Uncategorized Kuva mu gikoni kugera ku irasaniro: Abagore ku ruhembe rw’ababereye maso umutekano muri Centrafrique (Amafoto na Video) January 15, 2021January 15, 2021 admin 0 Comments Mu gitondo kimwe turi mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda ahitwa M’poko hafi y’Ikibuga cy’Indege, twari twicaye muri Bingalo ihari twikinze izuba riramukira i Bangui dutegereje ba Afande bakuru bari mu nama, tubona hafi aho umusirikare w’umugore aratambutse, abandi bari ku modoka bose bahita bahaguruka umwe muri bo amuterera isaruti, abandi bahagarara bemye, baraganira ariko asa n’uri gutanga amabwiriza, maze nabo baza kumusubiriza mu ijwi rimwe bati “Vitakosoa Afande”.Njye byaranshimishije kubona icyubahiro abasirikare b’abagabo bahaye umugore, byerekana ko umugore ari umuntu wubashywe ufite ubushobozi kandi wakora akazi kamwe nk’ak’abagabo.Tukiri aho, bahamagaranye ku cyombo mu mvugo za gisirikare ntabashije gufata mu mutwe, hanyuma tubona abasirikare bihuse burira imodoka. Uwari uri ku mbunda yo hejuru yari umukobwa, iyo muganira nta magambo menshi avuga nyine nk’abandi basirikare, ariko icyankoze ku mutima ni uburyo yadusobanuriye uko bakoresha imbunda ya Machine Gun nini iba iri ku modoka, n’uburyo abasirikare baba bari kumwe bamugirira icyizere kuko aba ariwe bitezeho amakiriro mu guhashya umwanzi bwa mbere.Ni ibintu byerekana ko Abanyarwandakazi batinyutse, ntibagiharirwa imirimo yo mu rugo no mu gikoni! Kuri ubu bari mu mutima w’iterambere ndetse ntibahezwa n’aho rukomeye kuko batanga umusanzu mu bikorwa bikomeye nk’ibyo kubungabunga amahoro.Mu mateka y’u Rwanda havugwa inkuru ya Ndabaga wagiye ku rugamba agatabarira igihugu, ndetse yabaye ikimenywabose kubera ubwo buhangange bwe yagaragaje.Kuri ubu abakobwa n’abagore na bo basigaye bajya ku rugamba, bagatabara igihugu aho rukomeye.Usibye ibikorwa bagaragaramo, banatanga umusanzu mu kubungabunga umutekano ndetse ntibasiba kujya gutanga umusanzu wabo mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.Iyo ugeze mu nkambi bacumbitsemo ubasanga mu mirimo itandukanye kuva ku yo mu gikoni, gukanika imodoka za Loni zagize ikibazo, gukora mu biro, gucunga umutekano w’abaturage kugera ku kurashisha imbunda za rutura zifashishwa aho rukomeye.Nubwo baboneka mu mirimo itandukanye, abakobwa n’abagore bari mu Ngabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Centrafrique ni abarashi bakomeye, bahora biteguye gutera no gutsinsura umwanzi mu gihe hari igikomye gishaka kubangamira umudendezo w’umuturage bashinzwe kurinda.Iyo usuye ikigo Ingabo z’u Rwanda zibarizwamo, ubasanga mu biro aho urugamba rutegurirwa kugera kuri ba bandi bitabazwa aho rukomeye, bamwe barashisha imbunda z’imizindaro zishwiragiza umwanzi, agatatana.Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye n’Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (Rwanbatt 7), Lieutenant Anette Ngarambe, yavuze ko mu gisirikare habamo akazi kenshi nko guteka, kujya ku rugamba n’ibindi kandi ko buri wese agomba kubigiramo uruhare.Yagize ati “Ntacyo basaza bacu bazi tutazi. Baba barakoze imyitozo ku buryo bajya ku rugamba bakarwana. Iyo hagize igikoma, abakobwa bari mu Ngabo z’u Rwanda kimwe na basaza babo bahabwa amabwiriza amwe mbere yo kwerekeza ku irasaniro cyangwa mu bindi bikorwa bitandukanye.’’Caporal Uwimana Betty ashimangira ko imyumvire yo kuvuga ko abakobwa badashoboye ari iya kera.Ati “Mu gisirikare ibyo twarabisize, njye na bagenzi banjye b’abasore dukorana turashoboye. Icyo umusore akora nanjye ndagikora.’’ Post Views: 511