Nyuma yo gutorwa k’umunyamabanga mukuru mushya w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko yizeye ko mu gihe cya vuba u Rwanda n’u Burundi bizongera kubana neza.
Abategetsi b’ibihugu ntibarebana ryiza kuva mu 2015, ubuhahirane busa n’ubwahagaze, ibi byagize ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere kuko “ubushake bw’abategeteka ibihugu byombi buboneka”, kandi “impamvu y’amakimbirane izwi”.
Abategetsi mu Burundi bashinja ab’u Rwanda gufasha no guhishira bamwe mu bagize uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana.
Abategetsi b’u Rwanda bashinja ab’u Burundi gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, ibirego abo ku ruhande rw’u Burundi nabo bahakanye.
“Igihugu gikoresha uburyarya”
Abarundi n’Abanyarwanda benshi bifuza ko umubano w’ibi bihugu wasubira kumera neza mu nyungu za rubanda.
Ijambo rya Ndayishimiye ryagaruye icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushoboka, ritandukanye n’iryo yavuze mu kwezi kwa munani 2020 benshi bumvisemo ko ikibazo kitagiye gukemuka vuba.
Ubwo yari mu Kirundo, intara ihana imbibi n’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye atavuze u Rwanda mu izina, yavuze ko batazagirana “imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya”.
Yagize ati: “Turabona ko ziriya mpunzi bazifashe nk’ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu, turabizi…
“Ko rero bashaka ubucuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.”
Ku byavuzwe na Ndayishimiye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko babonye ko ku ruhande rw’u Burundi “ubushake bwo kubana neza” n’u Rwanda “bushobora kuba budahari”.
Nyuma gato, abategetsi b’ibi bihugu mu bya gisirikare na politiki bateye intambwe bahurira mu biganiro.
Mu kwezi kwa 10/2020 ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba – Gasenyi.
Ni bo bategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bari bahuye ku mugaragaro kuva aya makimbirane yatangira mu 2015.
Nyuma y’iyo nama bavuze ko uruhande rw’u Burundi narwo ruzatumira urw’u Rwanda “mu gihe cya vuba” mu yindi nama nk’iyo.
Icyo gihe Marie Claire Niyubahwe wize iby’ububanyi n’amahanga utuye mu Rwanda, yabwiye BBC ko guhura kw’aba bategetsi ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibatanya.
Gusa yavuze ko abona ko ari ibintu bidashoboka “ejo cyangwa ejo bundi kuko kugarura icyireze hagati y’ubutegetsi n’ubundi bifata igihe”.