U Rwanda n’ U Burundi Bikomeje Kwitana Bamwana
Leta y’u Rwanda iratangaza ko itazasubiza mu Burundi impunzi z’Abarundi ziregwa kuba zaragize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu mwaka wa 2015. Profeseri Nshuti Manasseh ushinzwe umuryango w’uburasirazuba bw’Afurika, yavuze ko u Rwanda rwubahiziza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi. Yavuze ko umuntu ukurikije ayo mategeko, umuntu wahunze igihugu cye ari mu maboko y’Umuryango w’Abimbumbye adashobora gusubizwa mu gihugu yahunze. Gusa, Uburundi bwo, siko bubibona. Ku ruhande rwa Leta y’u Burundi, bavuga ko abashakishwa batarebwa nayo mategeko. Ambassaderi Willy Nyamitwe ushinzwe kumenyekanisha amakuru mu biro by’umukuru w’igihugu niko yatangaje.