacyuho yo kuyobora ADEPR Madame UMUHOZA Aurelie yashyizwe muri iyo komite.
Amakuru avuga ko Umuyobozi ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga mu Itorero rya ADEPR yatangiye gukurikiranwa mu bugenzacyaha ku wa 03 kanama 2020.
Yitabye mu bushinjacyaha mu rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa mbere tariki ya 01/03/2021 abazwa kuri ibyo byaha akurikiranweho.
Umuvugizi w’Ubushanjacyaha, Nkusi Faustin mu butumwa bugufi, yemeje aya makuru avuga ko Umuhoza Aurelie koko ari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ariko adakurikiranywe wenyine kuko areganwa na bagenzi be batanu (5).
Nubwo Faustin Nkusi atatangaje abo bakurikiranywe hamwe na Umuhoza Aurelie, hari amakuru avuga ko muri abo bane, harimo Harimo Pasiteri Karuranga Ephrem wabaye umuvugizi wa ADEPR kuva muri 2017 kugeza 2020, hakabamo Pasiteri Karangwa John wabaye umuvugizi wa ADEPR wungirije na we kuva muri 2017 kugeza 2020.
Harimo kandi Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul umunyamabanga mukuru w’iri torero ndetse na Dr KARAKE Musajya Vincent.
Aba bose bakurikiranywe badafunze.
Ibyaha biregwa Umuhoza Aurelie :
1. Icyaha cyo kuba mu mitwe y’iterabwoba
2. Icyaha cyo kukoresha ibikangisho,
3. Icyaha cyo Kwiha ububasha mumirimo itari iyawe
4. Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha,ubucuti,urwango,ikimenyane cyangwa icyenewabo
5. Icyaha cyo kunyereza umutungo
6. Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro
7. Icyaha cyo Kwiha inyungu zinyuranije n’amategeko