Ese ibivejuru bibaho koko?

 Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=145928Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=145928 0 0

Ni kenshi humvikana impaka hirya no hino iyo hari ubajije niba ibivejuru(Aliens) bibaho, bamwe bakemeza ko bibaho abandi bakabihakana. Kuko ikoranabuhanga na siyansi by’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikiri hasi, usanga abo muri ibyo bihugu basa n’abahejwe kuri iyo ingingo cyane ko nta bimenyetso byo gushyigikira ibitekerezo byabo baba bafite.

Aliens bivugwa nk’ibinyabuzima byo mu isanzure bifite imiterere itandukanye cyane n’iy’abantu, ariko bitekerezwa ko bishobora kuba bifite ubushobozi burenze ubwa muntu.

Ntabwo byaba bitunguranye hagize umuntu mukuru yewe wanize kaminuza utazi ngo ikivejuru ni igiki? Ni ijambo risa n’iryagizwe ibanga igihe kirekire ku buryo abenshi mu batuye Isi nta bumenyi barifiteho, baritinya cyangwa bakaba bataranaryumva.

Uko iterambere mu bya siyansi n’ikoranabuhanga rikomeza kwiyongera, amwe mu makuru ajyanye n’ibyo binyabuzima byo mu isanzure yatangiye kugenda amenyekana. Bamwe babyise ukuri guke kubera imyemerere yabo, abizera Bibiliya bo bakavuga ko ari imbaraga z’umwijima zidashobora kugaragara.

Urujijo rwakomeje kuba rwinshi hibazwa uko ibyo binyabuzima byaba bibaho, uko byagera ku Isi n’icyo byaba bije kuhakora, niba bishobora kuhabana n’abantu cyangwa bizaba nk’abafasha b’ikiremwa muntu.

Ni inkuru ndende ishobora kuba iteye ubwoba kuri bamwe ariko ikaba inateye amatsiko ku bandi. Impaka z’igihe kirekire zatangiye kugabanyuka, abantu bamwe bahabwa ibihamya n’ibimenyetso batangira kwemera ko Aliens zishobora kuba zibaho.

Kuwa 5 Mutarama 2021, Umwongerezakazi Helen Sharman wabaye uwa mbere mu gusura sitasiyo y’ibyogajuru ya Mer iri mu isanzure mu 1991, yabwiye The Guardian ko ibivejuru bibaho nta mpaka zikwiye kugibwa kuri iyo ngingo.

Yagize ati “Ibivejuru bibaho nta gushidikanya gukwiye kuba kuri ibyo. Hari amamiliyari y’inyenyeri ziri mu isanzure, hashobora kuba hari amoko y’ibinyabuzima yose anyuranye. Ubwo se urumva yaba ateye nka njye cyangwa wowe kandi agizwe na carbone na nitrogene? Ntabwo bishoboka.”

Uyu mushakashatsi w’imyaka 56 yavuze ko binashoboka kuba ibyo binyabuzima byaba byaramaze kugera ku Isi ariko bikaba bitatworohera kubibona. Ibyo ari byo byose afite uruvugiro kuko isanzure yarigezemo ndetse arimaramo iminsi umunani yose ari mu bushakashatsi, ubwo yari afite imyaka 27 y’amavuko.

Ubwo yaganiraga na CNN kuwa 19 Ukuboza mu 2017, Luis Elizondo wigeze kuba umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon), yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko ibivejuru bibaho.

Yabitangaje ubwo yari abajijwe ku mushinga Pentagon yigeze gukora w’ubushakashatsi ku byo bamwe bita kibonumwe (UFOs). Elizondo wari uhagarariye ubwo bushakashatsi yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari ibindi binyabuzima byageze ku Isi.

Ati ”Icyo nizera ni uko hari ikimenyetso simusiga ko dushobora kuba tutari twenyine[ku Isi].”

Uwo mugabo weguye ku nshingano ze mu Ukwakira 2017, yanahamirije New York Times ko mu byamuteye kwegura harimo amabanga yo ku rwego rwo hejuru n’ubwumvikane buke byari muri uwo mushinga.

Si ibyo gusa kuko yageze aho yerura akavuga ko ikintu nyamukuru cyatumye ahitamo kureka ako kazi ari ikimenyetso yari amaze kubona cyerekana ko ibivejuru bigiye kuza ku Isi.

Yabyitiriye indege ati “ Izi ndege (tuzazita indege) ziri kugaragaza imiterere idasanzwe mu buvumbuzi bwa Amerika cyangwa ubw’ahandi hantu hose tuzi.”

Ni ubushakashatsi bwari bugamije gusuzuma niba kibonumwe zari zagaragaye mu kirere cya Amerika zishobora kuba hari icyo zahungabanya kuri Pentagon. Byavuzwe ko byari ibintu bigaragara mu buryo budasanzwe, ku buryo hari ubwoba ko byahungabanya umutekano.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, umwe mu bigeze kuyobora umushinga w’Abanya-Israel wo gucunga umutekano mu isanzure, Haim Eshed, yaburiye abatuye Isi ko ibivejuru bihari ndetse ko zikorana na bamwe mu bayobozi b’ibihugu.

Eshed w’imyaka 88 y’amavuko, azi ibibera mu isanzure kuko yagiye akorana n’ibigo bitandukanye bikora ubushakashatsi mu isanzure bwifashisha ikoranabuhanga.

Uyu mushakashatsi yabwiye igitangazamakuru cy’iwabo Yediot Aharonot ko “Ibivejuru bimaze igihe kinini bibana natwe, ndetse ko bifite n’ihuriro ryazo ryitwa “Galactic Federation.”

Uretse guhamya ko biriho, uwo mukambwe yahishuye ko Perezida wa Amerika Donald Trump yari agiye gushyira Isi mu byago akazana akari imurori [ akazizana mu bantu], ariko ngo agirwa inama yo kutabikora kuko abantu bataritegura neza kugaragarizwa ukuri.

Kimwe mu byatunguye benshi, ni uko Eshed yasobanuye ko ” hari amasezerano y’ubufatanye hagati ya Amerika n’ibivejuru.”

Yagize ati “Basinyanye natwe amasezerano yo kubakorera ubushakashatsi hariya. Nabo ubwabo bari mu bushakashatsi bagerageza kumenya imiterere yose y’isanzure, rero barashaka ko tubafasha.”

Mu gushaka ubufasha, iyo nararibonye ivuga ko abashakashatsi Amerika yohereje muri Israel yabitiye ingabo zigiye mu butumwa bw’amahoro.

Andi makuru yabaye mashya mu matwi ya benshi, ni uko Eshed yasobanuye ko ubu mu isanzure hari agace gaherereye ku mubumbe wa Mars, aho Aliens zihurira n’abantu mu mikoranire yo kongerera ingufu iryo huriro ryazo.

Ibyo byose uyu Munya-Israel yavuze, TMZ yabihuje n’amashusho y’imvugo ya Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, wigeze gukomoza ku bivejuru, avuga ko “abaperezida[b’icyo gihugu] baba bazi ibyabyo.”

Kuba amabanga nk’ayo yarakomeje guhishwa na bake cyane bayamenye, birasa n’aho ari ukwirindira umutekano. Eshed nawe yavuze ko bizagenda bisobanuka kimwe ku kindi igihe nikigera, kuko iyo nawe ashyira hanze ayo mabanga mu myaka itanu ishize yari kwimwa amatwi, agahindurwa umusazi.

Uko imyaka igenda ishira indi igataha, ni ko ukuri ku bijyanye n’ibivejuru kugenda kujya ahagaragara. Kugeza ubu abashakashatsi benshi ntibakijya impaka zo kwibaza ngo zibaho cyangwa ntizibaho, icyo cyamaze gusubizwa. Icyo bashaka kumenya ni imikorere yazo n’uko zizabana n’abantu mu Isi mu gihe zizaba zamaze kuhagaragara byeruye.

Iyi nkuru ishingiye ku nkuru n’amashusho by’ibindi bitangazamakuru birimo ibyo mu Bwongereza, Amerika na Israel, n’ibiganiro ibyo bitangazamakuru byagiranye n’abashakashatsi banyuranye bazi ibijyanye n’isanzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *