Imiryango itari iya Leta yasabye ko hashyirwaho itsinda rikora iperereza ku byaha byakozwe na Trump

Ihuriro ry’imiryango imwe n’imwe itari iya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryasabye Minisitiri w’Ubutabera uzakora ku ngoma ya Joe Biden, Merrick Garland, gushyiraho itsinda ryihariye rizakora iperereza ku byaha bitandukanye byakozwe na Trump n’abo bari bafatanyije ku butegetsi.

Mu ibaruwa y’amapaji ane iri huriro ry’imiryango itari iya leta igamije imibereho myiza y’’abaturage, ryandikiye Merrick Garland ku wa 7 Mutarama 2021, ryamusabye kwihutira gushyiraho itsinda ryigenga rigakora iperereza ryimbitse ku byaha bigera kuri bitandatu bivugwa ko byakozwe na Trump n’ubutegetsi bwe mu gihe yari Perezida.

Ibyo byaha iri huriro risaba ko Trump akorwaho iperereza, birimo ikiganiro Trump yagiranye kuri telefone n’Umunyamabanga wa Leta muri Georgia amubwira kumushakira amajwi 11.780 ngo abashe gutsinda Biden wari umuri imbere, byerekana gushaka kuyobya amatora, ndetse n’imbwirwaruhame aherutse kuvuga igatuma haba imyivumbagatanyo abamushyigikiye bakiroha ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ibintu byafashwe nk’igitutsi kuri demokarasi ya Amerika.

Mu bindi byaha iri huriro rishinja Trump muri iyi baruwa, harimo gukoresha umwanya yari afite mu nyungu ze bwite, harimo ruswa, kunyereza umutungo, gukwepa imisoro, amanyanga mu bwishingizi, n’ibindi byakozwe n’umuryango Trump Organization. Anashinjwa kandi igikorwa cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo b’abimukira ku mupaka wa Mexique yitwaje itegeko rikumira abimukira, ndetse no guteza impagarara mu matora yo mu 2020.

Ibaruwa iragira iti “Nko kuva mu myaka itanu ishize, Trump n’abamushyigikiye ndetse n’abafatanyabikorwa be, bagiye bagaragara mu bikorwa binyuranyije n’amahame ateganywa n’Itegeko Nshinga, ndetse kenshi no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Byahumiye ku mirari ejo ubwo habaga ishyano hagatezwa akaduruvayo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, babishishikarijwe na Trump.”

Yakomeje iti “Niba dushaka gutangira gahunda yo kugarurira icyubahiro Minisiteri y’Ubutabera no gukurikiza amategeko mu gihugu cyacu, ni ngombwa ko Minisiteri ikora iperereza kuri ibi bikorwa, aho biri ngombwa abagize uruhare mu kurenga ku mategeko y’igihugu cyacu, bagakanirwa urubakwiye.”

Biteganyijwe ko tariki ya 20 Mutarama 2021 aribwo Biden na Guverinoma ye bazatangira kuyobora Amerika.Imiryango itegamiye kuri Leta yasabye Guverinoma ya Biden kuzakurikirana ibyaha byakozwe n’ubutegetsi bwa Trump

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *