Israel: Guma mu Rugo yatumye abaturage birara mu mihanda basaba Netanyahu kwegura

Abaturage bo mu mujyi wa Yeruzalemu mu gihugu cya Israel, bongeye kwirara mu mihanda basaba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Benjamin Netanyahu, kwegura bitewe n’uburyo atabashije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse akaba asanganywe ibirego mu nkiko bimushinja ruswa n’itonesha.

Magingo aya, igihugu cya Israel kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo ku nshuro ya gatatu, kikaba ari kimwe mu bihugu byashyizeho Guma mu Rugo inshuro nyinshi, yanatumye amashuri afungwa muri icyo gihugu.

Abaturage bavuga ko kuba iki cyorezo gifite ubukana bungana gutya mu gihugu cyabo ari amakosa akomeye n’uburangare bwa Netanyahu n’abo afatanyije nabo kuyobora, bakamusaba kwegura vuba na bwangu.

Abaturage bazamuye ibi birego nyuma y’uko n’ubundi Netanyahu asanzwe ari mu nkiko, aho yagombaga kwiregura ku birego bya ruswa amaze iminsi akorwaho iperereza, gusa kubera gahunda ya Guma mu Rugo, urubanza rwe rukaba rwaregejwe inyuma.

Israel ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga nyinshi mu kubona inkingo za Coronavirus, aho imaze gukingira abaturage 20%. Iki gihugu kivuga ko gifite ubushobozi bwo gukingira abaturage bacyo bakeneye inkingo bitarenze Werurwe uyu mwaka.

Kugeza ubu, abarenga ibihumbi 490 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus muri Israel, barimo abarenga 3 900 bamaze guhitanwa nacyo.Netanyahu w’imyaka 71, akomeje kwamaganwa n’abaturage bitewe n’uburyo leta ye yananiwe guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *