Nyarugenge: Mu rugo rw’umuturage hagaragaye gerenade

Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Kanyiraganje, Akagari ka Nyakabanda ya II, Umurenge wa Nyakabanda habonetse gerenade.

Saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021, nibwo iyi gerenade yabonetse mu rugo rw’umuturage.

Iyi gerenade yabonywe n’abantu bari barimo gukura igitaka mu rugo rw’uwo muturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemereye IGIHE iby’aya makuru.

Yagize ati “ Bayibonye mu rugo rw’umuturage ubwo bari barimo kuvangura igitaka n’amabuye.”

Yavuze ko inzego zishinzwe gutegura ibisasu zahise ziza kuyitwara anaboneraho gusaba abaturage kujya birinda gukinisha ibintu cyane cyane by’ibyuma batazi.

Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *