U Rwanda rwasoje kwitegura CHAN 2020 rutsindwa na Congo (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasoje kwitegura Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun, itsindwa na Congo Brazzaville igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru. Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasoje kwitegura Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun, itsindwa na Congo Brazzaville igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti wahuje u Rwanda na Congo Brazaville mu cyumweru kimwe, ni nyuma y’uko ibihugu byombi byanganyije ibitego 2-2 ku wa Kane.

Kuri iki Cyumweru umutoza w’u Rwanda, Mashami Vincent, yakoze impinduka icyenda mu bakinnyi 11 babanjemo kuwa Kane, hagarukamo Mutsinzi Ange n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Congo Brazaville yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego yatsindiwe na Ikouma Cervelie n’umutwe ku munota wa cyenda, ku mupira wari uhinduwe uvuye kuri koruneri abakinnyi ba Congo bahererekanyije.

Amavubi yatangiye gusatira ashaka igitego cyo kwishyura ariko uburyo bwa mbere bukomeye yabonye ni ishoti ryo ku munota wa 25 ryageragejwe na Sugira Ernest, rica ku ruhande rw’izamu.

Mu minota ya 30, Mashami Vincent yakoze impinduka havamo Bayisenge Emery hinjiramo Omborenga Fitina mu gihe Ruboneka Jean Bosco na Mico Justin basimbuwe na Kalisa Rashid na Hakizimana Muhadjiri.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri hongera kuba impinduka, umunyezamu Kwizera Olivier asimburwa na Kimenyi Yves mu gihe Tuyisenge Jacques yasimbuye Byiringiro Lague hashize isaha amakipe yombi akina.

Ku munota wa 58, Iradukunda Jean Bertrand yatsindiye Amavubi ku mupira atsindishije umutwe nyuma yo guhindurwa na Nsabimana Eric ’Zidane’, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira.

Kuva kuri uyu munota, Amavubi yasatiriye cyane, abona uburyo burimo umupira w’umuterekano watewe na Hakizimana Muhadjiri, ugasubizwa inyuma n’umunyezamu wateresheje ibipfunsi mbere y’uko Iradukunda Bertrand awusubizamo Ndzila Pavelh akawufata neza.

Uyu munyezamu wa Congo yarokoye kenshi ikipe ye, akuramo indi mipira ikomeye yageragejwe na Tuyisenge Jacques, Sugira Ernest na Kalisa Rachid.

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rusoza imyiteguro ya CHAN 2020 nta mukino n’umwe rutsinze muri ine rwakinnye kuva muri Gashyantare umwaka ushize.

Rwanganyije na Cameroun ubusa ku busa, runganya na Congo ubusa ku busa n’ibitego 2-2 mbere yo gutsindwa umukino wo kuri iki Cyumweru.

Muri CHAN 2021 izatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc ifite irushanwa riheruka.

Ikipe y’Igihugu izerekeza muri Cameroun kuwa Gatatu, izakina umukino wa mbere na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Kwizera Olivier (GK), Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin (c) na Bayisenge Emery, Nsabimana Eric ’Zidane’, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin na Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest.

Congo: Ndzila Pavelh (GK, C) Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aimé, Bintsouka, Archange na Obongo Prince.Abakinnyi ba Congo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *