Byagenze bite ngo umunyemari Muvunyi Paul na bagenzi be barekurwe batanze amande?

Ku wa 6 Mutarama 2021 ni bwo humvikanye inkuru y’uko umunyemari Muvunyi Paul n’abandi bantu batatu barimo Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi barekuwe by’agateganyo, nyuma yo gucibwa amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda buri umwe.

Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien, batawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2020 bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubusanzwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyemezo cy’Ubushinjacyaha cyo kurekura Muvunyi Paul, Col Ruzibiza Eugène, Niyongamije Gérald na Kayigema Félicien, baciwe ihazabu ya miliyoni 3 Frw buri wese, cyakurikije itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Abantu benshi bahise bagaragaza ko badasobanukiwe iby’iki cyemezo bibaza koko niba gishingiye ku itegeko n’impamvu bidakorwa ku manza zose.

Umunyamategeko waganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye atangazwa mu nkuru, yavuze ko Ubushinjacyaha bwakurikije amategeko kandi ibyo bwakoze ari ibintu bisanzwe bibaho.

Yagize ati “Nta kibazo cy’amategeko kirimo, nta n’ikibazo cy’ubutabera kirimo, ahubwo ni ubutabera, nta gitangaza kirimo rero. Ni amategeko abiteganya, kandi biba byakozwe n’ababifitiye ububasha, bishingiye ku mategeko rwose.”

Yongeyeho ati “Ntabwo ibirego bisa, ni n’amakosa kugereranya imanza ebyiri, ahubwo ni ukureba ese icyakozwe mu rubanza rumwe kirakwiye cyangwa ntigikwiye. Ndakubwira ko njye mbona gikwiye cyubahirije amategeko.”

Yakomeje avuga ko iki cyemezo ari n’intambwe ku butabera bw’u Rwanda kuko abantu bose bataba bakwiye gufungwa, ahubwo haba hakwiye kubaho isesengura hakarebwa buri wese icyo akwiriye ukurikije uko ikirego giteye.

Ati “Ahubwo ni byiza, njye ndabibonamo ikintu cyiza cy’uko harimo ugushishoza mu kumenya niba umuntu afungwa cyangwa adafungwa, ibyo rero ni amategeko yacu arimo atera imbere, akoreshwa neza, kandi biri mu nyungu z’Abanyarwanda.”

Ingingo ya 24 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gace ka kane k’igika cya mbere, ivuga ko Iyo hari uwakorewe icyaha ushobora gusaba indishyi, umushinjacyaha aramuhamagaza kugira ngo amwumvikanishe n’ukekwaho icyaha ku ngano y’indishyi zigomba gutangwa. Ikomeza ivuga ko iyo badashoboye kumvikana uwakorewe icyaha aregera indishyi mu rukiko rubifitiye ububasha.

Naho ingingo ya 25 y’iri tegeko mu gika cyayo cya mbere, ivuga ko ku cyaha cyose Umushinjacyaha afitiye ububasha, iyo abona ko icyaha akurikiranye gishobora guhanishwa ihazabu, ashobora guhitishamo ukurikiranyweho icyaha kujya kumurega cyangwa gutanga ihazabu nta rubanza, idashobora kurenga ihazabu ihanitse yateganyijwe n’amategeko iramutse yongereweho inyongera yategetswe.

Muvunyi na bagenzi be si aba mbere babikorewe

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko amategeko ari yo ahanini yashingiweho hafatwa umwanzuro ku kirego cya Muvunyi na bagenzi be. Yavuze ko bitari bikwiye guteza impaka kuko ari ibintu bisanzwe bibaho.

Ati “Si ubwa mbere si n’ubwa nyuma, hari n’izishyingurwa [imanza] ahubwo, kuko burya Ubushinjacyaha bufite ububasha bwo gukora iperereza no gushinja ibyaha, nibwo rero busesengura ikirego bugafata umwanzuro ukwiye.”

“Si bo ba mbere [babikorewe], hari n’abandi bikorerwa benshi cyane, itegeko rirahari kandi Ubushinjacyaha buhari kugira ngo bushishoze ku byaha byakozwe, ntabwo rero ubushishozi bwakoreshejwe abantu bagomba kubwibazaho.”

Yavuze ko abantu badakwiye kugereranya ibirego kuko buri cyose kiba gifite umwihariko wacyo kandi gitandukanye n’ikindi, ngo ni yo mpamvu n’Ubushinjacyaha busesengura ikirego ukwacyo bugafata umwanzuro bitari ngombwa ngo use n’uw’ikindi.

Yagize ati “Ikirego gikemurwa bitewe n’uko cyaje n’imiterere yacyo n’uburemere bwacyo, abantu bivanemo kugereranya ibirego, kuko ntabwo ari ko dukora nk’Ubushinjacyaha.”

“Ntabwo “case” [ikirego] uyigereranya n’iyindi. Case igira umwihariko wayo, icyo abantu bagomba kucyumva. Dushobora kuba twakoze inyandiko mpimbano twese, ariko ingaruka zagize zitangana, ikirego rero gikemurwa ukwacyo, ntabwo gikemurwa tugereranya.”

Yatanze urugero ko abantu babiri bashobora kwemera icyaha, ariko umwe kwemera kwe kukakirwa undi ukwe ntikwakirwe, cyangwa se kukakirwa ariko ntagabanyirizwe ibihano.

Ati “Itegeko ubwaryo rivuga ko iyo umuntu yemera icyaha, umucamanza ‘ashobora’ ashobora bivuze iki? Bivuze ngo si itegeko kumugabanyiriza, ahubwo agabanyirizwa bitewe n’uburyo icyaha yemera yagikoze mu buhe buryo, gifite izihe ngaruka? Kuko ntabwo ibyaha byose twavuga ngo birangana bifite ingaruka zimwe.”

Yatanze urugero avuga ko no mu gukurikirana ibyaha bisanzwe bibaho, aho abantu bashobora gukora icyaha kimwe ariko nyuma y’isesengura ry’uburyo cyakozwe, icyari kigambiriwe n’ingaruka cyateye ugasanga ntibahanishijwe ibihano bingana, kandi bikaba bikurikije amategeko.

Ku by’ihazabu icibwa umuntu, Nkusi yavuze ko nayo iteganywa n’itegeko, Ubushinjacyaha bumaze gusesengura bukabona ko ari cyo gihano kibereye koko.

Abajijwe niba abaregwa muri iyi dosiye bazakomeza gukurikiranwa, Nkusi yavuze ati “Ibyo tuzabireba nyuma, bashobora no kudakomeza gukurikiranwa kuko baciwe ihazabu. Icyo gihe dosiye yafatirwa ibindi byemezo.’’

Ingingo ya 26 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gika cyayo cya kabiri n’icya gatatu, ivuga ko mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.Umunyemari Paul Muvunyi yarekuwe atanze amande ya miliyoni 3 FrwRtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi uri muri dosiye imwe na Paul Muvunyi na we yarafunguwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *