Padiri Ubald wari uzwiho gusengera abarwayi bagakira yitabye Imana

Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze igihe arwariye mu Bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi.

Iyi nkuru ibabaje y’urupfu rwa Padiri Ubald imenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021 nyuma y’itangazo ryo kubika ryashyizweho umukono n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, Hakizimana Celestin.

Iri tangazo rigira riti “Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu hamwe n’umuryango wa Padiri Ubald Rugirangoga, bababajwe no kumenyesha Nyiricyubahiro Karidinali, Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, Inshuti n’Abavandimwe ko Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko imihango yo gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga izamenyeshwa mu rindi tangazo.

Umuntu wa hafi wo mu muryango wa Rugirangoga kandi yemereye BBC iby’aya makuru, avuga ko yari yarakize Coronavirus ariko indi ndwara yari afite mbere yamuzahaje kubera iyo virusi.

Rugirangoga yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya “University of Utah Hospital” mu mujyi wa Salt Lake City muri leta ya Utah muri Amerika.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko Rugirangoga umubiri we utari ukirimo Covid-19, ahubwo yariho arwana n’izindi ndwara zamukomereye kubera iki cyorezo.
Bivuga kandi ko iki cyorezo yaba yaracyanduye mu kwezi kwa 10 ubwo yari mu masengesho yo gukiza abantu ahitwa Green Bay muri leta ya Wisconsin mu kwezi kwa 10 umwaka ushize.

Mu minsi ishize, hagiye hatangazwa ubutumwa mu mashusho bw’uyu mupadiri ari mu bitaro asaba abantu kumusengera, ariko anavuga ko ari koroherwa kandi yizeye gukira.

Padiri Ubald Rugirangoga yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 ari umupadiri, aho kuri ubu yari Umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi.

Padiri Ubald yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo ku Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka muri Dyoseze ya Cyangugu, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.


Padiri Ubald Rugirangoga wamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi bagakira yitabye Imana


Padiri Ubald Rugirangoga yari ikimenyabose mu Rwanda kubera ibikorwa bye birimo n’iby’isanamitima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *