Umuganga bwite wa Papa Francis yitabye Imana azize Covid-19

Umuganga wihariye wa Papa Francis, Fabrizio Soccorsi, yitabye Imana afite imyaka 78 azize ingaruka yatewe na Covid-19. Uyu muganga yari yaratoranyijwe na Papa ngo amubere umuganga mu mwaka wa 2015.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu muganga yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu n’ikinyamakuru cy’i Vatikani cyitwa L’Osservatore Romano.

Soccorci bivugwa ko yagiye mu bitaro tariki 26 Ukuboza i Roma kugira ngo akorerwe ubuvuzi bw’indwara yari asanganywe za kanseri. Kugeza ubu nta makuru aramenyekana y’igihe aheruka kubonana na Papa Francis.

Uru rupfu ruje rukurikira ijambo Papa Fancis yavugiye mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo yo mu Butaliyani yitwa Canale 5, aho yavuze ko i Vatikani bazatangira gukingirwa Covid-19 mu cyumweru gitaha kandi na we ari mu bazahabwa urwo rukingo.

Soccorci, uretse kuba umuganga wihariye wa Papa yari umuhanga mu by’ubugenge, ndetse yize iby’ubuganga no kubaga muri Kaminuza ya La Sapienza i Roma.

Ubusanzwe yari umuganga akaba n’umwarimu, cyane cyane mu bijyanye n’indwara zo mu nda zibasira umwijima n’urwagashya, indwara zibasira urwungano ngogora, ndetse n’ibijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri.Papa Francis ari kumwe n’umuganga we Fabrizio Soccorsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Amakuru

Umuntu ashobora kwandura Coronavirus nyuma yo gukingirwa0 0

Amakuru

Papa Francis agiye guhabwa urukingo rwa COVID-190 0

Amakuru

Habonetse umubiri n’ibice by’indege bikekwa ko ari ibya Boeing yaburiwe irengero muri Indonesia0 0

Amakuru

Joe Biden yasabiye Trump gukurikiranwa n’amategeko0 0

Inkuru ziheruka – Mu Mahanga

Umwaka wa 2020 washyizwe mu myaka yaranzwe n’ubushyuhe buri hejuru 10/01/21 – 08:13Umwamikazi w’u Bwongereza n’umugabo we bakingiwe COVID-19 10/01/21 – 07:11Abadipolomate ba Amerika basabye ko ibikorwa bya Trump binengwa ku mugaragaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *