Ibihe byiza tuzabitangirira kuri Uganda tuyitsinda: Abakinnyi b’Amavubi basabye Abanyarwanda kubashyigikira

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri kubarizwa muri Cameroun, aho yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, basabye Abanyarwanda kubashyigikira, babizeza kuzitwara neza muri iri rushanwa bahereye kuri Uganda.

Muri iri rushanwa ryagombaga kuba mu mwaka ushize, ariko rigasubikwa kubera COVID-19, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

Ikipe y’Igihugu yageze i Douala ku wa Gatatu, yaraye ikoze imyitozo ya kabiri yabereye kuri Stade Omnisports yitegura umukino wa mbere uzayihuza na Uganda Cranes ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Abakinnyi batandukanye bahurije ku kwitwara neza muri iri rushanwa, basaba Abanyarwanda kubashyigikira na bo babizeza kubahesha ishema.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yagize ati “Intego yatuzanye ni ugutsinda no kugera kure hashoboka, dusaba Abanyarwanda bose muri rusange badufashe badusengere, batujye inyuma. Ibyishimo ni ibyacu twese nk’Abanyarwanda. Nibatujya inyuma tuzagera kure hashoboka.”

Rutanga Eric na we yunze mu rya Bakame, asaba Abanyarwanda gushyigikira Ikipe y’Igihugu, abizeza ko ibihe bibi imazemo iminsi bizarangirira ku mukino wa Uganda uzaba ku wa Mbere.

Ati “Mudushyigikire tujye hamwe, yego ibihe bibi bibaho, natwe turabizi ko turi mu bihe bibi, natwe turi hano kugira ngo tubashimishe kuko ikipe turayikunda. Ibihe byiza ndabizi ko bizatangirira ku mukino wa Uganda tuyitsinda, mudusengere.”

Visi kapiteni w’Amavubi ya CHAN, Manzi Thierry, yasabye Abanyarwanda kwirengagiza amakipe basanzwe bafana mu Rwanda bagahuriza ku Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati “Igihari ni uko twasaba Abanyarwanda kutuba inyuma, twese tukibagirwa aho dukina, aho naje nturuka muri APR, abaturutse muri Kiyovu, muri Rayon Sports n’ahandi. Nta yindi kipe iri hano, hari imwe y’Igihugu ihuriramo abo bose. Batube inyuma, umusaruro uzaboneka uzabe ubereye Abanyarwanda. Twaje gushaka igikombe kandi kukigeraho hari aho bitangirira.”

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya u Rwanda rwitabiriye iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) nyuma yo kwakira iya 2016 no gukina iyabereye muri Maroc mu 2018.

U Rwanda rwakinnye kandi iri rushanwa mu 2011 ubwo ryari ryabereye muri Sudani mu gihe rutabonye itike yo kurikina mu 2009 ubwo ryari ryabereye muri Côte d’Ivoire no mu 2014 ubwo ryaberaga muri Afurika y’Epfo.

Kure ikipe y’Igihugu yageze muri CHAN ni muri ¼ mu 2016, ubwo yasezererwaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yayitsinze ibitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera, ni nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino, yari yarangiye ari igitego 1-1.

Kure ikipe y’Igihugu yageze muri CHAN ni muri ¼ mu 2016, ubwo yasezererwaga na Repubulika Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri kubarizwa muri Cameroun, aho yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, basabye Abanyarwanda kubashyigikira, babizeza kuzitwara neza muri iri rushanwa bahereye kuri Uganda.

Muri iri rushanwa ryagombaga kuba mu mwaka ushize, ariko rigasubikwa kubera COVID-19, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

Ikipe y’Igihugu yageze i Douala ku wa Gatatu, yaraye ikoze imyitozo ya kabiri yabereye kuri Stade Omnisports yitegura umukino wa mbere uzayihuza na Uganda Cranes ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Abakinnyi batandukanye bahurije ku kwitwara neza muri iri rushanwa, basaba Abanyarwanda kubashyigikira na bo babizeza kubahesha ishema.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yagize ati “Intego yatuzanye ni ugutsinda no kugera kure hashoboka, dusaba Abanyarwanda bose muri rusange badufashe badusengere, batujye inyuma. Ibyishimo ni ibyacu twese nk’Abanyarwanda. Nibatujya inyuma tuzagera kure hashoboka.”

Rutanga Eric na we yunze mu rya Bakame, asaba Abanyarwanda gushyigikira Ikipe y’Igihugu, abizeza ko ibihe bibi imazemo iminsi bizarangirira ku mukino wa Uganda uzaba ku wa Mbere.

Ati “Mudushyigikire tujye hamwe, yego ibihe bibi bibaho, natwe turabizi ko turi mu bihe bibi, natwe turi hano kugira ngo tubashimishe kuko ikipe turayikunda. Ibihe byiza ndabizi ko bizatangirira ku mukino wa Uganda tuyitsinda, mudusengere.”

Visi kapiteni w’Amavubi ya CHAN, Manzi Thierry, yasabye Abanyarwanda kwirengagiza amakipe basanzwe bafana mu Rwanda bagahuriza ku Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati “Igihari ni uko twasaba Abanyarwanda kutuba inyuma, twese tukibagirwa aho dukina, aho naje nturuka muri APR, abaturutse muri Kiyovu, muri Rayon Sports n’ahandi. Nta yindi kipe iri hano, hari imwe y’Igihugu ihuriramo abo bose. Batube inyuma, umusaruro uzaboneka uzabe ubereye Abanyarwanda. Twaje gushaka igikombe kandi kukigeraho hari aho bitangirira.”

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya u Rwanda rwitabiriye iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) nyuma yo kwakira iya 2016 no gukina iyabereye muri Maroc mu 2018.

U Rwanda rwakinnye kandi iri rushanwa mu 2011 ubwo ryari ryabereye muri Sudani mu gihe rutabonye itike yo kurikina mu 2009 ubwo ryari ryabereye muri Côte d’Ivoire no mu 2014 ubwo ryaberaga muri Afurika y’Epfo.

Kure ikipe y’Igihugu yageze muri CHAN ni muri ¼ mu 2016, ubwo yasezererwaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yayitsinze ibitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera, ni nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino, yari yarangiye ari igitego 1-1.

Iharanira Demokarasi ya Congo yayitsinze ibitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera, ni nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino, yari yarangiye ari igitego 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *