KIMISAGARA :KUGURA UMUTEKANO NI ITEGEKO UTAWUGURA ABAKAWUGUHAYE BAKAWUKUBUZA.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Intambwe ni uko ubu twandika iyi nkuru umunyamakuru Ntihabose Dieudonné yatawe muri yombi kuva mugitondo cyo kuri uyu wa 5 saa kumi z’ urucyerera. Uyu munyamakuru akaba yimukiye muri uyu murenge wa KIMISAGARA vuba . Amakuru dufite ni uko na bamwe mubaturage bakuwe mungo guhera saa cyanda za mugitondo bakajyanwa ku kagali ka Katabaro ndetse aka kanya bakaba bari kujyannwa ku murenge wa Kimisagara.
Ese haba hari itegeko rigena gutanga amafranga y’ umutekano kuburyo utayatanze afatirwa ibihano?
Mubitabo byose by’ amategeko ahana y’ urwanda nta hantu na hamwe hari itegeko rigena gutanga amafaranga y’ umutekano kuko reta ifite inshingano zo guha abaturage umutekano ntakiguzi nkuko bitegannwa n’ itegeko nshinga ry’ Urwanda. Gusa mu rwego rwo kunoza umutekano mubice bimwe na bimwe mumirenge n’ imidugudu habaho uburyo buhoraho abaturage bagomba kurara amarondo ( ibintu ubundi bikorwa mugihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by’ umutekano mucye ) bitewe nuko benshi mubanyarwanda baba badashoboye kurara amajoro batanga amafranga hagatoranywa abasore barara amarondo ubwo wamuturage amafaranga yatanze agahinduka insimburamubyizi yishyurwa wamusore waraye irondo aha akaba ariho haturuka amafaranga yitwa ayumutekano yakwa muri buri mudugudu .
Abo basore barara irondo bahabwa intica ntikize andi anjya hehe mugihe umudugudu uba utuwe n’ abaturage benshi cyane?
Umuyobozi w’ umurenge mu ijwi rifite ubukana cyane yavuze ko atibaza impamvu yumva abanyamakuru basaze kuko bafashe mugenzi wabo kandi ibi bimaze imyaka 5 bikorwa. Yavuze ko hafashwe abarimo umunyamakuru batishyura irondo kandi ko bisanzwe bikorwa. Uyu muyobozi ntiyumva impamvu abo banyamakuru babona ayo kurya bakabura ay’ umutekano. Ntiyahakanye ko batawe muri yombi gusa yavuzeko bari ku murenge.
Ubwanditsi